Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi, bemeranya ku buryo bwakoreshwa mu kongerera ubushobozi inzego mu bihugu byombi n’ubuhahirane mu bucuruzi.
Ibi biganiro bibaye mu gihe Perezida Kagame yari mu Buhinde aho yari yitabiriye inama y’umunsi umwe yiga ku ikoreshwa ry’ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba.
Ni inama yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu na za Leta bagera kuri 20 baturutse muri Afurika no mu birwa bitandukanye ku Isi.
Perezida Kagame wavuze ijambo mu ifungurwa ryayo, yabonanye na Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi, bagirana ibiganiro ‘by’ingirakamaro’ nkuko ibiro by’uyu mu minisitiri byabitangaje binyuze kuri Twitter.
Mu biganiro byabo, aba bayobozi bombi baganiriye uburyo bwo kongerera ubushobozi inzego no guteza imbere ubucuruzi hagati y’impande zombi.
U Rwanda rufite Abahinde bagera ku 3,000, bagaragara mu bikorwa bitandukanye by’ubucuruzi burimo ibikoresho by’ikoranabuhanga, ibinyabiziga, inganda n’ibindi.
Ibihugu by’u Rwanda n’u Buhinde bisa n’ibyavuguruye umubano wabyo ku buryo kuri ubu ikompanyi ya Rwandair isigaye ikora ingendo zigera mu Mujyi wa Mumbai kuva tariki ya 4 Mata 2017.