Mu gihe hashize amezi atatu umuhanzi Radio, umwe mu bari bagize itsinda rya ‘GoodLyfe’ atabarutse, ubu umuryango we wafashe icyemezo cyo kubaka inzu iruhande rw’imva ashyinguyemo.
Nk’uko bigaragara ku mafoto, iyi nzu si ntoya kuko ishobora kwakira abantu bataroi munsi 10, bigaragara ko iri hafi kuzura, gusa igikomeje kutera urujijo n’icyo iyi nzu izakorerwamo n’ubwo umwe mu bafundi yatangaje ko ari igitekerezo cya nyina wa Radio, wasabye ko iyi nzu yakubakwa.
Yagize ati” Ntabwo tuzi impamvu iyi nzu yubatswe, icyo tuzi neza ni uko nyina wa Radio ari we wazanye igitekerezo cyo kubakisha iyi nzu ngo ku buryo yajya yifashishwa hakorwa amasengesho yo gusabira Radio ndetse n’abaza gusura imva ye bakabona aho baruhukira”.
Uyu mugabo uhagarariye iyi nyubako, yavuze ko imirimo irimbanyije dore ko hasigaye kutera amarangi no gushyiramo parafo.
Kuva uyu muhanzi wari ukunzwe n’abatari bake yapfa ku wa 1 Gashyantare 2018, ku mva ye iherereye i Kagga, hamaze kugera abantu babarirwa hagati y’ibihumbi 20 na 50 baje kuyisura.
Radio yamamaye mu itsinda rya ‘GoodLyfe’ yari ahuriyemo na mugenzi we, Weasel Manizo, kugeza ubu uririmba wenyine kuva Radio yapfa, akaba aherutse no gushyira hanze indirimbo ye ya mbere yise “God Over”