• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.   |   22 Sep 2026

  • Sibomana Athanase wavuze ko ntacyo atinya kuki yikanga baringa?   |   16 Sep 2026

  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Impunzi z’Abarundi 33 zifungiwe kubuza izindi kwakira inkunga

Impunzi z’Abarundi 33 zifungiwe kubuza izindi kwakira inkunga

Ubwanditsi 29 Mar 2018 Mu Rwanda

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi impunzi z’Abarundi 33 zishinjwa gushishikariza abandi kwanga inkunga zigenerwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR); Minisiteri y’Imicungire y’Ibiza no gucyura impunzi ndetse n’iy’Ubuzima.

Ibinyujije kuri Twitter, Polisi yatangaje ko izo mpunzi 33 zafashwe kuri uyu wa Gatatu, zirimo 31 zo mu nkambi y’agateganyo ya Gashora mu Karere ka Bugesera; imwe yo mu ya Nyarushishi mu Karere ka Rusizi n’indi yo mu ya Muyira mu ka Nyanza.

Polisi yavuze ko icyaha izo mpunzi zakozwe gihanwa n’amategeko kuko ari ugushyira mu kaga izindi mpunzi.

Nubwo Polisi itahise iva imuzi uko izo mpunzi zabigenje, muri izi nkambi ni ho hacumbitse impunzi z’Abarundi zirenga 2500 zaje mu Rwanda zivuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Izi zaje zifite imyemerere yihariye, ntizemera ibiryo byakorewe mu nganda n’imiti.

Mu kiganiro Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, Louise Mushikiwabo, yagiranye n’itangazamakuru muri uku kwezi, yavuze ku myitwarire y’izi mpunzi, agaragaza ko ari ikibazo giteye inkeke.

Yagize ati “Zifite imyumvire yo kutemera kubarurwa hakoreshejwe ikoranabuhanga kandi nibwo buryo dufite bwo kwandikisha impunzi, mu myemerere yabo ntabwo bemera ubuvuzi busanzwe mu gihugu, gukingira abana ntibabyemera. Ntabwo rero nk’igihugu wazana abantu bashobora kuba bafite indwara zandura, badashaka kwivuza.”

Mushikiwabo yavuze ko igikenewe ari ukuziganiriza zikemera kubaho nk’izindi zisanzwe mu Rwanda.

Nyuma y’icyo kiganiro, Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Impunzi muri Ministeri y’Imicungire y’Ibiza no gucyura impunzi, Rwahama Jean Claude, yatangarije IGIHE ko mu biganiro bagiye bagirana nazo, zavugaga ko zidashaka ibyakorewe mu nganda ndetse n’imiti zikemera gusa ngo iyaba yarakorewe mu bihugu byo mu karere, atari iturutse mu bihugu bya kure.

2018-03-29
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abafana ba Nikuze wo muri “City Maid” bahura na we bagaturika bakarira

Abafana ba Nikuze wo muri “City Maid” bahura na we bagaturika bakarira

Ubwanditsi 21 Jul 2017
Perezida Kagame yatangije imirimo y’ikigo nyafurika giteza imbere ubumenyi bushingiye ku mibare

Perezida Kagame yatangije imirimo y’ikigo nyafurika giteza imbere ubumenyi bushingiye ku mibare

Ubwanditsi 03 Apr 2017
Nyanza: Polisi ifunze umugabo ukekwaho kwiyita umukozi wa WASAC

Nyanza: Polisi ifunze umugabo ukekwaho kwiyita umukozi wa WASAC

Ubwanditsi 30 Sep 2017
Turebere hamwe Uruhare rw’izahoze ari Ingabo z’u Rwanda mu itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi

Turebere hamwe Uruhare rw’izahoze ari Ingabo z’u Rwanda mu itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwanditsi 04 Mar 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda yakiriye abapolisi bavuye mu butumwa bw’amahoro
Mu Mahanga

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda yakiriye abapolisi bavuye mu butumwa bw’amahoro

Ubwanditsi 26 Feb 2016
Bimwe mu byo wamenya kuri Uhuru Kenyatta uherutse gutsinda amatora bigateshwa agaciro
POLITIKI

Bimwe mu byo wamenya kuri Uhuru Kenyatta uherutse gutsinda amatora bigateshwa agaciro

Ubwanditsi 26 Sep 2017
Mu gihe cy’imyaka ibiri iri imbere, Umufaransa Gérard Buscher niwe wagizwe umu umuyobozi wa Tekinike mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda
Amakuru

Mu gihe cy’imyaka ibiri iri imbere, Umufaransa Gérard Buscher niwe wagizwe umu umuyobozi wa Tekinike mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda

Ubwanditsi 16 Sep 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru