Abarwanyi bikekwa ko ari abo mu Mutwe wa FDLR, kuri uyu wa Kabiri bishe abantu benshi mu gitero bagabye ku modoka z’abacuruzi ubwo bari ku rugendo bageze muri Pariki ya Virunga, mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Amakuru yatanzwe n’Umuyobozi uhagararariye Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru muri Teritwari ya Rutshuru, Hope Sabini, yavuze ko igitero cya FDLR cyibasiye imodoka zari ziherekejwe n’ingabo za Leta ya DR Congo ubwo zari zigeze mu gace ka Kiwanja, zigana mu duce twa Beni na Butembo.
Nk’uko ikinyamakuru Actualité cyabitangaje, Hope Sabini, yavuze ko abantu bane barimo abagabye igitero bahise bicwa ubwo bahanganaga n’Ingabo za Leta (FARDC), abandi bane barakomereka.
Yagize ati “Hari ahagana 9h00 ubwo FDLR FOCA yashatse kwitambika izi modoka ngo bashimute abantu. Abasirikare bahise babarasaho. Twatakaje umugore umwe w’umusirikare wari ugiye Beni, umu-major yakomeretse nyuma yo kwica amabandi abiri, abagenzi batatu nabo bakomeretse, nyuma tuza kubona undi mu bagabye igitero wapfuye. ”
Gusa andi makuru yo muri ako gace avuga ko nibura abantu 14 aribo bishwe barimo n’abasirikare baguye muri icyo gitero.
Umuturage utuye ahitwa Vitshumbi yagize ati “Ni igitero cyagabwe n’amabandi yitwaje intwaro ku modoka zari zishoreranye zirenga 50 ahantu hitwa Busendo muri pariki. Bishe abasirikare bane n’umu-major nawe wishe amabandi atanu hamwe n’abagenzi batanu. ”
Kuva muri Werurwe uyu mwaka, Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyafashe umwanzuro wo kujya giherekeza imodoka zigana mu mihanda minini, hagamijwe kurinda ko hagira abantu bashimutwa cyangwa hakaba ubwicanyi bukorwa n’abantu bitwaje intwaro mu duce twa Beni na Rutshuru.
Ku wa 9 Mata nanone abantu batanu barindaga Pariki ya Virunga hamwe n’umushoferi wabo barishwe, mu gico bagabweho n’abantu bitwaje intwaro.