• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Senateri Mukabalisa Donatille yitabye Imana azize Uburwayi   |   30 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’u Rwanda batrengeje imyaka 18 begukanye igikombe cya Zone V   |   29 Jul 2026

  • Bwa mbere mu mateka u Rwanda rwabonye umudali mu Mikino ya Commonwealth   |   29 Jul 2026

  • Abarwanyi ba FDLR na Wazalendo bavurirwa mu Burundi ku ngengo y’igisirikare cy’u Burundi   |   24 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’Umukino wa Volleyball mu Bagabo yatangiye imyiteguro y’igikombe cya Afurika cyaherukaga kuba muri 2023   |   23 Jul 2026

  • Igikombe kirajya mu bindi twibitseho, ubutumwa bwa Gen. MK Mubarakh yageneye abafana ba APR FC yitegura gukina CECAFA Kagame Cup 2026   |   22 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Abafana ba Nikuze wo muri “City Maid” bahura na we bagaturika bakarira

Abafana ba Nikuze wo muri “City Maid” bahura na we bagaturika bakarira

Ubwanditsi 21 Jul 2017 Mu Rwanda

Laura Musanase, ukina yitwa Nikuze muri filime Nyarwanda yitwa “City Maid”, avuga ko asigaye ahura na bamwe mu bakunzi b’iyo filime bakarira kubera ibyo akina muri iyo filime.

City Maid ni filime y’uruhererekane yerekanwa kuri Tereviziyo y’igihugu. Ikinirwa mu mujyi igaragaza ubuzima bwa buri munsi bw’aho haba mu ngo ndetse no mu rubyiruko.

Laura ayikinamo yitwa Nikuze. Aba ari umukobwa waturutse mu cyaro, ukora akazi ko mu rugo muri uwo mujyi. Ako kazi akora ahuriramo n’ibibazo birimo no guhohoterwa mu buryo butandukanye.

Abakunzi b’iyo filime bakunda uburyo Laura akina muri iyo filime. Laura w’imyaka 24 y’amavuko, yatangarije Kigali Today dukesha iyi nkuru ko mu buzima busanzwe abantu batandukanye baba bashaka kumubona bibaza ku buzima bwe.

Agira ati “Kuriya ngaragara kuri televiziyo,abenshi iyo bambonye baba bamfitiye amatsiko, hari bamwe baba bababaye iyo bambonye. Hari n’abo duhura bakarira kubera ibyo mba nkina! Iriya ni filime mba nkina.”

Akomeza abwira abakunzi be ko ibyo akina muri “City Maid” ntaho bihuriye n’ubuzima bwe busanzwe. Ahamya ko abana n’umuryango we kandi akaba afite ababyeyi be bombi.

Laura avuga kandi ko hari bamwe bamutinya nyamara ngo bitari bikwiye. Ati “Abambona, ntabwo ntinyitse, n’uwambona akamvugisha nta kibazo.

Nkunda abafana banjye, nkunda abantu banyishimira, nibo mbaraga zanjye kandi bajye bakomeza kumba hafi, bangire inama, bankosore, muri make ntabwo ndi umuntu utinyitse cyane.”

-7328.jpg

Laura Musanase aracyari ingaragu, abana n’umuryango we

Laura Musanase yavukiye muri Tanzania ariko akurira mu Rwanda. Amashuri abanza yayigiye mu kigo cya “Bright Academy Primary School” mu Karere ka Nyagatare.

Amashuri yisumbuye yo yayatangiriye muri “Lycee de Kigali” ayasoreza muri “FAWE Girls’ School”.

Nta kindi kintu akora uretse gukina filime. Yatangarije Kigali Today ko yabaye ahagaritse amashuri. Yari ageze mu mwaka wa kabiri wa Kaminuza mu ishami ry’Ubukungu (Economics) muri University of Kigali.

Ibyo gukina filime ngo yabigiyemo kubera inshuti ze zirimo nyinshi zikina filime. Ubusanzwe ngo akiri mu umwana inzozi ze zari izo kuzacuruza imodoka kuko yazikundaga.

City Maid ni yo filime ya mbere akinnyemo kandi ngo ntaho yigeze yiga ibyo gukina filime

Source : KT

2017-07-21
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Mu kurangiza gusenya Top Tower nta wakomeretse  cyangwa ngo ahasize ubuzima nkuko byatangajwe n’uhagarariye EU mu Rwanda

Mu kurangiza gusenya Top Tower nta wakomeretse cyangwa ngo ahasize ubuzima nkuko byatangajwe n’uhagarariye EU mu Rwanda

Ubwanditsi 24 Jul 2017
Seninga Innocent utoza Musanze FC yasabiye rutahizamu Muteebi Rachid kuva mu mwihererero w’iyo kipe kugeza ubwo shampiyona izaba isojwe.

Seninga Innocent utoza Musanze FC yasabiye rutahizamu Muteebi Rachid kuva mu mwihererero w’iyo kipe kugeza ubwo shampiyona izaba isojwe.

Ubwanditsi 20 May 2021
Ikipe ya Rayon Sports yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’akarere ka Nyanza azamara igihe cy’imyaka 4

Ikipe ya Rayon Sports yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’akarere ka Nyanza azamara igihe cy’imyaka 4

Ubwanditsi 15 Jan 2022
Burundi :Umukobwa wa Général de Brig. Athanase Kararuza na we yitabye Imana

Burundi :Umukobwa wa Général de Brig. Athanase Kararuza na we yitabye Imana

Ubwanditsi 29 Apr 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Gen. Afrika uherutse kwicwa yasanganwe inyandiko zifite amakuru “y’ingenzi”
INKURU NYAMUKURU

Gen. Afrika uherutse kwicwa yasanganwe inyandiko zifite amakuru “y’ingenzi”

Ubwanditsi 11 Nov 2019
Inyandiko ya Bobi Wine isobanura uko yakorewe iyicarubozo kugeza no kubabazwa ubugabo
ITOHOZA

Inyandiko ya Bobi Wine isobanura uko yakorewe iyicarubozo kugeza no kubabazwa ubugabo

Ubwanditsi 04 Sep 2018
Minisitiri Sezibera yasabye abantu kwima amatwi ibihuha bibeshyera u Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Minisitiri Sezibera yasabye abantu kwima amatwi ibihuha bibeshyera u Rwanda

Ubwanditsi 27 Apr 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru