• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Kiliziya Gatolika yamaganiye kure Nahimana Thomas ugiye kuza mu Rwanda

Kiliziya Gatolika yamaganiye kure Nahimana Thomas ugiye kuza mu Rwanda

Ubwanditsi 24 Nov 2016 Mu Mahanga

Kiliziya Gatolika iratangaza ko Nahimana Thomas atakiri umupadiri wayo kandi ko ubu akora ku giti cye aho ari mu buhungiro ntaho ahuriye n’idini Gatolika.

Nyuma yaho Kiliziya Gatolika isabiye imbabazi mu butumwa busoza umwaka wa Yubile y’Impuhwe z’Imana, ku bw’abayoboke bayo bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu itangazo ryashyizweho umukono n’abepisikopi icyenda bayobora Diyosezi Gatolika zose zo mu Rwanda; Kiliziya yongeye kwikoma Nahimana Thomas utegerejwe mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu aho ngo aje gukora politiki.

Kiliziya gatolika itangaza ko Nahimana Thomas wahoze ari padiri muri diyoseze ya Cyangugu arangwa no gupfobya ndetse no guhakana genocide yakorewe Abatutsi 1994.

Musenyeri Philippe Rukamba, Perezida w’Inama y’Abepisikopi Gatolika akaba n’Umushumba wa Diyosezi ya Butare yatangarije Kigali Today ko Kilizaiya Gatolika yitandukanije bikomeye na bamwe mu ba padiri bakoze genocide bakaba bacyihishe mu ndorerwamo y’idini Gatolika. Yakomeje asaba ko ubutabera bwabakanira urubakwiye kuko Musenyeri Philippe Rukamba kandi yagize icyo avuga kuri Nahimana ati: “Twamwirukanye muri diyoseze ya Cyangugu ubu ntakiri padiri ibyo akora ni kugiti cye”.

-4766.jpg

Musenyeri Rukamba Philippe Umushumba wa Diyosezi ya Butare

Yakomeje avuga ko icyemezo cyo kumwirukanwa cyaje nyuma yuko atangiye umurongo wo gukwirakwiza ingengabitekerezo ya genocide no kwangisha abanyarwanda ubutegetsi bwabo. Musenyeri kandi yanavuze ko urutonde rw’ibibi akora ari rurerure ariko ariko agomba kubiryozwa.

Dr. Jean Damascene Bizimana – Umunyamabanga Nshwingwabikorwa wa CLNG nawe yatangaje ko Kiliziya Gatolika yakagombye gukoresha amategeko n’amabwiriza ayigenga mu guhana aba padiri bayo barangwa n’ibikorwa bihembera ingengabitekerezo ya genocide, atanga urugero rwa Nahimana, Murengerantwari n’abandi.

-4769.jpg

Dr Bizimana Jean Damascene, umunyamabanga nshingwabikorwa wa CNLG.

-4767.jpg

Padiri Nahimana uwambere uturutse iburyo

Nahimana akoresheje urubuga ‘le Profete.fr’ yagiye atambutsa inkuru zihembera amacakubiri ndetse n’ingengabitekerezo ya genocide tutibagiwe n’ubukangurambaga bwo kurwanya leta irimo mu Rwanda.

Nahimana w’imyaka 45 ukomoka muri Diyoseze ya Cyangugu amaze imyaka isaga 10 mu Bufaransa, benshi bafata politiki akora nk’iy’urwango n’amacakubiri, akarangwa byimazeyo no kunenga imiyoborere y’igihugu ari ko yitsa no ku moko atagifite intebe mu rwa Gasabo. Kuwa 28 Mutarama 2013, Padiri Thomas yashinze ishyaka ‘Ishema ry’u Rwanda’, rimufasha gukwirakwiza amatwara ya politiki, ku buryo umuntu yakwibaza ivanjiri azaniye Abanyarwanda, itandukanye n’iyo yigishaga mbere.

-4768.jpg

Padiri Thomas Nahimana wicishije Padiri Evariste Nambaje kubera amabanga menshi yari amuziho, akaba yaranakekaga ko yazamubangamira mu kwiyamamariza ubwa Perezida.

2016-11-24
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umugore wa Rene Rutagungira yarekuwe mu banyarwanda 13 bari bafungiye muri Uganda

Umugore wa Rene Rutagungira yarekuwe mu banyarwanda 13 bari bafungiye muri Uganda

Ubwanditsi 18 Feb 2020
Amakipe 12 yo ku mugabane w’i Burayi yishyize hamwe ashinga irushanwa rishya ryiswe Super League, FIFA na UEFA zitera utwatsi icyo gitekerezo.

Amakipe 12 yo ku mugabane w’i Burayi yishyize hamwe ashinga irushanwa rishya ryiswe Super League, FIFA na UEFA zitera utwatsi icyo gitekerezo.

Ubwanditsi 19 Apr 2021
Mu kwitegura amatora, Tshisekedi yiteze umutego uzamushibukana, ashyira Bemba na Kamerhe muri guverinoma.

Mu kwitegura amatora, Tshisekedi yiteze umutego uzamushibukana, ashyira Bemba na Kamerhe muri guverinoma.

Ubwanditsi 28 Mar 2023
Mu mukino wa gicuti, ikipe y’u Rwanda mu mukino w’intoki wa Basketball yatsinze Misiri bitegura gukina amajonjora y’igikombe cy’isi 2023

Mu mukino wa gicuti, ikipe y’u Rwanda mu mukino w’intoki wa Basketball yatsinze Misiri bitegura gukina amajonjora y’igikombe cy’isi 2023

Ubwanditsi 23 Feb 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame yashimye agaciro Afurika yahawe mu nama y’ibihugu bikize ku isi
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yashimye agaciro Afurika yahawe mu nama y’ibihugu bikize ku isi

Ubwanditsi 27 Aug 2019
Miss Rwanda 2016: Iburasirazuba abakobwa bose baje mu irushanwa  ni abanya  Kigali
IMIKINO

Miss Rwanda 2016: Iburasirazuba abakobwa bose baje mu irushanwa ni abanya Kigali

Ubwanditsi 18 Jan 2016
Se wa Rihanna arifuza ko yasubirana na Chris Brown
IMIKINO

Se wa Rihanna arifuza ko yasubirana na Chris Brown

Ubwanditsi 06 Feb 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru