Mu gihe hibukwa ku nshuro ya 24 jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hari amatariki atazibagirana mu mitwe y’Abanyarwanda bitewe n’ubwicanyi bwayakoreweho n’ibindi bikorwa bya jenoside yakorewe Abatutsi.
Komisiyo ishinzwe kurwanya jenoside (CNLG) ibicishije ku rukuta rwayo rwa twitter, igaragaza ko iyi tariki ya 20 Mata 1994, yaranzwe n’ibi bikurikira.
Umwamikazi wa nyuma w’u Rwanda, Rosaliya Gicanda, yishwe n’abasirikare ba Leta yari iriho ya Habyarimana.
Mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda, hishwe abapadiri, abanyeshuri b’Abatutsi, n’impunzi z’Abatutsi zari zahahungiye. Bamwe mu Bapadiri b’Abahutu bagize uruhare mu kwicisha bagenzi babo. Hishwe na none Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi Rugango.
Kuri iyi tariki kandi, Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi ya Nyumba no kuri Komini Gishamvu mu Karere ka Huye barishwe.
Uyu munsi kandi hishwe Abatutsi bari bahungiye i Bukomeye muri Komini Ngoma. Abatutsi barenga 76 i Kigarama muri Ruhango barishwe bajugunywa mu misarane
Abatutsi basaga 26000 biciwe muri Kiliziya ya Paruwasi Mugombwa muri Butare. Bari bahungiye mu Kiliziya maze Padiri mukuru Titiano w’Umutaliyani abafungiranamo ajya guhuruza Burugumestri ngo aze arinde umutekano wabo. Kuri uyu munsi ninaho hibukwa abishwe urwagashinyaguro barimo umuryango wa Kameya Andre wari utuye i Saga mucyahoze ari Komini Kibayi.
Amakuru yakusanyijwe avuga ko Umutaliyani yahise yigendera na n’ubu ntaragaruka. Interahamwe n’abasilikare bahageze baciye imiryango ya Kiliziya bakoresheje imbunda na grenade, bazana lisansi baratwika. Mu batutsi barenga 26,700 bari mu Kiliziya harokotsemo 5 gusa.
Itariki ya 20 Mata 1994, Akanama ka Loni gashinzwe umutekano ku Isi, katoye Umwanzuro 920, wo kugabanya abasirikare ba UNAMIR, bakava ku 2500 bagasigara ari 270.