• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»POLITIKI»Sudani: Uwayoboye ihirikwa rya Perezida Bashir nawe yeguye nyuma y’umunsi umwe

Sudani: Uwayoboye ihirikwa rya Perezida Bashir nawe yeguye nyuma y’umunsi umwe

Ubwanditsi 13 Apr 2019 POLITIKI

Minisitiri w’Ingabo wa Sudani wari uyoboye abeguje Perezida Omar al-Bashir, nawe yeguye nyuma umunsi umwe bitewe n’igitutu cy’abaturage bari bakomeje kwigaragarambya.

Lt Gen Awad Ibn Auf yatangaje icyo cyemezo kuri televiziyo y’igihugu, yemeza ko Lt Gen Abdel Fattah Abdelrahman ari we umusimbura.

BBC yanditse ko mbere y’uyu mwanzuro, abigaragambya bari bakajije umurego bavuga ko abakuyeho Bashir basanzwe ari abantu be ba hafi, bityo nta mpinduka nyakuri zabaye nubwo we yahiritswe ndetse agafungwa.

Igisirikare cya Sudan cyatangaje ko kizayobora imyaka ibiri y’inzibacyuho, hagakurikiraho amatora.

Omar al-Bashir wari umaze imyaka 30 ategeka Sudani yegujwe nyuma y’amezi y’imyigaragambyo aho abaturage binubiraga izamuka rikabije ry’ibiciro ndetse igihugu kikaba cyari gikomeje kujya mu kangaratete.

Ibn Auf wayoboye ihirikwa ry’ubutegetsi bwa Bashir yari ashinzwe ubutasi mu myaka ya 2000 mu makimbirane yateye ubwicanyi bukomeye mu ntara ya Darfur. Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zamushiriyeho ibihano mu mwaka wa 2007.

Abigaragarambya mu mujyi wa Khartoum bishimiye ubwegure bwe baririmba bati ‘irongeye irahirimye.’

Umuryango w’abakozi muri Sudani uri inyuma y’iyi myigaragambyo watangaje ko ubu bwegure bwe ari intsinzi ku bigaragambya.

Abaturage bo basaba ko ubutegetsi bushyirwa mu maboko y’abasivili mbere y’uko bava mu mihanda bagasubira mu ngo zabo.

Uwahawe ubuyobozi ni umwe mu basirikare bakuru ba Sudani ufatwa nk’ugerageza kuba umwere mu bihe bikomeye byose Sudani yaciyemo, ugereranyije na bagenzi be. Binavugwa ko yahuye n’abigaragambya kugira ngo yumve ibitekerezo byabo.

Abayoboye igisirikare cya Sudani bemeza ko badakeneye ubutegetsi, ahubwo bakeneye gushyira ibintu ku murongo mbere y’uho haba amatora.

Omar al-Bashir ashakishwa n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha, ariko igisirikare cyo cyatangaje ko kitazamutanga.

2019-04-13
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Sinigeze mbona Idi Amin ariko ntekereza ko Museveni ari mubi kumurusha – Bobi Wine

Sinigeze mbona Idi Amin ariko ntekereza ko Museveni ari mubi kumurusha – Bobi Wine

Ubwanditsi 11 Oct 2018
KUJYA GUKORERA POLITIKI MU RWANDA NI IHAME RIDAKUKA- TOMAS NAHIMANA

KUJYA GUKORERA POLITIKI MU RWANDA NI IHAME RIDAKUKA- TOMAS NAHIMANA

Ubwanditsi 20 Jan 2016
‘ Sinoshyana ndi mukuru ‘– Mbanda

‘ Sinoshyana ndi mukuru ‘– Mbanda

Ubwanditsi 04 Jun 2017
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

RUSHYASHYA 14 Sep 2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nyuma y’iminsi 23 atangajwe nk’umukinnyi wongereye amasezerano, APR FC yatandukanye na Niyonzima Olivier Seif kubera imyitwarire mibi
Amakuru

Nyuma y’iminsi 23 atangajwe nk’umukinnyi wongereye amasezerano, APR FC yatandukanye na Niyonzima Olivier Seif kubera imyitwarire mibi

Ubwanditsi 04 Aug 2021
Clement yagize icyo avuga ku kuba abadivantiste baranze kuzabasezeranya kuko Knowless atwite.
Mu Mahanga

Clement yagize icyo avuga ku kuba abadivantiste baranze kuzabasezeranya kuko Knowless atwite.

Ubwanditsi 28 Jul 2016
Ceasar Kayizari, Sam Kaka, Rwarakabije, Mugambage na Rwigamba batangiye ikiruhuko cy’izabukuru
Mu Mahanga

Ceasar Kayizari, Sam Kaka, Rwarakabije, Mugambage na Rwigamba batangiye ikiruhuko cy’izabukuru

Ubwanditsi 12 Jul 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru