Kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Werurwe 2018 ni bwo abanyarwenya b’ibyamamare mu karere Salvador ndetse na Idriss bamwe mu baje mu Rwanda gutaramira abantu muri Seka Fest bageze i Kigali. Iri serukiramuco ryatangiriye mu bitaramo byabereye mu modoka zazengurukaga Kigali abanyarwenya basetsa abagenzi.
Nyuma y’iki gitaramo cy’urwenya cyabereye mu modoka, hagomba gukurikiraho igitaramo kibera Camp Kigali uyu munsi tariki 25 Werurwe 2018, ahaba hari abanyarwenya batandukanye barimo; Captain Khalid wo muri Tanzania, Kigingi w’i Burundi, Idris Sultan wo muri Tanzania, Eric Omondi wo muri Kenya, Salvador wo muri Uganda n’abandi benshi bazwiho gusetsa abantu mu buryo bikomeye. Kwinjira ni 2000frw ku banyeshuri, 5000frw na 10000frw mu myanya y’icyubahiro n’ameza ya 300000frw azaba ateye mu myanya y’icyubahiro.
Kuri ubu amatike y’iki gitaramo ari kugurishwa cyane ko ubu wayabona kuri Jumia Food ndetse no kuri Kigali Century Cinema. Amatike yatangiye kugurishwa ni aya 5000frw na 10000frw mu gihe aya 2000frw yo ari butangire kugurishwa mu minsi iri imbere nkuko bitangazwa na Nkusi Arthur uri gutegura iri serukiramuco ry’urwenya. Hanashyizweho nimero ku bashaka amatike ya 2000frw bakaba bahamagara 0783187845.