• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»SHOWBIZ»Miss Sharifa yahishuye urukundo rwe n’umusore bitegura kurushinga bidatinze

Miss Sharifa yahishuye urukundo rwe n’umusore bitegura kurushinga bidatinze

Editorial 07 May 2018 SHOWBIZ

Miss Umuhoza Sharifa ageze kure gahunda yo kwitegura kurushinga, inshuti n’abavandimwe be bamukoreye ibirori bya Bridal Shower bamusezeraho banamugira inama zizamufasha.

Ibirori bya Bridal Shower bya Miss Umuhoza Sharifa, byabereye mu rugo iwabo mu Murenge wa Muhoza, Akarere ka Musanze ku wa Gatandatu tariki ya 5 Gicurasi 2018.

Umuhoza Sharifa yateguriwe ibi birori mu gihe habura igihe gito ubukwe bwe na Thierry bugataha, bivugwa ko buzaba muri Nyakanga 2018 gusa ubwe yanze kwerura ngo avuge itariki nyakuri buzabera.

Yagize ati “Igihe ubukwe buzabera, njya nirinda kubivugaho cyane, ndi umuntu nshobora gupanga ibintu hakazamo impinduka, ntabwo birajya ku murongo neza ku buryo nabishyira hanze.”

Miss Sharifa yavuze ko igikomeye cyatumye ahitamo Thierry nk’umugabo we iteka ryose, ngo “ni umutima mwiza afite”. Yongeyeho ati “Ni byinshi cyane, bimwe mu byo nakubwira ni uko afite umutima mwiza, arubaha. Ikindi njye na we turashyigikirana, aranshyigikira mu byo nkora byose. Aranshyigikira mu byo nkora byose, nyuma y’uko dukundana aranshyigikira cyane.”

Umuhoza Sharifa yamenyekanye cyane ubwo yambikwaga ikamba ry’umukobwa wakunzwe kurusha abandi muri Miss Rwanda 2016, icyo gihe yanabaye igisonga cya kane cya Nyampinga w’u Rwanda.

Muri Mutarama 2018, nibwo umukunzi we yamwambitse impeta y’urukundo bahita banatangaza ko ari intambwe ya mbere iganisha ku bukwe bwabo.

sr :Rwandapaparazzi.rw

2018-05-07
Editorial

IZINDI NKURU

Koffi Olomide arashinjwa kurongora ababyinnyi be ku gahato

Koffi Olomide arashinjwa kurongora ababyinnyi be ku gahato

Editorial 02 Jun 2018
Amafoto: Nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko ndetse no gusaba no gukwa, Umuhanzi Platini yasezeranye imbere y’Imana n’umukunzi we Ingabire Olivia

Amafoto: Nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko ndetse no gusaba no gukwa, Umuhanzi Platini yasezeranye imbere y’Imana n’umukunzi we Ingabire Olivia

Editorial 29 Mar 2021
Mecky Kayiranga yashyize hanze indirimbo nshya yise Garuka mu kunzi asaba umugore we kugaruka bakubaka.

Mecky Kayiranga yashyize hanze indirimbo nshya yise Garuka mu kunzi asaba umugore we kugaruka bakubaka.

Editorial 27 Apr 2021
LUPITA Nyong’o Uzwi Cyane mu Mukina Filime Yatangaje Impamvu Yahisemo Gutega “Amasunzu”

LUPITA Nyong’o Uzwi Cyane mu Mukina Filime Yatangaje Impamvu Yahisemo Gutega “Amasunzu”

Editorial 08 Mar 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uko Kayumba yagaragaye i Kampala muri hotel ihenze
INKURU NYAMUKURU

Uko Kayumba yagaragaye i Kampala muri hotel ihenze

Editorial 20 May 2019
Paul Kagame yemejwe nk’umukandida uzahagararira FPR Inkotanyi mu matora y’Umukuru w’Igihugu
POLITIKI

Paul Kagame yemejwe nk’umukandida uzahagararira FPR Inkotanyi mu matora y’Umukuru w’Igihugu

Editorial 18 Jun 2017
‘ IGISWAHILI ‘ Kunyungu z’Umunyarwanda
Mu Rwanda

‘ IGISWAHILI ‘ Kunyungu z’Umunyarwanda

Editorial 21 Jul 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru