• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO: Amateka aranditswe, bisabye imyaka 28 ngo Rayon Sports itware CECAFA Kagame Cup ya kabiri mu mateka yayo   |   07 Aug 2026

  • Jambo ASBL yongeye kwerekana ko ari umuvugizi wa FDLR, ntiyifuza ko uyu mutwe wamburwa intwaro ku ngufu   |   07 Aug 2026

  • FERWAFA yahagaritse Imurora Japhet imyaka itanu mu bikorwa byose bya ruhago   |   07 Aug 2026

  • Mukura VS yakiriye umutoza mushya ukomoka muri Serbia   |   06 Aug 2026

  • Abadepite basabye ko inzego zirindwi zakoresheje amafaranga mu buryo budasobanutse zikurikiranwa   |   05 Aug 2026

  • Nyuma y’imyaka 28 Rayon Sports isubiye ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup   |   05 Aug 2026

You are at :Home»IMIKINO»Rayon Sports yishyuwe igitego mu minota ya nyuma ikura inota rimwe muri Algeria

Rayon Sports yishyuwe igitego mu minota ya nyuma ikura inota rimwe muri Algeria

Ubwanditsi 30 Jul 2018 IMIKINO

Rayon Sports ihagarariye u Rwanda mu marushanwa Nyafurika ya CAF Confederation Cup, yari yihagazeho mu mukino wo kwishyura ihura na USM Alger kuri iki Cyumweru itsinda igitego cya kare cya Ismaila Diarra ariko icyishyurwa mu minota ya nyuma, itahana inota rimwe.

Umutoza Roberto Oliveira Goncalves do Carmo “Robertinho” wa Rayon Sports yagiye muri Algeria afite akazi gakomeye ko kwitwara neza akoresheje abakinnyi 16 gusa batanarimo bamwe mu b’imena nka kapiteni Kwizera Pierrot, Usengimana Faustin, Muhire Kevin na Mutsinzi Ange Jimmy.

Uyu munya-Brazil yihagazeho akoresheje abakinnyi afite, ikipe ye itsinda igitego ku munota wa 28 cya Ismaila Diarra. Gusa USM Alger niyo yari yagiye yiharira umukino, igakina neza ariko amahirwe yo gutera mu izamu ntayisekere.

Amahirwe make y’iyi kipe yiyongereye cyane ubwo umwe mu bakinnyi bayo bakomeye Abderrahmane Meziane yagiraga ikibazo cy’imvune bikaba ngombwa ko asohoka mu kibuga agasimburwa na Walid Ardji mbere y’uko igice cya mbere kirangira.

No mu gice cya kabiri, iyi kipe yakiniraga imbere y’abafana bayo yakomeje kurusha cyane Rayon Sports ariko ishyaka, ubwitange no gukorera hamwe cyane cyane mu gukiza izamu abakinnyi b’iyi kipe ihagarariye u Rwanda bagaragazaga bigatuma iminota yicuma.

USM Alger n’ubundi yari yatsindiye Rayon Sports i Kigali ibitego 2-1 mu mukino ubanza icy’intsinzi cyaje mu minota ya nyuma, n’ubundi no mu wo kwishyura yabonye igitego ku munota wa 86 cya Mohamed Amine Hamia cyabonetse nyuma y’uko iyi kipe yari imaze gutera ku mutambiko w’izamu.

Nyuma yo kunganya uyu mukino wa USM Alger byatumye Gor Mahia nayo yari yatsinze Young Africans mu wundi w’itsinda D ihita ifata umwanya wa mbere n’amanota umunani inganya na USM Alger naho Rayon Sports ikaba ifite atatu mu gihe Young Africans ifite rimwe. Hasigaye imikino ibiri kuri buri kipe kugira ngo iyo mu itsinda irangire, ebyiri za mbere zikazahita zerekeza muri 1/4.

2018-07-30
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ukwiyubaka kudasanzwe kwa APR FC na Rayon Sports zitegura CECAFA Kagame Cup izabera i Kigali mu mpera za Nyakanga 2026

Ukwiyubaka kudasanzwe kwa APR FC na Rayon Sports zitegura CECAFA Kagame Cup izabera i Kigali mu mpera za Nyakanga 2026

RUSHYASHYA 05 Jul 2026
Shema Fabrice wayoboraga AS Kigali yasezeye kuyobora iyi kipe

Shema Fabrice wayoboraga AS Kigali yasezeye kuyobora iyi kipe

Ubwanditsi 05 Jun 2023
Uwizeyimana Bonaventure abaye umukinnyi wa mbere ukina mu Rwanda wegukanye agace muri Tour du Rwanda, ubwo yashoboraga kugera i Rwamagana ari ku isonga

Uwizeyimana Bonaventure abaye umukinnyi wa mbere ukina mu Rwanda wegukanye agace muri Tour du Rwanda, ubwo yashoboraga kugera i Rwamagana ari ku isonga

Ubwanditsi 17 Nov 2017
Kwizera Olivier wari uherutse gusezera kuri ruhago yatangaje ko ayigarutsemo ahita yitabazwa mu ikipe y’igihugu yitegura guhatanira itike yo gukina igikombe cy’isi cya 2022

Kwizera Olivier wari uherutse gusezera kuri ruhago yatangaje ko ayigarutsemo ahita yitabazwa mu ikipe y’igihugu yitegura guhatanira itike yo gukina igikombe cy’isi cya 2022

Ubwanditsi 13 Aug 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia bifatanyije n’Abaturage mu muganda
Mu Rwanda

Perezida Kagame na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia bifatanyije n’Abaturage mu muganda

Ubwanditsi 29 Apr 2017
Senegal yabaye ikipe ya mbere ya Afurika igeze muri 1/8 cy’igikombe cy’isi 2022, ikaba izahura n’u Bwongereza berekeza muri 1/4
Amakuru

Senegal yabaye ikipe ya mbere ya Afurika igeze muri 1/8 cy’igikombe cy’isi 2022, ikaba izahura n’u Bwongereza berekeza muri 1/4

Ubwanditsi 30 Nov 2022
Kiliziya Gatolika yamaganiye kure Nahimana Thomas ugiye kuza mu Rwanda
Mu Mahanga

Kiliziya Gatolika yamaganiye kure Nahimana Thomas ugiye kuza mu Rwanda

Ubwanditsi 24 Nov 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru