Umukuru w’igihugu yagize ati : “Uyu ni Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore, dukwiye kugira icyo tuwuvugaho kuko ufite agaciro kanini.
Isi yose imaze gutera intambwe ndende mu guha abagore n’abakobwa ubushobozi bukwiye. U Rwanda kandi rwagize uruhare rwarwo.
Aho tugeze ubu, twahageze kubera imiyoborere myiza, ivugururwa ry’amategeko na politike nziza muri rusange.
Abantu bose bakomeje kumva ko ubusumbane hagati y’abagabo n’abagore nta nyungu bufite, ahubwo ko butera igihombo kinini.
U Rwanda rushya rw’uyu munsi, rwubatswe ari uko agaciro, uruhare n’inshingano by’abagore mu gihugu cyacu bihawe umwanya bikwiye, kandi twarabiharaniye.
Uko ni ko bimeze no mu bindi bihugu aho uburinganire bufatwa nk’ihame rikomeye.
Abagore ni inkingi ikomeye y’imibereho myiza n’ubukungu mu gihugu muri rusange. No mu bihe by’intambara, cyangwa amakimbirane, bagira uruhare runini mu kubungabunga amahoro n’umutekano.
Ariko kandi, ibyifuzo n’ibitekerezo byiza, ndetse n’ibigomba gukorwa kuko ari byo bikwiye, ntabwo ari ko bimeze ku isi hose.
Ibimaze iminsi bivugwa mu makuru, bijyanye n’ihohoterwa rikomeje gukorerwa abagore, bikwiye kudukangurira twese, ko ibyo tumaze kugeraho tutabifata nk’ibisanzwe, ahubwo ko tugomba kubirinda.
Haracyari byinshi byo gukorwa kugira ngo abagore bumve ko bafite umutekano n’amahirwe angana n’ay’abandi.
Kugira ngo ibi tubigereho ni ngombwa ko dufatanya, tugakorera hamwe twese, abagore n’abagabo.
Nta gihombo giterwa n’uburinganire hagati y’abagore n’abakobwa n’abasaza babo, kandi bafite ububasha bungana. Ahubwo tubyungukiramo twese.
Ndabifuriza mwese Umunsi mwiza Mpuzamahanga w’Abagore”.