• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Kwibuka24: Abanyarwanda bari mu butumwa bw’amahoro bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi

Kwibuka24: Abanyarwanda bari mu butumwa bw’amahoro bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwanditsi 09 Apr 2018 Mu Mahanga

Abanyarwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Centre Afrique, Darfur muri Sudani na Sudani y’Epfo bifatanije n’inshuti zabo mu kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

I Bangui, Perezida wa Repuburika ya Centre Afrique, Faustin-Archange Touadéra, yifatanije n’ Abanyarwanda bari mu butumwa bw’amahoro hamwe na Diaspora Nyarwanda muri icyo gihugu mu kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umuhango witabiriwe n’abandi banyacyubahiro bagize Guverinoma n’abayobozi batandukanye ba Loni, ubera mu Kigo cy’Ingabo z’u Rwanda, Socatel M’poko i Bangui.

Perezida Touadéra yacanye urumuri rw’icyizere, anashyira indabo ahagenewe kunamira inzirakarengane zishwe muri Jenoside.

Mu butumwa bwatanzwe na Minisitiri w’Intebe Patrice Sarandji, yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari urugero rufatika rw’uburyo Umuryango Mpuzamahanga wananiwe kugira icyo ukora mu gihe wari utegerejweho gutabara.

Yanavuze ko abaturage ba Centre Afrique bakura isomo ku Rwanda bagaharanira ubumwe n’ubwiyunge mu gihugu cyabo.

Perezida wa Repuburika ya Centre Afrique, Faustin-Archange Touadéra yacanye urumuri rw’icyizere

Sudani y’Epfo

Abanyarwanda bari mu butumwa muri UNMISS bari kumwe na Diaspora nyarwanda muri Sudani y’Epfo bafatanije n’inshuti mu kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umuhango wo kwibuka wabereye mu Kigo cy’Ingabo z’u Rwanda, Juba Tomping Camp, witabirwa n’abanyacyubahiro barimo n’Intumwa yihariye y’Umunyamabanga wa Loni muri UNMISS, David Shearer watanze ubutumwa bwo kwihanganisha abanyarwanda, anemeza ko Umuryango Mpuzamahanga wananiwe gutabara u Rwanda.

Minisitiri wa Siporo n’Umuco muri Sudani y’Epfo, Salal Rajab Bunduki, wari umushyitsi mukuru, yavuze ko amateka y’u Rwanda afite amsomo menshi atanga kuri Sudani y’Epfo.

Yanashimye ibikorwa abanyarwanda bakora mu kurwanya abashaka guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, haba mu karere n’ahandi mu mahanga.

Uyu muhango wo kwibuka ukaba waabereye n’ahitwa Malakal naho hari ibirindiro by’Ingabo z’U Rwanda.

Darfur

Muri Sudani naho Abanyarwanda bari mu butumwa bw’amahoro Darfur nabo bifatanije na UNAMID n’inshuti mu kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uyu muhango waranzwe n’urugendo rwo kwibuka ndetse no gucana urumuri rw’ikizere. Witabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye barimo n’Umugaba w’Ingabo za UNAMID, Lt Gen Leonard Muriuki Ngondi.

Umujyanama muri Ambasade y’ u Rwanda muri Sudani, Shyaka Ismael, yavuze ko kwibuka ari igikorwa ngarukamwaka kigamije guha agaciro inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye nyuma y’imyaka 45 habaye indi Jenoside yakorewe Abayahudi.

Umuryango Mpuzamahanga wari wariyemeje ko ugiye gukumira Jenoside ariko ntibyigeze bigerwaho, Shyaka yibajije aho uyu muryango hamwe na Loni bari bari muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Shyaka yavuze ko abariho n’abazaza bakeneye kumenya aya mateka akaba ari nayo mpamvu yo gukomeza kugaragaza ukuri kw’ibyabaye mu gusigasira ibimenyetso bya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Urugendo rwo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi rwabereye Darfur

I Juba mu muhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye abasaga miliyoni

Umujyanama muri Ambasade y’ u Rwanda muri Sudani, Shyaka Ismael

I Bangui ubwo Abanyarwanda n’inshuti zabo bari mu butumwa bw’amahoro bari mu muhango wo kwibuka

Abasirikare bari mu butumwa bw’amahoro bifatanyije n’Abanyarwanda kwibuka

2018-04-09
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Amarira y’Ingona ya Minisitiri Bizimana mu Burundi arabasiga mu kangaratete

Amarira y’Ingona ya Minisitiri Bizimana mu Burundi arabasiga mu kangaratete

RUSHYASHYA 09 Dec 2025
Tshisekedi arashakira FDLR ibiganiro na Leta y’u Rwanda

Tshisekedi arashakira FDLR ibiganiro na Leta y’u Rwanda

Ubwanditsi 28 Oct 2024
Manchester united yongereye amasezerano y’umwaka umwe rutahizamu Edinson Cavani.

Manchester united yongereye amasezerano y’umwaka umwe rutahizamu Edinson Cavani.

Ubwanditsi 11 May 2021
Gishari : Abapolisi bato barenga 950 basoje amasomo

Gishari : Abapolisi bato barenga 950 basoje amasomo

Ubwanditsi 01 Jun 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amagambo y’urukundo Perezida Zuma yandikiwe n’umugore we muto yibajijweho
HIRYA NO HINO

Amagambo y’urukundo Perezida Zuma yandikiwe n’umugore we muto yibajijweho

Ubwanditsi 02 Mar 2017
Madonna yambuwe ububasha ku ibaruwa yandikiwe na Tupac ihishura uko bakundanye mu ibanga
SHOWBIZ

Madonna yambuwe ububasha ku ibaruwa yandikiwe na Tupac ihishura uko bakundanye mu ibanga

Ubwanditsi 24 Apr 2018
Inama y’Abakuru b’Ibihugu bya EAC yongeye gusubikwa
INKURU NYAMUKURU

Inama y’Abakuru b’Ibihugu bya EAC yongeye gusubikwa

Ubwanditsi 20 Dec 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru