Imfungwa 740 zari zifungiye muri gereza ya Mpimba mu gihugu cy’u Burundi, zirimo izafunzwe zizira kwigaragambya zamagana manda ya gatatu ya Perezida Nkurunziza, zafunguwe.
Muri izi mfungwa 740 zafunguwe, 450 zafashwe muri Mata 2015, ubwo zigaragambyaga zamagana manda ya gatatu ya Perezida Nkurunziza, manda Abarundi bose batavugagaho rumwe.
Umwe mu bafunguwe, Niyongabo Egide, avuga ko bishimiye kuba bafunguwe ku bw’imbabazi bahawe n’umukuru w’igihugu Petero Nkurunziza, ahamya ko yari imfungwa ya politiki, yafashwe yigaragambya.
Ati “twishimiye kubona imbabazi zishobora guhabwa abantu basaga ibihumbi bibiri, hari benshi bari batararangiza igihano bahawe, ariko bakaba bagiriwe imbabazi, mbwiye n’abandi batabashije gutaha ko igihe kizagera nabo batahe”.
Akomeza avuga ko yafashwe mu myigaragambyo, ati “Nafashwe nshinjwa kuba ndi mu myigaragambyo y’abamaganaga manda ya gatatu ya Petero Nkurunziza, nigaragambirizaga mu Nyakabiga, nuko igipolisi kiraza kiramfata”. Minisitiri w’ubutabera, Kanyana Aime Laurentine yasabye abafunguwe kugenda bakitwararika, birinda icyatuma basubira muri gereza, ko uzasubirayo yari yahawe imbabazi n’umukuru w’igihugu, azafungwa ubuzima bwe bwose.
Umuryango “Ntabariza” uharanira uburenganzira bw’imfungwa, utangaza ko n’ubwo hafunguwe 740 muri gereza ya Mpimba, ngo urugendo ruracyari rurerure, ko igenewe gufungirwamo abantu 800 ubu bakaba ari 3800, ukabona urugendo rukiri rurerure ngo uburenganzira bwabo bwubahirizwe.