Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 29 Mata 2018, nibwo itsinda rigizwe n’abapolisi 160 b’u Rwanda, ryahagurutse ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali ryerekeza i Juba muri Sudani y’Epfo, mu butumwa bwo kugarura amahoro.
Iri tsinda ryasezeweho n’ubuyobozi bukuru bwa Polisi buhagarariwe na komiseri wa Polisi, CP John Bosco Kabera.