Muri Kanama 2015, nibwo i Burundi humvikanye inkuru yiswe iy’inshamugongo kuri Perezida Nkurunziza w’u Burundi, y’urupfu rwa Lt Gen Adolphe Nshimirimana, wafatwaga nk’ushinzwe umutekano bwite wa Perezida.
Lt. Gen Adolphe Nshimirimana yari inshuti ya Perezida Nkurunziza mu mashyamba mbere y’uko bafata igihugu mu 2005, aho apfiriye Perezida Nkurunziza yagaragaje amagambo y’akababaro ndetse anatangaza ko abuze umuvandimwe we.
Ikinyamakuru JeuneAfrique dukesha iyi nkuru, gitangaza ko nyuma y’urupfu rwa Adolphe, Nkurunziza yasigaranye abatoni batanu barimo n’umugaba mukuru w’ingabo, Gen. Prime Niyongabo.
1.Alain-Guillaume Bunyoni
Gen.Bunyoni, ubu ni Minisitiri w’Umutekano, yahoze ari umugaba mukuru w’Ingabo za CNDD FDD ikiri mu ishyamba, ndetse n’aho zifatiye ubutegetsi aba umuyobozi mukuru wa polisi yashinzwe nyuma y’intambara z’abaturage zabaye hagati ya 1993-2003, Bunyoni ngo afatwa nka nimero ya kabiri ku butoni imbere ya Perezida Nkurunziza kuva aho Adolphe Nshimirimana wari ushinzwe iperereza apfiriye.
2.Willy Nyamitwe
Nyamitwe ni umujyanama mu biro bya Perezida ushinzwe itangazamakuru kuva mu 2011, yabaye umuyobozi mukuru wa Rema Fm, azwiho gushimagiza politiki za Leta iriho i Burundi mu binyamakuru ndetse no ku mbuga nkoranyambaga, yari mu mutwe w’inyeshyamba za CNDD FDD wavutse nyuma y’urupfu rwa Perezida Melchior Ndadaye mu 1993.
Evariste Ndayishimiye
Ndayishimiye ubu ni we Munyamabanga Mukuru w’Ishyaka CNDD FDD riri ku butegetsi, akaba inshuti ya Perezida Nkurunziza na mbere ngo bakiri mu mutwe w’inyeshyamba, yabaye Minisitiri w’umutekano imbere mu gihugu hagati ya 2006 na 2007, nyuma aba Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Abaminisitiri.
Mu mwaka wa 1995 nyuma y’imyaka ibiri Ndadaye yishwe, nibwo Evariste yahise ajya mu nyeshyamba za FDD, uyu mugabo yagiye ashingwa imirimo itandukanye mu gisirikare no muri politiki, ngo akaba ari umutoni kuri Perezida Nkurunziza.
Prime Niyongabo
Gen Niyongabo ni Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Burundi, ngo afatwa nk’ijisho rya camera ishinzwe umutekano wa Bujumbura, uyu mujenerali yagize uruhare rukomeye mu guhagarika Coup d’Etat yateguwe na bamwe mu basirikare ba batutsi bari bayobowe na Gen Niyombare mu mwaka wa 2015.
Gen. Niyongabo yahoze mu mutwe w’inyeshyamba z’Abahutu zarwanaga ku ruhande rumwe na Perezida Nkurunziza, ubu akaba afatwa nk’umutoni ku buyobozi bwe.
Ézéchiel Nibigira
Amb.Nibigira ni Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga kuva mu kwezi kwa kane uyu mwaka, yahoze ari Ambasaderi w’u Burundi muri Kenya, yanabaye umuyobozi mukuru w’Imbonerakure, urubyiruko rw’ishyaka CNDD FDD, Loni ifata nk’inyeshyamba zishyigikiwe na Leta zikaba zirimo na FDLR yiganjemo abahutu bakoze Jenoside mu Rwanda bahungira muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, kugeza magingo aya FDLR niyo yiganje mu mutwe wa aba GP, igisilikare kirinda Perezida Nkurunziza .
Nibigira yagiye ku mwanya wa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga asimbuye Alain-Aimé Nyamitwe, umuvandimwe wa Willy Nyamitwe, uza mu ba mbere ku butoni kwa Perezida Nkurunziza.
Aya ni amakuru y’ibanga yageze ku kinyamakuru Rushyashya, aho bivugwa ko nyuma y’inama za rwihishwa hagati y’abayobozi ba CNDD-FDD zimaze iminsi zikorwa mu ibanga, izindi zikorwa mu mago y’abahoze kurugamba ariko bahejwe kubera urwikekwe rumaze iminsi mu buyobozi bwa CNDD-FDD, kubera ihindurwa ry’itegeko nshinga n’amatora ya kamarampaka ategerejwe muri iyi minsi. Ibi byombi bikaba byarakuruye amakimbirane urwikwe no kwishishanya mu bayobozi bakuru ba CNDD-FDD, hageretseho n’igitutu cy’abatavuga rumwe na Perezida Nkurunziza, kugeza ubu ubutegetsi mu Burundi bukaba buri mu muhanda.
Aya makuru y’ibanga avuga ko hanzuwe kwikiza Perezida Nkurunziza, doreko amaze igihe adashobora gusohoka mu gihugu ngo ajye ku kivigira mu ruhando mpauzamahanga, akaba ameze nkuri mu kato, ibi bikaba ntaho bishobora kugeza igihugu cyugarijwe n’ubukene bukabije n’impunzi zishwiragiye hirya nohino mu bihugu bituranyi, birahwihwiswa ko muri iyi minsi mu Burundi hashobora kuba akantu mu rwego rwo kwikiza Perezida Nkurunziza nkuko byagenze mu Rwanda tariki ya 6 Mata 1994, aho intagondwa z’Abahutu zari inshuti magara ya Perezida Habyarimana zahisemo guhanura indege yari imuvanye i Dar es salaam zigamije gufata ubutegetsi nyuma yo ku mwikiza, no kugirango babone uko bashyira mubikorwa Jenoside yari yarateguwe hagamijwe gutsemba Abatutsi cyane cyane mu rwego rwo kwanga gusaranganya ubutegetsi na FPR-Inkotanyi.
Sharon A.
Ikimuga cyarihanukiriye giseka urujyo!! Ibyo MURIMO kunenga uburundi nibyo bibugarij namwe. Ibyo muse ka Nkurunziza perezida wacu aramurengeje ibibazo kureeee
Ngo intagondwa z abahutu zagize zite? Zahanuye indege? Mbese ko FPR yajyaga yigamba kuyihanura mbere yahinduye ryari???
Gaga
SHARON A,UTI NIKI KITWUGARIJE ?IRIRIRE WOWE KUKO TWE TUMEZE NEZA TURARYAMA TUGASINZIRA UMVA NTAKIBAZO NAMBA MU RWANDA RWAGASABO TURI OKKKKKK!!!!FPR uvuga urayizi?cyangwa uravuga FDRL?
Captain
FPR numushinga waduhombeye. ninzozi mbi, ubu abaturage barifuza Habyarimana. nubwo yabakubitaga inkoni, undi we yaje abakubita ibyuma. uburetwa yabukubye 6.
abantu barapfa kubera gutura mu manegeka ,abandi amafranga bayashora muri satellites.come on guys.mutazicuza.
Gaga
wowe captain ikintu kiguhombera aruko wagishoyemo,wowe wahombewe na FDRL,naho FPR ntikuzi,HABYARIMANA we uzamusanga aho bajugunye ivu rye ujye kubimubwira.ngo HABYARIMANA yabakubise inkoni abana babatutsi birirwa ga bapfa wa njiji we nuko nako bitakugeragaho!!!KAGAME WACU OYEEEEE MWIYAHURE!!!
David
Amanegeka yazanywe na FPR? 😨
EMMY
Ariko se capitain weFPR iri gukura abantu mu manegeka none nawe ngo ngwiki!Satellite se kuyitunga urumva ari ikibazo ku gihugu? Ese ubona Habyarimana yakoze byarunguye iki abanyarwanda Abantu mugifite ibi bitekerezo mufite akaga ndabarahiye muzaturika umutwe kuko ntaho muzagera ubu abanyarwanda twamenye ikiza twanga ikibi.Harakabaho Paul wacu na FPR
muhoza ruresha joel
Icyiza nuko umubare mwinshi wabanyarwanda uzi ukuri,,,
umutekano abanyarwanda bafite namajyambere barimo bayakeshya ubuyobozi bwiza bwabanyarwa,
ubuyobozi abanyarwanda bonyine bahisemo naho ibyo muvuga ninyungu zanyu bwite zitari izabanyarwanda bose,,,
kandurwanda ntirushobora gushira inyungu zumuntu kugiti imbere ahubwo duharanira inyungu rusange kandi uwonumucyo wa peresida wacu
nkunda
KAZONGERE KAGARUKE KWANDIKA UBUSA HANO KURI URU RUBUGA NGO FPR?? AHUBWO UZAJYE UVUGA ABAKURU BAWE FDRL.
K
Mukosore iyi nkuru ntabwoCNDD FDD yafashe uburundi yewe nta na secteur cyangwa commune yigeze ifata bashyizwe kubutegetsi n’amasezerano ya Arusha fuss ibigoryi by’abatutsi b’ibirundi bozo kumywa amstelk fuss kurinda ibyo barwaniye kuva my beaming biyoyoka babaireba naho nta mu DD. Wafashe igihugu wapi