• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Abitabiriye inama mpuzamahanga ku buringanire bw’ibitsina byombi bashimye imikorere ya Isange

Abitabiriye inama mpuzamahanga ku buringanire bw’ibitsina byombi bashimye imikorere ya Isange

Editorial 04 Nov 2017 Mu Rwanda

Itsinda ry’abantu 25 baturutse mu bihugu bya Afurika bari mu Rwanda mu nama mpuzamahanga aho barebera hamwe uko bateza imbere uburinganire hagati y’abagabo n’abagore, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu tariki ya 3 Ugushyingo basuye ikigo Isange One Stop Center gikorera mu bitaro bya Kacyiru, aho baje kwirebera uko u Rwanda rwishatsemo ibisubizo mu gukumira kurwanya no gufasha abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana.

Aba bashyitsi bakigera ku Isange One Stop Center, bakiriwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda wungirije, Chief Supt of Police (CSP) Lynder Nkuranga, ababwira amavu n’amavuko yacyo, anabatembereza mu byumba bikigize, ari nako basobanurirwa serivise zitangwa n’ iki kigo zirimo, guha uwakorewe ihohoterwa ubufasha mu by’ ubuvuzi, ubutabera ndetse n’ ubujyanama.

CSP Nkuranga yababwiye ko mu gihugu hose hamaze kugezwa ibigo nk’ibi 44, aho yavuze ati:”Ubufasha bwose buhabwa ugannye ibi bigo burimo abuhabwa ku buntu, kandi ikiza ni uko Serivisi zose akenera azibonera ahantu hamwe.”

Nyuma y’aho Tadesse Engida ukomoka muri Ethiopia yavuze ko intego y’urugendo rwabo ari ukwigira ku kigo Isange kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina kuko ari ikigo kizwi ku Isi mu kurwanya ibi byaha no gufasha ababikorewe, akaba yagize ati:”U Rwanda ni igihugu cyamenyekanye ku Isi yose kubera imbaraga cyashyize mu gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Twamenye ko Ikigo Isange ari bumwe mu buryo u Rwanda rwashyizeho mu guhangana n’ibyo byaha no gufasha ababikorewe. Ni muri urwo rwego twaje kureba uko Isange ikora, bityo tuzavugane n’abayobozi b’ibihugu byacu barebe ko bashyiraho ibigo nk’ibi.”

Mugenzi we Rukiya Mohamed wo muri Sudani y’Epfo yavuze ati:”Tubonye ubushake bwo guhuriza hamwe inzego zose zishinzwe gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina bw’abayobozi b’u Rwanda, ubunararibonye dukuye mu Rwanda, butweretse ko gukorera hamwe kw’inzego zose byagize ingaruka nziza mu kurwanya ibi byaha no gufasha ababikorewe, kandi ibindi bihugu bya Afurika bifite byinshi byakwigira ku Rwanda”.

Mbere yaho mu gitondo, CSP Nkuranga yari yakiriye intumwa zo muri Polisi yo mu gihugu cya Suède nazo zasuye iki kigo, zari ziyobowe na Inspector, Thereza Skogbund Shokarabi.

Nawe yashimye uko Isange yita k’uwakorewe ihohoterwa aho yavuze ati:”Ibyo mbonye ni ingenzi cyane, biragaragara ko u Rwanda ruri ku isonga mu guteza imbere uburinganire n’ubutabera.”

Iki kigo (Isange) cyashyizweho muri 2010, ku bufasha bwa Nyakubahwa Madame wa Perezida, Jeanette Kagame, n’Ihuriro ry’Amashami y’Umuryango w’Abibimbye akorera mu Rwanda (One UN).

Isange itanga serivise z’ubutabazi mu rwego rwo kurinda uwahohotewe gutwara inda, imiti irinda ubwandu bwa SIDA, ubufasha mu kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina n’ubundi buvuzi. Isange kandi yohereza mu bitaro bikuru iyo hakenewe ubuvuzi bwihariye, serivisi z’ubuganga bukenerwa mu maperereza, ubujyanye n’imyibarukire, ubuvuzi bw’indwara zo mu mutwe, icumbi mu rwego rw’umutekano na serivise zo gusubiza abantu mu buzima busanzwe.

-8566.jpg

Muri raporo ya Global Gender Gap 2017 yasohotse kuri uyu wa Kane tariki ya 3 Ugushyingo, U Rwanda rwaje ku mwanya wa kane ku Isi, n’uwa mbere muri Afurika mu kuziba icyuho mu buringanire hagati y’abagabo n’abagore.

Source : RNP

2017-11-04
Editorial

IZINDI NKURU

Mu ruzinduko rw’Akazi: Perezida wa Pologne, Andrzej Duda n’umugore we, Agata Kornhauser-Duda bageze mu Rwanda

Mu ruzinduko rw’Akazi: Perezida wa Pologne, Andrzej Duda n’umugore we, Agata Kornhauser-Duda bageze mu Rwanda

Editorial 06 Feb 2024
Perezida Kagame yafunguje Se w’umwana yateruye  i Nyamirambo  mu gihe cyo kwiyamamaza

Perezida Kagame yafunguje Se w’umwana yateruye i Nyamirambo mu gihe cyo kwiyamamaza

Editorial 17 Sep 2017
Bizimana Djihad ntabwo azitabira ubutumire bw’ikipe y’igihugu Amavubi yitegura gukina umukino wa gicuti na Centre Africa.

Bizimana Djihad ntabwo azitabira ubutumire bw’ikipe y’igihugu Amavubi yitegura gukina umukino wa gicuti na Centre Africa.

Editorial 01 Jun 2021
Abanyamerika barica umuyobozi wa Al Qaeda impundu zikavuga, ariko uRwanda rwaburanisha icyihebe Rusesabagina cya FLN induru zikavuga!

Abanyamerika barica umuyobozi wa Al Qaeda impundu zikavuga, ariko uRwanda rwaburanisha icyihebe Rusesabagina cya FLN induru zikavuga!

Editorial 02 Aug 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Moise Mutokambali watozaga ikipe ya The Hoops Rwanda BBC akaza kugirwa umuyobozi wa tekiniki muri FERWABA yasimbujwe Habiyambere Patrick
Amakuru

Moise Mutokambali watozaga ikipe ya The Hoops Rwanda BBC akaza kugirwa umuyobozi wa tekiniki muri FERWABA yasimbujwe Habiyambere Patrick

Editorial 04 Mar 2021
Perezida Kagame yashimye uruhare rwa NBA mu guteza imbere impano z’Abanyafurika
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yashimye uruhare rwa NBA mu guteza imbere impano z’Abanyafurika

Editorial 24 Sep 2018
Amaherezo y’inzira ni mu nzu: Umujenosideri Col. Cyprien Kayumba agiye gushyikirizwa inkiko mu Bufaransa.
Amakuru

Amaherezo y’inzira ni mu nzu: Umujenosideri Col. Cyprien Kayumba agiye gushyikirizwa inkiko mu Bufaransa.

Editorial 05 Sep 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru