• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Impunzi z’Abarundi 33 zifungiwe kubuza izindi kwakira inkunga

Impunzi z’Abarundi 33 zifungiwe kubuza izindi kwakira inkunga

Editorial 29 Mar 2018 Mu Rwanda

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi impunzi z’Abarundi 33 zishinjwa gushishikariza abandi kwanga inkunga zigenerwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR); Minisiteri y’Imicungire y’Ibiza no gucyura impunzi ndetse n’iy’Ubuzima.

Ibinyujije kuri Twitter, Polisi yatangaje ko izo mpunzi 33 zafashwe kuri uyu wa Gatatu, zirimo 31 zo mu nkambi y’agateganyo ya Gashora mu Karere ka Bugesera; imwe yo mu ya Nyarushishi mu Karere ka Rusizi n’indi yo mu ya Muyira mu ka Nyanza.

Polisi yavuze ko icyaha izo mpunzi zakozwe gihanwa n’amategeko kuko ari ugushyira mu kaga izindi mpunzi.

Nubwo Polisi itahise iva imuzi uko izo mpunzi zabigenje, muri izi nkambi ni ho hacumbitse impunzi z’Abarundi zirenga 2500 zaje mu Rwanda zivuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Izi zaje zifite imyemerere yihariye, ntizemera ibiryo byakorewe mu nganda n’imiti.

Mu kiganiro Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, Louise Mushikiwabo, yagiranye n’itangazamakuru muri uku kwezi, yavuze ku myitwarire y’izi mpunzi, agaragaza ko ari ikibazo giteye inkeke.

Yagize ati “Zifite imyumvire yo kutemera kubarurwa hakoreshejwe ikoranabuhanga kandi nibwo buryo dufite bwo kwandikisha impunzi, mu myemerere yabo ntabwo bemera ubuvuzi busanzwe mu gihugu, gukingira abana ntibabyemera. Ntabwo rero nk’igihugu wazana abantu bashobora kuba bafite indwara zandura, badashaka kwivuza.”

Mushikiwabo yavuze ko igikenewe ari ukuziganiriza zikemera kubaho nk’izindi zisanzwe mu Rwanda.

Nyuma y’icyo kiganiro, Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Impunzi muri Ministeri y’Imicungire y’Ibiza no gucyura impunzi, Rwahama Jean Claude, yatangarije IGIHE ko mu biganiro bagiye bagirana nazo, zavugaga ko zidashaka ibyakorewe mu nganda ndetse n’imiti zikemera gusa ngo iyaba yarakorewe mu bihugu byo mu karere, atari iturutse mu bihugu bya kure.

2018-03-29
Editorial

IZINDI NKURU

Ingabo n’abapolisi b’u Rwanda bari muri Centrafrique na Darfur bifatanyije n’abandi banyarwanda kwibuka

Ingabo n’abapolisi b’u Rwanda bari muri Centrafrique na Darfur bifatanyije n’abandi banyarwanda kwibuka

Editorial 09 Apr 2016
Gatsibo: Yafashwe yiba agirwa intere, ise ategekwa kugurisha isambu ye ngo amwishyurire

Gatsibo: Yafashwe yiba agirwa intere, ise ategekwa kugurisha isambu ye ngo amwishyurire

Editorial 13 May 2017
Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru  Perezida Kagame   agenda ku igare i Rubavu

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku igare i Rubavu

Editorial 12 Sep 2017
GASABO : Umugabo yaguze umuhoro mushya atemagura umugore we

GASABO : Umugabo yaguze umuhoro mushya atemagura umugore we

Editorial 22 Jun 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda basanze Nyungwe itekanye
INKURU NYAMUKURU

Abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda basanze Nyungwe itekanye

Editorial 18 May 2019
Nyuma yaho Nyina umubyara asahuriye Ambasade akigurira inzu muri Amerika, umuhungu we Bikorwa Freeman arakataje mu ngengabitekerezo ya Jenoside
Amakuru

Nyuma yaho Nyina umubyara asahuriye Ambasade akigurira inzu muri Amerika, umuhungu we Bikorwa Freeman arakataje mu ngengabitekerezo ya Jenoside

Editorial 26 Apr 2021
Umusaza Louis Rugerinyange yitangiye abari bahungiye muri Mille Collines, hahembwa Paul Rusesabagina wabagambaniye!
Amakuru

Umusaza Louis Rugerinyange yitangiye abari bahungiye muri Mille Collines, hahembwa Paul Rusesabagina wabagambaniye!

Editorial 06 Jul 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru