• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Perezida Kagame yakurikiye umukino wa UEFA Super Cup wahuje amakipe ya PSG na Aston Villa yamamaza u Rwanda   |   12 Aug 2026

  • Myugariro Imanishimwe Emmanuel watandukanye na AEL Limassol yo muri Chypre yerekeje mu ikipe ya Chennaiyin FC yo mu Buhinde   |   11 Aug 2026

  • Rayon Sports yaguze myugariro w’Umunya-Côte d’Ivoire, Mohamed Ouattara wakiniye Wydad Casablanca, Simba SC na Al Hilal   |   10 Aug 2026

  • Kuki Jean Bosco Gasasira yapfuye umuryango we ukabimenya nyuma y’icyumweru?     |   09 Aug 2026

  • Inganda z’inzoga zitujuje ubuziranenge nk’Ibyuma zarimo ibibazo byinshi bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage   |   09 Aug 2026

  • AMAFOTO: Amateka aranditswe, bisabye imyaka 28 ngo Rayon Sports itware CECAFA Kagame Cup ya kabiri mu mateka yayo   |   07 Aug 2026

You are at :Home»IMIKINO»APR FC yatsinze umukino w’ikirarane wayihuzaga na Kiyovu

APR FC yatsinze umukino w’ikirarane wayihuzaga na Kiyovu

Ubwanditsi 21 Feb 2016 IMIKINO

Ku mukino w’ikirarane w’umunsi wa cumi wa shampiyona urangiye APR FC yongeye gutsinda Kiyovu Sports ibitego 2-0 byinjiye mu minota icyenda ya nyuma. Kiyovu Sports yariho igerageza kuvanaho amateka mabi yo kudatsinda APR mu myaka 10 ishize, byayinaniye.

-2203.jpg

Kiyovu Sports yakiriye APR FC kuri stade ya Kigali i Nyamirambo. Umukino watangiye amakipe yombi yishakisha akinira hagati adasatirana bikomeye, byanatumye igice cya mbere kirangira amakipe yombi anganya ubusa ku busa, nta n’uburyo bukomeye bwo kubona igitego bwabonetse ku mpande zombi muri iki gice.

-2204.jpg

Igice cya kabiri Kiyovu Sports y’umutoza Yves Rwasamanzi yaje igaragaza impunduka, yashyizemo Souleiman Kacyira (wahoze muri APR FC) na rutahizamu Jean Pierre Muhindo baguze mu Amagaju FC.

-2206.jpg

Ngabo-na-Sibomana-barwanira-umupira-na-Ombolenga-ariko-birangira-awubatwaye

Kiyovu yahise yiharira umukino, Lomami Andre na Gashugi Abdoul Karimu bahusha uburyo bukomeye imbere y’izamu rya Olivier Kwizera.

Emmanuel Rubona utoza APR FC nawe yahise yinjiza Janvier Benedata na rutahizamu Fiston Nkinzingabo bagabanye igitutu Kiyovu yabashyiragaho, aba basore bazwiho gutindana umupira, bacenga, kandi bihuta.

-2207.jpg

Ombalenga-arwanira-umupira-na-Sibomana-Patrick-mu-gice-cya-mbere

Ibi byahiriye iyi kipe y’ingabo, ku munota wa 83 ifungura amazamu ku mupira wavuye kuri Michel Rusheshangoga na Fiston Nkinzingabo bacaga iburyo, bahinduye umupira usanga Janvier Benedata ahagaze neza aba atsindiye APR FC igitego cya mbere.

Benedata wazamukiye muri Kiyovu yanze kwishimira iki gitego mu rwego rwo kubaha iyi kipe yamureze.

Nyuma y’iminota ibiri gusa, Fiston Nkinzingabo yongeye gucenga Gad Niyonshuti wugariraga ibumoso ha Kiyovu, areba uko umunyezamu Bonheur wa Kiyovu ahagaze atera neza mu izamu, APR FC iba iyoboye umukino n’ibitego 2-0, ari nako umukino waje kurangira.

Amafoto/Umuseke

M.Fils

2016-02-21
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Tombola y’igikombe cy’Amahoro isize Rayon Sports izahura na Musanze FC naho APR FC izahura n’ikipe y’Amagaju

Tombola y’igikombe cy’Amahoro isize Rayon Sports izahura na Musanze FC naho APR FC izahura n’ikipe y’Amagaju

Ubwanditsi 01 Apr 2022
Mamelodi Sundowns yohereje Rayon Sports muri CAF Confederation Cup

Mamelodi Sundowns yohereje Rayon Sports muri CAF Confederation Cup

Ubwanditsi 19 Mar 2018
Umunsi wa 10 wa shampiyona usize Tchiamas watozaga Gicumbi FC asezeye, abatoza bakuru ba APR FC na Police FC ntibatoje, ibyaranze uyu munsi

Umunsi wa 10 wa shampiyona usize Tchiamas watozaga Gicumbi FC asezeye, abatoza bakuru ba APR FC na Police FC ntibatoje, ibyaranze uyu munsi

Ubwanditsi 23 Dec 2021
Champions League: Liverpool yakosoye Manchester City, FC Barcelone inyagira AS Roma

Champions League: Liverpool yakosoye Manchester City, FC Barcelone inyagira AS Roma

Ubwanditsi 05 Apr 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Iya 17 Mata 1994: Perefe wa Butare warwanyaga ubwicanyi yicanwe n’umuryango we
Mu Rwanda

Iya 17 Mata 1994: Perefe wa Butare warwanyaga ubwicanyi yicanwe n’umuryango we

Ubwanditsi 17 Apr 2018
Jonathan Vervenne n’ikipe ye ya Quick-Step Devo Team begukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2024
Amakuru

Jonathan Vervenne n’ikipe ye ya Quick-Step Devo Team begukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2024

Ubwanditsi 18 Feb 2024
Mpayimana yemeye ko yatsinzwe amatora, ashimira Kagame wesheje umuhigo
Mu Rwanda

Mpayimana yemeye ko yatsinzwe amatora, ashimira Kagame wesheje umuhigo

Ubwanditsi 05 Aug 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru