Minisitiri w’ikoranabuhanga n’itumanaho muri Uganda Frank Tumwebaze yasubizanyije uburakari Ambasaderi wa Amerika mu gihugu cye uherutse kunenga ubwisanzure bw’itangazamakuru muri Uganda kuko baherutse gufunga abanyamakuru banditse ko Uganda iri gutegura umutwe uzahungabanya umutekano w’u Rwanda.
Aba banyamakuru b’ikinyamakuru Red Pepper banditse ko igihugu cya Uganda kiri kugira uruhare mu itegurwa ry’umutwe wa gisirikare uri gutegurirwa muri Uganda ngo uzaze guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Nyuma y’amasaha make, umuyobozi mukuru n’abanditsi bakuru ba Red Pepper bahise batabwa muri yombi ndetse ubu banatangiye kuburanishwa bashinjwa kugambanira igihugu.
Amabasaderi wa Amerika muri Uganda Deborah Malac niho yahereye avuga ko ibwisanzure bw’itangazamakuru muri Uganda buhonyorwa ndetse avuga ko igihugu cye gisaba Uganda kurekura aba banyamakuru.
Ambasaderi Malic yagize ati :”ubwisanzure bw’itangazamakuru muri Uganda burabangamiwe, bikeneye ingufu zacu kugirango ibintu bimere neza ku banyamakuru n’umusaruro wabo.”
Ibi byatumye Minisitiri ushinzwe ikoranabuhanga n’itumanaho unafite itangazamakuru mu nshingano ze amusubizanya uburakari bukomeye.
Abicishije kuri twitter Minisitiri Frank Tumwebaze yagize ati: ”ntibyaba bibi nko mu gihugu cyawe aho Perezida wawe adashobora kwihanganira ibibazo bimunenga by’abanyamakuru mu kiganiro n’abanyamakuru.”
Minisiiri Tumwebaze yakomeje ati: ”banza ukemura ibyo mu nzu yawe mbere yo gufasha abandi”