Ibyondo byahitanye abantu
Ibyondo Byahubutse mu misozi byuzura muri rubanda
Ibi byondo byagiye birengera bamwe bigahitana ubuzima bwabo, abamaze kwemezwa bahitanywe nabyo ni 13. Mu nkuru zanditswe, hibandwaga cyane kuri Oprah Winfrey ufite inzu y’agaciro ka miliyoni 50 z’amadolari muri aka gace, abasomyi bakaba barakazwaga n’uburyo hahangayikiwe uyu muherwe utagize ikibazo na kimwe, dore ko uru rugo ari rumwe mu ngo 6 afite hirya no hino muri Amerika.
Bamwe bagize bati “Oprah nta n’ibyondo byamugeze ku birenge, ikindi kandi afite ubwishingizi bw’iyo nzu ku buryo bazamwishyura, mwirengagije rubanda rugufi rwahasize ubuzima, abo batagira aho bahungira ibyo biza nibo mwagakwiye kuvuganira ariko muri kutubwira inzu ya Oprah”. Undi yagize ati “Iki ni ikimenyetso cy’uko ayoboye Amerika yagwirwa n’akaga.”
Oprah Winfrey yavuze ijambo muri Golden Globes ryatumye benshi bamuha ikizere cyo kuba yayobora Amerika muri 2020
Ibi bije mu gihe Oprah Winfrey yavuze ijambo ku bijyanye n’ihohoterwa rikorerwa abagore mu birori bya Golden Globes benshi bakanyurwa ndetse bakemeza ko akwiye kuba perezida wa Amerika muri 2020. Ibi ariko Donald Trump yavuze ko atabyizera ngo kuko Oprah Winfrey ari umuntu azi neza, bityo ngo n’iyo bahanganira umwanya wa perezida yamutsinda.