Mu mpera z’icyumweru gishize ku wa 20 z’uku kwezi Polisi y’u Rwanda mu karere ka Burera yagiranye ikiganiro n’abatuye Umurenge wa Gahunga ibasaba kwirinda gukoresha abana imirimo ivunanye no gutungira Polisi agatoki ababikora.
Ubu bukangurambaga bwakozwe n’ushinzwe imikoranire ya Polisi n’abaturage ndetse n’izindi nzego muri aka karere, Assistant Inspector of Police (AIP) Phelin Nshimiyumukiza afatanyije n’ushinzwe imiyoborere myiza muri aka karere, Ayinkamiye Pelagie. Ibiganiro bagiranye n’abo baturage byabereye mu kagari ka Nyangwe.
AIP Nshimiyumukiza yabwiye abari aho bageraga kuri 600 ko afatwa nk’umwana umuntu wese utagejeje imyaka 18 y’amavuko.
Yavuze ko imirimo ivunanye ikoreshwa abana hirya no hino mu karere ka Burera harimo kwikorera ibirayi babivana mu mirima babijyana ku makusanyirizo, kwikorera amakoro yo kubakisha, kwikorera imitwaro mu masoko no kubakoresha mu gutunda ibiyobyabwenge.
Yagize ati,”Abakoresha abana iyi mirimo babiterwa n’uko babahemba amafaranga make ugereranyije n’ayo basabwa n’abantu bakuru. Abayibakoresha n’abayibashoramo baragirwa inama yo kubihagarika kuko biharwa n’amategeko; kandi usibye n’ibyo ni ukubangamira uburenganzira bwabo.”
AIP Nshimiyumukiza yababwiye ko umuntu ukoresha umwana imirimo mibi, cyangwa akabigiramo uruhare, ahanishwa gucibwa ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda hagati y’ibihumbi bitanu n’ibihumbi icumi nk’uko biteganywa n’Amabwiriza ya Minisitiri No 02 yo ku wa 10/5/2016 yerekeye gukumira no kurwanya imirimo mibi ikoreshwaabana; mu ngingo yayo ya 14.
Yibukije ko umwana afite uburenganzira bwo kwiga, kubaho, kwandikishwa mu bitabo by’irangamimerere, kuvuzwa, kumenya ababyeyi be, kurindwa ivangura , ishimutwa n’icuruzwa, kugaragaza ibitekerezo , bakanagira uburenganzira bwo kuruhuka no kwidagadura.
Yasabye abatuye aka karere muri rusange gutangira ku gihe amakuru ajyanye n’ihohotera rikorerwa abana kuri Sitasiyo ya Polisi ibegereye; cyangwa bagahamagara Polisi kuri nomero za telefone zitishyurwa 116 (Ubufasha bwihuse ku mwana wakorewe ihohoterwa) na 3029 (Isange One Stop Centers).
Mu butumwa bwe, Ayinkamiye yagize ati,”Gukoresha umwana imirimo ivunanye bigira ingaruka ku mikurire ye. Buri wese akwiriye kuba umufatanyabikorwa mu kurinda umwana imirimo ivunanye aho iva ikagera.”
Kuri uwo munsi kandi AIP Nshimiyumukiza yagiranye ikiganiro n’abashinzwe uburezi mu mirenge ya Kinoni ,Gahunga, Rugarama, Cyanika, Kagogo na Kinyababa abakangurira kugira uruhare mu kurwanya imirimo ivunanye ikoreshwa abana bakangurira umuryango nyarwanda kubyirinda.
Source : RNP