• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

  • Cassa Mbungo yahamagaye ikipe y’igihugu y’u Rwanda U20, banatangira imyitozo yitegura imikino ya CECAFA izabera muri Tanzania   |   08 Sep 2026

  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

 
You are at :Home»IMIKINO»Koffi Olomide yagize icyo avuga kuri perezida w’u Rwanda Paul Kagame

Koffi Olomide yagize icyo avuga kuri perezida w’u Rwanda Paul Kagame

Ubwanditsi 31 Dec 2016 IMIKINO

Koffi Olomide yageze mu Rwanda kuri uyu wa Kane tariki 29 Ukuboza 2016 aho agomba gutarama mu birori byo gusoza umwaka bya Kigali Count Down. Akigera mu mujyi wa Kigali Koffi Olomide yavuze ku rukundo akunda abanyarwandakazi agaruka no ku bahanzi nyarwanda.

Umunyamakuru yabajije Koffi Olomide niba yaba azi umuziki w’abanyarwanda, na we mu kumusubiza agira ati”Eeeehh njya numva umuziki wanyu…” Abajijwe niba hari amazina ya bamwe mu bahanzi yaba azi neza cyangwa indirimbo zabo yagize ati” Ndabakunda bose, simbazi cyane ariko ndabakunda bose, sinshaka guteza urujijo nyuma ngo mvuge bamwe nibagirwe wenda umwe gusa kimwe ni uko abahanzi bose b’abanyarwanda bose mbakunda.”

Koffi waje mu Rwanda ahagurukiye Brazzaville yaje kubazwa na Inyarwanda.com niba rimwe ajya atekereza ko azakorana indirimbo n’umuhanzi w’umunyarwanda. Asubiza iki kibazo Koffi yongeye kugaragaza ko atekereza abanyarwandakazi agira ati “Nibwo nzabikunda cyane nzabyishimira cyane, erega n’umuhanzikazi w’umunyarwanda birashoboka.”

Koffi Olomide yagaragaje ko azi uburanga bw’abanyarwandakazi igihe yabazwaga n’abanyamakuru umwihariko k’u Rwanda bijyanye n’ibindi bihugu yagezemo, maze agira ati “U Rwanda ruzwiho kuba ari igihugu gifite umubare munini w’abakobwa beza.”

Koffi Olomide wirinze gutangaza amafaranga mu byukuri bamuhaye ngo aze mu Rwanda, ubwo yaganiraga n’umunyamakuru yaje kubazwa niba azava mu Rwanda nta kindi gitaramo akoze maze Koffi ubwe abwira umunyamakuru ko abamutumiye aribo basubiza ibyo bibazo. Ku kijyanye n’iki gitaramo Oscar wateguye iki gitaramo yahise ahamya ko hari ikindi gitaramo Koffi azaririmbamo kikazaba tariki 1 Mutarama 2017 aho kizabera gusa hakaba hamenyekana nyuma.

Agaruka ku gitaramo cye Koffi Olomide yatangaje ko nta mubare runaka w’indirimbo azaririmba ahubwo abafana aribo bazamusaba izo aririmba, naho ku ruhande rw’abateguye ibi birori bo ngo bakurikije abantu bari kwaka amatike mbere, biteze byibuza abafana batari munsi y’ibihumbi bibiri (2000) baturutse imihanda yose.

-5217.jpg

Umuhanzi w’icyamamare Koffi Olomide

Koffi Olomide yagize icyo avuga kuri perezida w’u Rwanda Paul Kagame

Koffi Olomide yabajijwe niba hari icyo azi cyangwa yavuga kuri Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, aha Koffi Olomide yagize ati ” Ni umugabo ukunda igihugu cye cyane, ukorera igihugu cye, ngira ngo mubona ukuntu u Rwanda ruri kwihuta mu iterambere, njye mugomba icyubahiro ku bw’akazi akora,… njye ubwo mperuka hano hari hazwi Hotel ya Mille Collines ntabwo Radisson yari ihari, mu by’ukuri u Rwanda ruri gutera imbere, hari impamvu ikomeye yo gushimira Perezida wanyu. Ni umugabo wubashywe hanze aha, njye ndabivuze ndabizi ko yubashywe cyane hanze aha.”

Yabajijwe iminsi azamara i Kigali maze arasubiza ati : “ Njye sinabimenya biterwa n’abahagarariye inyungu zanjye ndetse n’abateguye urugendo rwanjye.” Abajijwe umubare w’indirimbo azaririmba Koffi Olomide yatangaje ko bizaterwa nizo abantu bazamusaba ati: ” Mfite indirimbo zirenga magana atatu abantu nicbo bambwira izo ndirimba.”

-5218.jpg

Koffi Olomide ategerejwe mu birori byo gusoza umwaka wa 2016 aho azaba ari kumwe n’abanyarwanda mu gutangira umwaka wa 2017 mu ibirori byiswe Kigali Count Down, bikaba bizabera mu mujyi wa Kigali mu busitani bwa Convention Center. Kwinjira muri ibi birori ni 35,000frw na 50,000frw mu myanya y’icyubahiro.

Source : Inyarwanda.com

2016-12-31
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ku munsi wa 13 wa PNL, APR FC yatsikiye, Police FC itsindwa na Bugesera FC, Rayon irakira Muhazi United

Ku munsi wa 13 wa PNL, APR FC yatsikiye, Police FC itsindwa na Bugesera FC, Rayon irakira Muhazi United

Ubwanditsi 06 Dec 2023
Yvan Buravan yaraye yerekanye Indirimbo shya Malaika

Yvan Buravan yaraye yerekanye Indirimbo shya Malaika

Ubwanditsi 09 Jul 2016
Croatia yageze muri ¼ isezereye Denmark kuri penaliti isangayo u Burusiya

Croatia yageze muri ¼ isezereye Denmark kuri penaliti isangayo u Burusiya

Ubwanditsi 02 Jul 2018
Rayon Sports yanganyije  na Gor Mahia mu mukino w’amateka

Rayon Sports yanganyije na Gor Mahia mu mukino w’amateka

Ubwanditsi 07 May 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Urukiko rw’Ubujurire rwanzuye ko itegeko ryo gutererana Abatutsi muri ETO ritatanzwe n’u Bubiligi
INKURU NYAMUKURU

Urukiko rw’Ubujurire rwanzuye ko itegeko ryo gutererana Abatutsi muri ETO ritatanzwe n’u Bubiligi

Ubwanditsi 16 Jun 2018
Perezida Paul Kagame yakiriye abakanyujijeho mu ikipe ya Arsenal Robert Pires na Ray Parlour basozaga uruzinduko rwabo mu Rwanda
Amakuru

Perezida Paul Kagame yakiriye abakanyujijeho mu ikipe ya Arsenal Robert Pires na Ray Parlour basozaga uruzinduko rwabo mu Rwanda

Ubwanditsi 10 Feb 2022
Ishyaka riri ku butegetsi mu Bushinwa ryasuye u Rwanda mu rwego rwo kungurana ibitekerezo na [ RPF-Inkotanyi ]
INKURU NYAMUKURU

Ishyaka riri ku butegetsi mu Bushinwa ryasuye u Rwanda mu rwego rwo kungurana ibitekerezo na [ RPF-Inkotanyi ]

Ubwanditsi 20 Apr 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru