• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Sibomana Athanase wavuze ko ntacyo atinya kuki yikanga baringa?   |   16 Sep 2026

  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

You are at :Home»HIRYA NO HINO»Urujijo ku byavuye mu iperereza ku rupfu rwa Agnes uherutse gupfa bitunguranye

Urujijo ku byavuye mu iperereza ku rupfu rwa Agnes uherutse gupfa bitunguranye

Ubwanditsi 02 May 2018 HIRYA NO HINO

Mu gihe kugeza ubu abantu batariyumvisha icyishe umunyamideri Masogange n’ubwo hatangajwe byinshi bivugwa ko ari byo yazize, nk’uko byifujwe n’abantu batandukanye ngo hakorwe iperereza ryimbitse hamenyekane ukuri ku rupfu rw’uyu munyamideri witabye Imana ku buryo butunguranye, noneho nyuma yo kujya gukorerwa isuzuma ndetse mu bitaro bya Muhimbili Police yagize icyo itangaza ku iperereza yakoze ku rupfu rwe.

JPEG - 145.4 kb
Agnes Masogange yababje benshi

Masogange Agnes Gerald watabarutse ku wa 21 Mata 2018 afite imyaka 28 y’amavuko nyuma akaza kujyana mu bitaro bya Muhimbili gukorerwa isuzuma ngo hamenyekane neza icyamwishe, kuri ubu rero nubwo nyakwigendera yamaze gushyingurwa abantu batari bake bari bagitegereje ibisubizo biza kuva mu iperereza ryarimo rikorwa na Police ku rupfu rw’uyu munyamideli.

JPEG - 7.7 kb
Masogange Agnes Gerald yari akunzwe ku bw’imiterere ye

Iri perereza nubwo ryakozwe ryakomeje guteza impaka mu bantu bari baje ku bitaro bategereje umwanzuro uza gutangwa na Police nyuma y’amasuzuma atandukanye, aho bamwe bavugaga ko ubusanzwe iperereza ndetse n’ibizamini ku bapfuye bikwiye gukorerwa ahabereye urugomo n’imvururu cyangwa se umuntu bigaragara ko yaba yishwe mu buryo bugaragara, naho kuri Masogange ngo ntibiyumvisha impamvu yabyo.

Umwe muri bari aho yagize ati:

“Bishoboka bite ko Police yajya gukora iperereza n’ibizamani ku muntu wapfuye mu buryo busanzwe, ndetse n’ibizamini by’abaganga bigaragaza ko ntawamukubise cyangwa ngo agire uruhare mu rupfu rwe?”

Uretse ibyo kandi iminsi yari ibaye 10 uru rupfu rubaye nyamara police yavuze ko iri mu iperereza ntacyo iratangaza ku byo yaba imaze kugeraho. Ibintu nabyo bitavuzweho rumwe ukuntu bagiye gusuzuma umurambo ndetse n’ibindi bizamini bamukoreye ariko iminsi ikaba yari ingannye itya ntacyo baratangaza ku byavuyemo.

JPEG - 116.7 kb
Ubwo yashyingurwaga benshi barahogoye

Nyuma y’ibi byose byavugwaga n’abaturage, mu kiganiro n’abanyamakuru, umuvugizi wa Police mu Ntara ya Kinondoni ari naho ikibazo cyabere, ACP Muliro Jumanne ubwo yabazwaga byinshi ku iperereza ryakozwe ku rupfu rwa Agnes Masogange yasubije muri aya magambo:

“Si umubiri wa Masogange wakorewe ibi bizamini gusa, nugera kuri biriya bitaro bya Mahumbili iteka uzahasanga abapolisi bari gukurikirana no gusuzuma imibiri y’abapfuye kugira ngo abaganga bemeze mu buryo bufatika, koko uwapfuye yapfuye ate mu buhe buryo azize iki n’ibindi.”

ACP Muliro Jumanne yongeyeho ko nubwo urupfu rwa Agnes byavugwaga ko ntakindi kirwihishe inyuma ari urupfu rusanzwe ku bw’uburwayi, ngo ntibyari kubuza Police gukora akazi kayo, aho urupfu rwose rugomba kugira uburyo rwemezwa, nubwo ahanini ku banditsi/abanyamakuru bita ku byamamare n’abandi bafite amazina akomeye, ngo Police yo iba igomba kumenya amakuru kuri buri wese kugira hamenyekane amakuru afatika kandi yizewe.

Ubwo noneho umunyamakuru yabazaga ACP Muliro Jumanne ibisubizo byaba byaravuye mu iperereza yamusubije muri aya magambo:

“Wowe fata ibi nkubwiye ni yo makuru akugenewe, ku birebana n’ibisubizo byavuye mu iperereza rya Masogange, ibyo bireke. Icyo nashakaga kwari ukugira ngo abantu bamenye ko gukora iperereza ndetse n’ibizamini ku mibiri y’abapfuye ari akazi gasanzwe ka Police”.

Tubibutse ko Masogange Agnes Gerald yitabye Imana kuwa 21 Mata 2018 mu bitaro bya Mama Ngoma biri mu mujyi wa Dar Es Salam akaza kujya gukorerwa ibizamini mu bitaro bya Muhimbili, hanyuma akaba yarasezeweho n’inshuti n’imiryango ku wa 23 Mata 2018 hanyuma ashyingurwa mu cyubahiro ku wa 24 Mata 2018.

2018-05-02
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yahawe umwambaro wa Paul Pogba

Perezida Kagame yahawe umwambaro wa Paul Pogba

Ubwanditsi 18 May 2019
Nyuma yo gufatanwa igihanga, Uganda yavuye ku izima yohereza abarwanyi ba RUD Urunana bagabye igitero mu Kinigi bari bahungiyeyo bakakirwa Na Yombi

Nyuma yo gufatanwa igihanga, Uganda yavuye ku izima yohereza abarwanyi ba RUD Urunana bagabye igitero mu Kinigi bari bahungiyeyo bakakirwa Na Yombi

Ubwanditsi 18 Feb 2020
Meghan n’igikomangoma cy’u Bwongereza bashobora kurira ukwezi kwa buki mu Rwanda

Meghan n’igikomangoma cy’u Bwongereza bashobora kurira ukwezi kwa buki mu Rwanda

Ubwanditsi 10 May 2018
Zimbabwe: Mugabe agiye guhabwa  umwanya w’ubujyanama

Zimbabwe: Mugabe agiye guhabwa umwanya w’ubujyanama

Ubwanditsi 27 Nov 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Polisi y’u Rwada yakomereje ubukangurambaga mu kurengera ibidukikije mu karere ka Kamonyi
Mu Mahanga

Polisi y’u Rwada yakomereje ubukangurambaga mu kurengera ibidukikije mu karere ka Kamonyi

Ubwanditsi 08 Jan 2016
Perezida Paul Kagame yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru abarimo CG Emmanuel K.Gasana
Amakuru

Perezida Paul Kagame yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru abarimo CG Emmanuel K.Gasana

Ubwanditsi 27 Sep 2023
Burundi: Umuyobozi mu ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi yishwe amaze gufatwa ku ngufu
INKURU NYAMUKURU

Burundi: Umuyobozi mu ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi yishwe amaze gufatwa ku ngufu

Ubwanditsi 16 Nov 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru