Iperereza rirakomeje muri Burkina Faso ku bitero byabaye ku wa Gatanu ushize bigahitana abasirikare ba Leta umunani, abandi 80 bagakomereka ndetse n’intagondwa zabigabye icyenda zikahasiga ubuzima.
Icyo gitero cyagabwe kuri Minisiteri y’Ingabo ndetse no kuri Ambasade y’u Bufaransa muri icyo gihugu.
Umuntu umwe yahise atabwa muri yombi ku wa Gatanu ndetse biravugwa ko ashobora kuba ari we wari ku isonga ry’ibyo bitero nkuko RFI yabitangaje.
Hari undi muntu wa kabiri watawe muri yombi, gusa uruhare akekwaho ntirukomeye nk’urw’uwa mbere.
Ibyo bitero byose byagabwe n’umutwe ukorana na Al Qaeda ukaba ukorera mu gace ka Sahel uzwi nka GSIM nkuko wabyiyemereye ku wa Gatandatu.
Uwo mutwe wavuze ko wihimuraga ku bitero ugabwaho n’ingabo z’u Bufaransa mu Majyaruguru ya Mali.
Guverinoma ivuga ko bamwe mu bagabye igitero bahise bacika.
RFI yatangaje ko bamwe mu bayobozi bakeka ko hari ibyitso mu gisirikare cya Leta byahaye amakuru izo ntagondwa bikanaborohereza kugira ngo bagabe igitero ahari hari kubera inama kuri Minisiteri y’Ingabo.
Igitero kuri Miniisteri y’Ingabo cyakurikiye iturika ry’igisasu cyari mu modoka, cyangije icyumba cyagombaga gukorerwamo inama y’itsinda rishinzwe kurwanya abakora ibikorwa by’iterabwoba bo muri Sahel. Iyo nama yahise ihindurirwa icyumba yagombaga kuberamo.
Benshi mu bakekwaho kugaba igitero ni abenegihugu, umunyamahanga urimo ni umwe. Abagabye igitero ku cyicaro cy’ingabo bari bambaye imyenda y’igisirikare cya Burkina Faso, nabyo byerekana ko hari abo mu gisirikare bakoranaga.
Bamwe mu bashinzwe iperereza bo mu Bufaransa bamaze kugera muri Burkina Faso ngo bafashe ubutabera bwaho kubona ibimenyetso.