• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

  • Umushoramari akaba n’umuyobozi wa FERWAFA, Shema Fabrice, Urukiko rwategetse ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo   |   02 Sep 2026

  • Ibitego, uduhigo, amarira… Ibihe bidasanzwe byagize Lionel Messi igihangange ku Isi   |   01 Sep 2026

  • Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi   |   31 Aug 2026

  • Wazalendo yafashe abasirikare babiri b’Abarundi i Baraka, bajyanwa i Kinshasa: Ubwumvikane buke hagati ya FARDC n’ingabo z’u Burundi bwaturutse he?   |   31 Aug 2026

  • Police FC yasezereye Rayon Sports igera ku mukino wa nyuma wa Super Cup 2026 isanzeyo Kiyovu SC yo yasezereye Mukura VS   |   28 Aug 2026

 
You are at :Home»HIRYA NO HINO»RDC: Abantu benshi baguye mu gitero bikekwa ko cyagabwe na FDLR

RDC: Abantu benshi baguye mu gitero bikekwa ko cyagabwe na FDLR

Ubwanditsi 02 May 2018 HIRYA NO HINO

Abarwanyi bikekwa ko ari abo mu Mutwe wa FDLR, kuri uyu wa Kabiri bishe abantu benshi mu gitero bagabye ku modoka z’abacuruzi ubwo bari ku rugendo bageze muri Pariki ya Virunga, mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Amakuru yatanzwe n’Umuyobozi uhagararariye Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru muri Teritwari ya Rutshuru, Hope Sabini, yavuze ko igitero cya FDLR cyibasiye imodoka zari ziherekejwe n’ingabo za Leta ya DR Congo ubwo zari zigeze mu gace ka Kiwanja, zigana mu duce twa Beni na Butembo.

Nk’uko ikinyamakuru Actualité cyabitangaje, Hope Sabini, yavuze ko abantu bane barimo abagabye igitero bahise bicwa ubwo bahanganaga n’Ingabo za Leta (FARDC), abandi bane barakomereka.

Yagize ati “Hari ahagana 9h00 ubwo FDLR FOCA yashatse kwitambika izi modoka ngo bashimute abantu. Abasirikare bahise babarasaho. Twatakaje umugore umwe w’umusirikare wari ugiye Beni, umu-major yakomeretse nyuma yo kwica amabandi abiri, abagenzi batatu nabo bakomeretse, nyuma tuza kubona undi mu bagabye igitero wapfuye. ”

Gusa andi makuru yo muri ako gace avuga ko nibura abantu 14 aribo bishwe barimo n’abasirikare baguye muri icyo gitero.

Umuturage utuye ahitwa Vitshumbi yagize ati “Ni igitero cyagabwe n’amabandi yitwaje intwaro ku modoka zari zishoreranye zirenga 50 ahantu hitwa Busendo muri pariki. Bishe abasirikare bane n’umu-major nawe wishe amabandi atanu hamwe n’abagenzi batanu. ”

Kuva muri Werurwe uyu mwaka, Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyafashe umwanzuro wo kujya giherekeza imodoka zigana mu mihanda minini, hagamijwe kurinda ko hagira abantu bashimutwa cyangwa hakaba ubwicanyi bukorwa n’abantu bitwaje intwaro mu duce twa Beni na Rutshuru.

Ku wa 9 Mata nanone abantu batanu barindaga Pariki ya Virunga hamwe n’umushoferi wabo barishwe, mu gico bagabweho n’abantu bitwaje intwaro.

2018-05-02
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Cibitoke: Umuganga yasambanyije umugore wari uri ku bise

Cibitoke: Umuganga yasambanyije umugore wari uri ku bise

Ubwanditsi 05 Oct 2018
Umuhanzi wo muri Uganda Ziggy Wine, wari inshuti ya hafi ya Bobi Wine, yapfuye urw’agashinyaguro nyuma yo kumara igihe atotezwa mu buryo bukomeye.

Umuhanzi wo muri Uganda Ziggy Wine, wari inshuti ya hafi ya Bobi Wine, yapfuye urw’agashinyaguro nyuma yo kumara igihe atotezwa mu buryo bukomeye.

Ubwanditsi 07 Aug 2019
RDC: FARDC na Monusco byaburijemo igitero cya ADF muri Beni

RDC: FARDC na Monusco byaburijemo igitero cya ADF muri Beni

Ubwanditsi 02 Dec 2018
RDC: Igitero Cyagabwe N’inyeshyamba Za ‘Twigwaneho Banyamulenge’ Cyaguyemo Batanu

RDC: Igitero Cyagabwe N’inyeshyamba Za ‘Twigwaneho Banyamulenge’ Cyaguyemo Batanu

Ubwanditsi 26 Jul 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abayobozi bo muri Malawi baje kwigira kuri Polisi y’u Rwanda gahunda zo kurwanya ruswa
Mu Mahanga

Abayobozi bo muri Malawi baje kwigira kuri Polisi y’u Rwanda gahunda zo kurwanya ruswa

Ubwanditsi 10 Nov 2016
Rubavu: Yapfushije umwana nyuma y’ukwezi ibitaro byanze kumusezerera
Mu Mahanga

Rubavu: Yapfushije umwana nyuma y’ukwezi ibitaro byanze kumusezerera

Ubwanditsi 06 Sep 2016
Huawei yashyize hanze telefone nshya za P40
IKORANABUHANGA

Huawei yashyize hanze telefone nshya za P40

Ubwanditsi 27 Mar 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru