• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Mu mikino ya CECAFA Kagame Cup 2026, APR FC izatangira ihura na Gor Mahia, Rayon Sports izisobanura na KVZ SC yo muri Zanzibar   |   11 Jul 2026

  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

 
You are at :Home»UBUKUNGU»Amasezerano ya Arsenal  yatesheje umutwe abiyita ko barwanya Leta y’u Rwanda

Amasezerano ya Arsenal  yatesheje umutwe abiyita ko barwanya Leta y’u Rwanda

Ubwanditsi 31 May 2018 UBUKUNGU

Amasezerano y’ubufatanye mu by’ubukerarugendo yashyizweho umukono hagati y’u Rwanda n’ikipe ya Arsenal yo mu gihugu cy’u Bwongereza akomeje  gutesha umutwe abatishimira ibyo u Rwanda rugeraho ndetse na bamwe mu biyita ko barwanya Leta y’u Rwanda.

Bimwe mu bihugu bitera inkunga u Rwanda  n’abiri inyuma mu gusebya u Rwanda,  bahinduye inyito  yaya masezerano kubera impamvu zabo bwite batangira kuyita inkunga u Rwanda rwateye iyi kipe, birengagije inyungu igihugu giteganya  gukura muri ayo masezerano harimo gukuba kabiri amafaranga yinjira mu bukerarugendo.

Iyi nkuru  y’amasezerano y’ubufatanye mu by’ubukerarugendo hagati ya Arsenal n’u Rwanda ikimara kujya hanze, hari benshi bayumvise nabi  (biganjemo abarwanya ubutegetsi)  ndetse batangira kuyigoreka, aho kumva ko amafaranga u Rwanda rwemeye gushora agamije kurushaho kureshya ba mukerarugendo, bavuga ko ari inkunga u Rwanda rwateye Arsenal. Aba bakavuga ko ayo mafaranga bita ko ari inkunga u Rwanda rugenerwa n’amahanga akwiye gushorwa mu bindi bikorwa bifitiye abaturage akamaro.

Aha umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’iterambere,RDB, Clare Akamanzi, akaba yaragize icyo abivugaho abinyujije kuri twitter aho yagize ati: “Abo bose bavuga ko amafaranga yashowe mu kwamamaza ubukerarugendo yagakwiye kuba akoreshwa mu kugeza amazi meza ku baturage no kubegereza umurimo. Reka mbasobanurire neza. Ibikorwa remezo birazanwa, ubukerarugendo nibwo bwa mbere bwinjiza amafaranga menshi mu gihugu. Uko u Rwanda rurushaho kunguka ni nako dufasha abaturage bacu. Ni iyo mikoranire. Urwego rw’igihugu rushinzwe iterambere (RDB) rwakira amafaranga menshi avuye mu bukerarugendo. Ayo mafaranga ni nayo yifashishwa mu kwamamaza urwego rw’ubukerarugendo hagamijwe ko umusaruro wiyongera.”

Nk’uko Umuyobozi Mukuru wa RDB avuga,  imibare igaragaza ko urwego rw’ubukerarugendo ari rwo rwa mbere rwinjiriza  igihugu amadovize menshi, ari nayo mpamvu u Rwanda rwiyemeje ko kugeza mu 2024 ruzaba rwakubye kabiri amafaranga rwinjiza avuye mu bukerarugendo akazagera kuri miliyoni zisaga 800$ avuye kuri miliyoni 400$ rwinjiza kuri ubu.

Ni muri urwo rwego u Rwanda rwemeye kugirana amasezerano na Arsenal yo kuzajya yamamaza ubukerarugendo bwarwo mu gihe cy’imyaka 3, aho imyambaro y’abakinnyi b’iyi kipe izajya iba yanditseho ‘Visit Rwanda’ (Sura u Rwanda) ku kuboko kw’imoso, ndetse iyi kipe ikazagira uruhare mu iterambere ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ikazajya ihabwa miliyoni 10 z’amapound buri mwaka.

Aya masezerano rero ntiyashimishije benshi biganjemo abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, umunyamakuru w’Umurundi, Thierry Ndayishimiye, mu nkuru yise  [LE RWANDA ASSUME SON CONTRAT AVEC LES GUNNERS! ]  yasohotse mu kinyamakuru www.panoractu.coma, avuga ko abatishimira aya masezerano ari abanyeshyari n’aba contre-succès, cyangwa se ba bantu batishimira ibyiza undi yagezeho, barimo na bamwe mu badepite bo mu Buholandi bibaza ukuntu u Rwanda rukunze guhabwa inkunga yo kurufasha mu iterambere rwaha Arsenal amafaranga angana kuriya bakomeje kwita ko ari inkunga.

Umunyamakuru w’Umurundi, Thierry Ndayishimiye

Amakuru agera kuri Rushyashya akaba avuga ko amatsinda atatu y’abadepite bo mu Buholandi; abatsimbarara ku mahame yabo, abakirisitu bishyize hamwe n’abakirisitu bagendera kuri demokarasi, ngo yifuza kumva icyo minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’iki gihugu avuga kuri iki kibazo.

Nicyo kimwe n’abadepite bamwe bo mu Bwongereza na kimwe mu binyamakuru byo muri iki gihugu kizwiho kubogamira ku ruhande rw’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda kivuga ko amafaranga u Rwanda ruzajya rwishyura Arsenal ari inkunga perezida Kagame yari yaremereye Arsenal.

Ikintu gitangaje, nuko aba bose bavuga ibi nta wushaka gusesengura aya masezerano agiye gutuma amahanga akondokera mu Rwanda nk’uko Umuyobozi mukuru wa RDB, Clare Akamanzi yabivuze agira ati: “Nimutuze mureke isi yose ikondokere mu Rwanda”.

Umuyobozi mukuru wa RDB, Clare Akamanzi

Umunyamakuru Thierry Ndayishimiye we ajya kure akavuga ko u Rwanda rushobora kuba rugiye no kuba igihugu gisurwa cyane kurusha na za Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bufaransa, Espagne n’ibindi. Akavuga ko ahubwo u Buholandi bwari bukwiye gushimira u Rwanda kubera ko rukoresha neza inguzanyo buruha, dore ko kuri ubu u Rwanda ari n’igihugu cya kabiri muri Afurika gifite umuvuduko mu iterambere n’ubukungu buzamukaho byibuze 7,5% mu mwaka. Yongeraho ko iyo u Rwanda rugirana amasezerano nk’aya n’ikigo cyo mu Buholandi nka Heineken ibivugwa biba bitari kuvugwa.

Iyi rero ngo ni intambara nziza ibihugu byahoze bikolonije Afurika bishobora guteramo umutwe igihe bibona igihugu cyo kuri uyu mugabane gifata icyemezo cyo kwicira inzira z’iterambere ryacyo kigamije kwigira mu ngengo y’imari yacyo.

Kuva Jenoside yakorewe Abatutsi, yateguwe igashyirwa mu bikorwa aba bose barwanya iterambere ry’u Rwanda barebera bakaryumaho ndetse bamwe bakayishyigikira, yarangira, u Rwanda rwashatse ubundi buryo bwo kwiyobora bushingiye ku ngufu z’abana barwo no kubyo rufite.

Abayobozi b’u Rwanda bakaba barumvise ko badashobora kureka abandi ngo barutekerereze ibyo rugomba gukora by’umwihariko nko ku bibazo bireba igihugu ubwacyo.

Ku ruhande rw’ikipe ya Arsenal, umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’ubucuruzi muri iyi kipe, Vinai Venkatesham, ntiyigeze atangaza ko u Rwanda rwateye inkunga Arsenal, ahubwo yavuze ko ari ubufatanye bugiye gufasha u Rwanda mu mugambi wo kurushaho gukomeza urwego rw’ubukerarugendo.

Yavuze ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu muri Afurika bifite ubukungu buzamuka byihuse ndetse gifite urwego rw’ubukerarugendo rwatumye abasura igihugu bikuba kabiri mu myaka 10 ishize.

U Rwanda ruteganya ko kubw’aya masezerano rwagiranye na Arsenal, rushobora kunguka ba mukerarugendo bashya bagera kuri miliyoni 35. Ikizwi neza kikaba ari uko uko kunenga amasezerano hagati y’impande zombi kutazahungabanya u Rwanda cyangwa ngo Arsenal yisubireho kuko yemeye kuyashyiraho umukono ibyo byose yarabyizeho.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’ubucuruzi muri iyi kipe, Vinai Venkatesham, ntiyigeze atangaza ko u Rwanda rwateye inkunga Arsenal, ahubwo yavuze ko ari ubufatanye bugiye gufasha u Rwanda mu mugambi wo kurushaho gukomeza urwego rw’ubukerarugendo.

 

2018-05-31
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ingengo y’Imari ya 2019/2020 iziyongeraho arenga miliyari 140 Frw

Ingengo y’Imari ya 2019/2020 iziyongeraho arenga miliyari 140 Frw

Ubwanditsi 24 Feb 2020
RwandAir yaje mu bigo 10 by’indege byagaragaje impinduka ku Isi mu 2018

RwandAir yaje mu bigo 10 by’indege byagaragaje impinduka ku Isi mu 2018

Ubwanditsi 26 Jul 2018
EU yahaye u Rwanda miliyari hafi 53 Frw zo kwifashisha mu guhangana n’ingaruka za Coronavirus

EU yahaye u Rwanda miliyari hafi 53 Frw zo kwifashisha mu guhangana n’ingaruka za Coronavirus

Ubwanditsi 09 Apr 2020
Perezida Kagame yakiriwe n’Igikomangoma cya Abu Dhabi

Perezida Kagame yakiriwe n’Igikomangoma cya Abu Dhabi

Ubwanditsi 14 Jan 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Polisi y’u Rwanda iragira inama abacukura amabuye y’agaciro kwitwararika muri ibi bihe by’imvura
Mu Rwanda

Polisi y’u Rwanda iragira inama abacukura amabuye y’agaciro kwitwararika muri ibi bihe by’imvura

Ubwanditsi 30 Sep 2017
Mu mvugo Ikarishye Perezida Kagame yahigiye kuzatamaza abayobozi bafite imikorere idahwitse
Mu Rwanda

Mu mvugo Ikarishye Perezida Kagame yahigiye kuzatamaza abayobozi bafite imikorere idahwitse

Ubwanditsi 31 Aug 2017
Impamvu zitandukanye zigaragaza ko intambara Museveni na Kayumba bifuriza u Rwanda itazagerwaho
Amakuru

Impamvu zitandukanye zigaragaza ko intambara Museveni na Kayumba bifuriza u Rwanda itazagerwaho

Ubwanditsi 13 May 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru