• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

  • AMAFOTO : She-Amavubi yageze muri Ethiopia, yatangiye kwitegura umukino wo kwishyura na Ethiopia mu gushaka itike y’imikino Olempiki 2028   |   11 Oct 2026

  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

You are at :Home»POLITIKI»Ingendo y’undi iravuna (Igice cya 1)

Ingendo y’undi iravuna (Igice cya 1)

Ubwanditsi 06 Nov 2017 POLITIKI

Abakurambere bavugaga ibintu byinshi mu migani, bati “Ingendo y’undi iravuna” ariko ntibavuge uwo ivunye akabyemera akaba umugabo cyangwa agahanyanyaza, akagira ipfunwe, ashaka kwiyemera, ashakisha impamvu zitarizo. Umugabo n’uwemera ukuri, akabona ko koko ingendo y’undi atari iye kandi ko kwiga atari ukwigana.

Hashize iminsi hahita amakuru ku mbuga nyinsi n’amaradiyo ava mu baturanyi asebya U Rwanda cyane cyane umuyobozi w’igihugu, Nyakubahwa Perezida Paul Kagame.

Natwe tukicecekera, nabo bagakeka ko ari intege nke, batazi ko bishaka kuba ufite imbaraga n’icyizere kugirango ubashe kumenya gutandukanya urusaku n’inama ifite akamaro. Ibi byose byagera ku biyita ko barwanya Leta mu mahanga, maze sugusakuza kakahava, bakikirigita bakirirwa baseka dore ko ntakandi kazi baba bafite, mugihe bategereje guhabwa ibyo abaturage baho bakoreye!

Umuntu yakwibaza icyaba kibitera, ariko ntakindi uretse ipfunwe kubera aho U Rwanda rujya naho rumaze kugera mw’iterambere, ryaba i ry’ubukungu, umutekano, cyangwa politike. Ntawushidikanya ko u Rwanda arirwo rufite umutekano usesuye mu karere, hamwe impunzi zirahunga ikivunge buri munsi ahandi, ibipfunsi biracicikana mu nteko ishingamategeko ukibaza niba abo ba nyakubahwa baratowe n’abaturage ngo bajye kwerekana iteramakofe cyangwa gukirana (Catch/Wrestling)!

Reka mbabwire, U Rwanda rwahinduye itegeko nshinga hamaze imyaka irenga ibiri abanyarwanda babiganiraho, ntabwo ari ikintu cyatunguranye. Abanayarwanda bahisemo icyo bifuza kibanogeye kandi kibafitiye akamaro, kuko bazi icyo bashaka. Hakurikizwa uburyo nyabwo bujyanye no kugaragaza icyifuzo cyabo. Abantu bagera kuri miliyoni enye zisaga basaba inteko nshinga mategeko guhindura itegeko nshinga. Nyuma icyo cyifuzo kijya mu baturage, bararitora nta muvundo na gake, hajyaho itegeko nshinga rishya. Abashakaga ko bicika basigara bakubita agatoki kukandi, bati biraducitse, ariko kuki bitabacika, ko ataribyabo! Basanga baribeshye ku banyarwanda kandi sibwo bwa mbere, cyangwa ubwanyuma, bazakomeza kwibeshya abanyarwanda bicecekeye ari nako batera imbere.

-256.png

Ntihashize igihe, bamwe bati natwe uwabyigana mugabo dugahindura itegeko nshinga. Batinya kubaza abaturage, babiroha mu nteko nshinga mategeko yabo. Sibwo bibananiye! Byanga gucamo uko babishakaga, umujinya urabishe, bati hagomba kuba harimo ukuboko kundi, kuki abandi byakunze! Iyo inteko nshingamategeko ikunaniye, n’abaturage mu byukuri baba bakunaniye. Nibwo bahimbye ibindi byo gukoresha urukiko, ubwo n’urubanza hagati yawe n’abaturage, ibaze nawe.

Mukanya bati ntibishoboka turasebye, bizumvikana bite? Babwira abacamanza bati: nti mutuzi, murabikora mwanze mukunze. Byarakozwe, kubera igitutu. Cyokora bamwe baranze barahunga bakiza ubuzima bwabo, abafite ubwoba buke baremezwa. Hagati aho abaturage nabo birwanaho, bajya mu mihanda, kurwanya ibyemezo bikomeye byafashwe batagishijwe inama. Abandi nabo bati igitugu kivurwa n’ikindi, bashaka gukuraho ubutegetsi ku mbaraga. Bibura gica, insoresore zatojwe kutareba hafi, nazo zirara mubaturage zirica. Abantu b’amoko yose barahunga, bahungira mu bihugu by’abaturanyi.

Ntibiteze kabiri, bati nta bantu bahunga ahubwo barahungishwa, bati yewe n’abicwa birakorwa ngo batwange. Icyo wakwibaza nuko nabo ubuhunzi babuzi, bakaba barahungiye mu bihugu abandi barimo, harya byakwitwa ko nabo bahungishijwe?

Ibyo byose bimaze kugaragara ko ariyo ntandaro yo kwikoma U Rwanda n’ubuyobozi bwarwo. Icyiza ntibitesha umurongo abanyarwanda n’ubuyobozi bwabo, ukabona duteye intambwe ikomeye muri “Doing Business” n’ibindi byinshi.

Reka mbe ndekeye aha, mbararikire gukurikirana ibindi bice bizakurikiraho!

Cyiza D

2017-11-06
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Sudani: Uwayoboye ihirikwa rya Perezida Bashir  nawe yeguye nyuma y’umunsi umwe

Sudani: Uwayoboye ihirikwa rya Perezida Bashir nawe yeguye nyuma y’umunsi umwe

Ubwanditsi 13 Apr 2019
Igifaransa ntigikwiye guhangana n’izindi ndimi – L.Mushikiwabo

Igifaransa ntigikwiye guhangana n’izindi ndimi – L.Mushikiwabo

Ubwanditsi 21 Mar 2019
Abarundi bandikiye Perezida Kagame bamusaba gukoresha ububasha afite Itegeko Nshinga ryabo ntirihindurwe

Abarundi bandikiye Perezida Kagame bamusaba gukoresha ububasha afite Itegeko Nshinga ryabo ntirihindurwe

Ubwanditsi 17 Apr 2018
Perezida Kagame arasaba Minisitiri w’Intebe kwima amatwi abayobozi bamuca intege

Perezida Kagame arasaba Minisitiri w’Intebe kwima amatwi abayobozi bamuca intege

Ubwanditsi 03 Mar 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Museveni yakomoje ku ifungwa rya Gen Kale Kayihura
INKURU NYAMUKURU

Perezida Museveni yakomoje ku ifungwa rya Gen Kale Kayihura

Ubwanditsi 28 Jun 2018
Perezida Kagame  yongeye kugira icyo avuga kuri manda ye ya gatatu
Mu Mahanga

Perezida Kagame yongeye kugira icyo avuga kuri manda ye ya gatatu

Ubwanditsi 01 Sep 2016
Champions League: PSG yasezereye Chelsea, Zenit ikurwamo na Benfica
IMIKINO

Champions League: PSG yasezereye Chelsea, Zenit ikurwamo na Benfica

Ubwanditsi 10 Mar 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru