• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi   |   31 Aug 2026

  • Wazalendo yafashe abasirikare babiri b’Abarundi i Baraka, bajyanwa i Kinshasa: Ubwumvikane buke hagati ya FARDC n’ingabo z’u Burundi bwaturutse he?   |   31 Aug 2026

  • Police FC yasezereye Rayon Sports igera ku mukino wa nyuma wa Super Cup 2026 isanzeyo Kiyovu SC yo yasezereye Mukura VS   |   28 Aug 2026

  • U Rwanda rwabonye inguzanyo ya miliyari 280 Frw yo kuzamura ibikorwaremezo   |   26 Aug 2026

  • Volleyball: Mu mikino y’igikombe cy’Afurika mu Bagore iri kubera muri Kenya, U Rwanda rwandagaje Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC)   |   26 Aug 2026

  • APR BBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya kane yikurikiranya   |   25 Aug 2026

You are at :Home»HIRYA NO HINO»Bidasubirwaho Zari Yatandukanye Na Diamond Burundu

Bidasubirwaho Zari Yatandukanye Na Diamond Burundu

Ubwanditsi 15 Feb 2018 HIRYA NO HINO

Kuri uyu wa Gatatu tariki 14/02/2018 ku munsi wahariwe abakundana uzwi nka St Valentin ni bwo Zari atangaje ku mugaragaro ko atandukanye na Diamond Platnumz babyaranye abana babiri.

Amakuru ajyanye no gutandukana kwa Zari na Diamond si ubwa mbere atangajwe, gusa mbere yabaga ari ibihuha ariko kuri ubu ni amakuru mpamo yatangajwe na Zari wahamije ko ashyize akadomo ku mubano we na Diamond, abitangaza ku munsi w’abakundana uzwi nka St Valentin. Umubano wabo watangiye kuzamo urunturuntu, nyuma y’amakuru yatangajwe ko Diamond yaciye inyuma Zari.

Zari Hassan cyangwa The Boss Lady nkuko bakunze kumwita, ni umugandekazi uri mu bagore bakize cyane muri Afrika. Yashakanye na Diamond nyuma yo gutandukana na Ivan Ssemwanga babyaranye abana batatu. Akoresheje urubuga rwa Instagram, Zari yatangaje ko atandukanye na Diamond ku mugaragaro, gusa ngo bazakomeza kubana nk’ababyeyi (kuko babyaranye) ariko ku bijyanye no kubana nk’umugabo n’umugore, yavuze ko kuva kuri uyu wa 14/02/2018 bishyizweho iherezo.

Yagize ati;…Ibi ntabwo byari binyoroheye kubikora, hari ibihuha byinshi bimwe binafite ibihamya byanyuze mu binyamakuru bitandukanye ko Diamond anca inyuma, n’akababaro kenshi nafashe umwanzuro wo guhagarika umubano wanjye na Diamond,…. Dutandukanye nk’abantu bashakanye ariko ntidutandukanye nk’ababyeyi. Ibi ntacyo bizampinduraho k’uwo ndi we, nzakomeza kuba umu mama wita ku bantu ndetse nzakomeza kuba Boss Lady mwese mwamenyeho. Nzakomeza kuba umuntu w’ingirakamaro, nzabera isi urugero rwiza nk’umugore wabashije kwiteza imbere. Nzigisha abahungu banjye bane kuhaba abagore, umukobwa wanjye nawe nzamwigisha ubusobanuro bwo kwiyubaha,….Mugire umunsi mwiza w’abakundana.

Naseeb Abdul Juma uzwi nka Diamond Platnumz ubwo aherutse i Kigali muri Mutarama 2018 yabwiye abanyamakuru ko nta mugore afite, gusa ngo afite umukunzi ari we Zari adateze kureka. Yagize ati: “Hoya mbere na mbere sindarongora nta mugore mfite, cyakora mfite umukunzi umwe rukumbi ntateze kureka Zari.”

Ubwo Diamond aheruka i Kigali yabwiye itangazamakuru ko nta mugore agira ko ngo afite umukunzi gusa

2018-02-15
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida Tshisekedi yagaragaje ubushake bwo gufatanya n’abaturanyi mu kurandura imitwe yitwaje intwaro

Perezida Tshisekedi yagaragaje ubushake bwo gufatanya n’abaturanyi mu kurandura imitwe yitwaje intwaro

Ubwanditsi 01 Jul 2019
Museveni akomeje kubeshya ku mvano y’ikibazo hagati y’u Rwanda na Uganda

Museveni akomeje kubeshya ku mvano y’ikibazo hagati y’u Rwanda na Uganda

Ubwanditsi 24 Feb 2020
Impinduka mu Gipolisi cya Uganda, umutwe kabuhariwe wa Flying Squad wasenywe

Impinduka mu Gipolisi cya Uganda, umutwe kabuhariwe wa Flying Squad wasenywe

Ubwanditsi 08 May 2018
Abatwandikiye : ” Je suis UMUHIRIMBIRI “!!!!!!!!

Abatwandikiye : ” Je suis UMUHIRIMBIRI “!!!!!!!!

Ubwanditsi 30 Nov 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ikipe y’igihugu y’Umukino wa Volleyball mu Bagabo yatangiye imyiteguro y’igikombe cya Afurika cyaherukaga kuba muri 2023
Amakuru

Ikipe y’igihugu y’Umukino wa Volleyball mu Bagabo yatangiye imyiteguro y’igikombe cya Afurika cyaherukaga kuba muri 2023

RUSHYASHYA 23 Jul 2026
Abakinnyi ba Rayon Sports bacitsemo ibice, hari abadashaka umutoza
IMIKINO

Abakinnyi ba Rayon Sports bacitsemo ibice, hari abadashaka umutoza

Ubwanditsi 06 Jun 2018
Muri gereza ya Mageragere haravugwa ingengabitekerezo ya Jenoside, Ababishinzwe nimutabare amazi atararenga inkombe
Amakuru

Muri gereza ya Mageragere haravugwa ingengabitekerezo ya Jenoside, Ababishinzwe nimutabare amazi atararenga inkombe

Ubwanditsi 19 Oct 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru