Umuyobozi w’ akarere ka Rusizi Harerimana Frederic yeguye k’ubuyobozi bw’Akarere mu gitondo tariki ya 14 Gicurasi 2018.
Amakuru agera kuri Rushyashya , aremeza ko uwari umuyobozi w’akarere ka Rusizi Harerimana Frederic, yamaze gutanga ibaruwa isaba kwegura ku mirimo yo kuyobora akarere ka Rusizi.
Mu kiganiro kigufi yagiranye n’umunyamakuru wa City Radio Oswald Mutuyeyezu (Oswakim) , yavuze ko atanze ibaruwa isaba kwegura ku bushake bwe.
Abajijwe niba atabababajwe no kuva mu kazi, asubije agaragaza ko nta kibazo afite, maze anaseka ati,
“Nta kibazo mfite, kandi nta n’icyo akarere gafite .”
Harerimana Frederic yeguye ku imirimo ye nyuma yaho muri iki cy’umweru umuyobozi w’akarere ka Nyabihu n’umwungirije nabo beguye, twombi tukaba turi mu ntara y’Uburengerazuba.