Madamu Jeannette Kagame yabwiye urubyiruko ko imyaka yarwo idakwiye kurubera inzitizi mu kwitabira urugamba rwo kubaka igihugu, arwibutsa ko abagore n’abagabo babohoye igihugu bakagiteza imbere bari bafite imyaka nk’iyabo.
Yabigarutseho kuri uyu wa Kane mu ihuriro y’urubyiruko ‘Youth Forum Series’, ryateguwe n’umuryango Imbuto Foundation abereye Umuyobozi w’Ikirenga, muri gahunda watangije mu 2007 yo guhuriza hamwe urubyiruko ngo rurebe aho rufite imbaraga, ahari ibibazo n’uko byakemuka.
Iri huriro ribaye ku nshuro ya kabiri, rifite insanganyamatsiko igira iti “Beyond this moment 2.0”, ryahurije hamwe urubyiruko rurenga 400 rwaturutse mu gihugu hose. Ni imwe muri gahunda ya Imbuto Foundation yo gukurikirana no kongerera ubushobozi urubyiruko izwi nka ‘Youth Empowerment and Mentorship Program’.
Madamu Jeannette Kagame, yabwiye urubyiruko ko ruhawe ikivi cyo guherekeza u Rwanda mu cyerekezo rwihaye yaba mu miyoborere no mu zindi ngeri z’iterambere, arwibutsa ko rukwiye kubyaza umusaruro amahirwe y’igihugu cyiza rufite cyaharaniwe n’ababyeyi barwo, bongeye kucyubaka bakagikura mu icuraburindi.
Yakomeje abwira urubyiruko gukomereza ku byo ubuyobozi bwiza bumaze gukora hakiri kare ntirwemere ko imyaka yarwo iba inzitizi ituma rutaba abantu b’ingenzi mu iterambere n’ubukungu bw’igihugu.
Yagize ati “Ntabwo muri bato bo kudatekereza ku byo Isi yacu ikeneye kugira ngo ibe nziza. Nta n’umwe muri mwe ukiri muto ku buryo atashobora urugamba rwo kubaka igihugu cyacu, u Rwanda, kuko mwahawe ibuye ry’ifatizo n’abababanjirije baduhaye iki gihugu.”
Mu kiganiro cyatanzwe na Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, ku hazaza nyuma y’Icyerekezo 2020, yabwiye urubyiruko ko hari gahunda y’imyaka irindwi y’impinduramatwara (NST), kandi rugomba kuyigiramo uruhare yaba mu nkingi yubakiyeho z’ubukungu, imibereho myiza y’abaturage n’imiyoborere.
Yarubwiye ko iyi gahunda irimo amahirwe menshi arusaba gufashanya, gukora cyane, kwigishanya, kubahiriza igihe no gukoresha ukuri muri byose, kugira ngo azarugirire akamaro.
Yagize ati “Twige gukora tudahagarikiwe, tudakorera ku jisho, ibyo tutazi dusobanuze kandi twige buri munsi kuko iyo ukora akazi kawe neza urashimwa kandi ugatera imbere. Gutanga umusanzu mu iterambere ry’igihugu ntibisaba kuba umunyapolitiki, icyo waba ukora cyose ugikoze neza uba utanga umusanzu wawe.”
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubwikorezi, muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Jean de Dieu, Uwihanganye, akaba na Minisitiri muto muri Guverinoma iriho, yasangije urubyiruko uburyo yatunguwe no kugirirwa icyizere na Perezida wa Repubulika ariko agaterwa akanyabugabo n’uko inshingano yahawe hari abazigize bangana na we kandi bakabikora neza.
Yagize ati “Babimbwira numvaga ko bidashoboka ariko icyanjemo vuba nahise numva ko na Perezida wa Repubulika ubwo bambwiraga ko yangiriye icyizere nibuka ko yatangiye urugamba afite imyaka 33, nzi ko yayoboye urugamba akiri muto. Niba se byarakozwe n’abandi bantu kubera iki njye bidashoboka, nti nanjye nabishoboka kuri iki kigero.”
Yakomeje abwira urubyiruko ko rudakwiye kwitinya kuko imyaka ari imibare atari ubushobozi, kandi ubuyobozi butagira aho butangirira buri wese mu rwego rwe yaba umuyobozi.
Umwe mu rubyiruko rwitabiriye iri huriro, Alain Shumbusho yavuze ko ribasigiye ubutumwa bwo gukora cyane kugira ngo bagire aho bigeza ubwabo n’igihugu muri rusange.
Yagize ati “Ducyuye ubutumwa bwo gutekereza mbere, tugatekerereza igihugu, tugakoresha imbaraga zacu zose ubungubu kugira ngo igihugu cyacu mu minsi iri imbere kizabe gifite ahantu heza kigeze. Twize kandi ko ahantu uri nicyo waba ukora cyose wakorera igihugu.”
Mu mahuriro nk’aya y’ubujyanama no kongerera ubushobozi urubyiruko, haganirwa ku nsanganyamatsiko zirimo iterambere mu bukungu n’imibereho, ibijyanye na politiki, ubunyamwuga, kwihangira imirimo, itumanaho, kwigira n’ubumwe n’ubwiyunge. Irya mbere rikaba ryarabaye mu 2014.