• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahindurirwa inshingano   |   28 Oct 2026

  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

 
You are at :Home»ITOHOZA»Perezida Museveni ,Gen.Kayumba na Kabila nyirabayazana w’Intambara ivugwa hagati ya Uganda n’uRwanda na DR .Congo harimo n’Abafaransa

Perezida Museveni ,Gen.Kayumba na Kabila nyirabayazana w’Intambara ivugwa hagati ya Uganda n’uRwanda na DR .Congo harimo n’Abafaransa

Ubwanditsi 17 Nov 2017 ITOHOZA

Muri iyi minsi haravugwa intambara ishobora guturuka mu gihugu cya DR.Congo ariko itewe na Perezida Museveni afatanije umugambi na Gen.Kayumba Nyamwasa ndetse na Perezida Kabila mu ibanga rikomeye harimo uruhare rw’Abafaransa bashaka gushyigikira abarwanya ubutegetsi bw’uRwanda.

Bimwe mu bitangazamakuru bitandukanye muri Uganda nka www.chimpreports.com n’ibindi byakomeje kujya byandika inkuru ko Gen.Kayumba Nyamwasa wahunze u Rwanda ,ubu uba mu gihugu cya Africa y’Epfo aherutse kujya muri Uganda aho yagiranye inama n’abayoboke ba RNC ndetse akaba yaranyuze muri Tanzania agamije gushaka guhungabanya umutekano mu Rwanda.

Le Président Joseph Kabila

Abantu baribaza impamvu y’uruzinduko rwa Gen.Kayumba muri Uganda ,bakibaza uruhare rw’ingabo z’Abafaransa muri Uganda na Rujugiro uvugwaho gushyigikira RNC bikaba amayobora icyo bagamije dore ko umubano w’igihugu cya Africa y’Epfo n’uRwanda ndetse hakiyongeraho uBufaransa n’uRwanda nabyo bitameranye neza kuba ubu bikorana na Uganda bishobora guteza intambara hagati y’uRwanda na Uganda.

 

Perezida Museveni wa Uganda amakuru avuga ko afite imbaraga zo gukoresha bamwe mu ba Perezida nka Perezida Kabila ubwo bahuraga muri Uganda ku kibazo cya M23 ,nyuma yo guhura nibwo M23 yahungiye muri Uganda bikavugwa ko Perezida Museveni ari we wabwiye M23 kuva muri Congo dore ko yari imireye nabi Perezida Kabila afite ubwoba ko ishobora kumufata mpiri ikamukura ku butegetsi ndetse ikamufunga.

 

Perezida Museveni

Perezida Museveni nyuma yo kwemerera Rujugiro gushora imari ye muri Uganda ,no kwemerera Abafaransa kuza muri Uganda gutoza abasirikare be, ni uko ikigaragara hari umugambi w’intambara nyuma yo kugirana ibibazo n’uRwanda bagashimuta bamwe mu banyarwanda bari muri Uganda babashinja ko ari ba maneko bakorana na Polisi ya Uganda mu gufata impunzi z’Abanyarwanda baba bahungiye muri Uganda aho bavuga Lt.Mutabazi Joel.

Amakuru aturuka mu bantu biziwe avuga ko Perezida Museveni agira Ishyari ko uRwanda rurimo gutera imbere ndetse akaba yarabujije umushinga w’amashanyarazi wagomba guturuka muri Ethiopia akagera mu Rwanda nkuko Ikinyamakuru Umusingi kibyandika .

Iki kinyamakuru kuvuga ko ikindi kigaragaza Ishyari  ari  ikibazo cy’umushinga wa Gari ya moshi (Train)usa nuwahagaze uzabanza kunyura muri Sudan y’Epfo ,byose bikavugwa ko ari Museveni utambamira iryo terambere.

Ku ruhare rw’Abafaransa ni uko amakuru avuga ko uruhare rwabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi banze ku rwemera ndetse mu minsi ishize Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Mushikiwabo Louise akaba yaragaragaye mu bitangazamakuru avuga ko Ubufaransa niyo bwakora iki budafite aho buzahungira uruhare rwabwo muri Jenoside ,hakaba hibazwa niba kujya muri Uganda aribyo byabafasha guhunga uruhare bashinjwa.

Perezida Macron

Amakuru aturuka muri Uganda ubu ni uko Perezida Museveni mu mayeri menshi cyane ashaka gukoresha Perezida Kabila mu mugambi wo kuvuga ko bashaka kwinjira muri Congo gushakisha inyeshyamba za ADF zirwanya ubutegetsi bwa Perezida Museveni kandi Kabila kubera ko umugambi awuzi ntazabyanga kuko abyanze Museveni yamurwanya akamukura ku butegetsi dore ko ubu Kabila afite ikibazo cya abamurwanya bashaka ko ava kubutegetsi amatora muri icyo gihugu ataraba.

Ni ukuvuga ngo ikibazo gihari ubu ni uburyo ingabo za Uganda zitozwa n’Abafaransa zizinjira mu mashyamba ya Congo zitwaje ko zigiye kurwanya ADF ariko inyuma y’uwo mugambi hakibazwa impamvu ya Gen.Kayumba uza muri Uganda kandi Uganda ishaka kujya muri Congo ndetse na M23 bamwe muri bo barasubijwe muri Congo ko bitazateza ikibazo gikomeye gishobora gutera intambara hagati y’uRwanda na Uganda ndetse na Congo irimo?.

Isesengura ryacu twasanze kuba uBufaransa bufitanye ikibazo n’uRwanda ndetse na Ambasaderi w’uRwanda muri icyo gihugu yarahamagajwe nyuma yaho uBufaransa buomeje gushinja u Rwanda ihanurwa ry’indege ya Habyarimana Juvenal wahoze ayobora u Rwanda ,ubu ingabo zarwo zikaba zitoza ingabo za Uganda icyo cyonyine cyahangayikisha u Rwanda.

Ikindi kumva Gen.Kayumba Nyamwasa aza mu gihugu cya Uganda na Tanzania nabyo byatuma u Rwanda rwibaza impamvu ajyayo kandi ashakishwa ndetse yarakatiwe n’Inkiko zo mu Rwanda nabyo bishobora gutuma umubano wangirika kuko Gen.Kayumba afite Ishyaka rya RNC rirwanya ubutegetsi mu Rwanda.

Igikoresho Kayumba Nyamwasa

Ubu abantu baribaza impamvu igihugu cya Congo aricyo ari cyo abapanga intambara aricyo baba bashaka gukoresha btwaje ko gifite amashyamba menshi yihishemo abarwanya ubutegetsi aho bivugwa ko ADF Nalu ariho iba ,FDRL ariho iba n’indi mitwe yose irwanya buri gihugu iba muri Congo bikaba bigaragara ko bimwe mu bihugu biba bishaka uko bisahura Congo kuko nk’iyo ADF ishobora kuba itabaho.

2017-11-17
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida Trump na Perezida Bashir batumiwe mu nama izabera muri Arabia Soudite

Perezida Trump na Perezida Bashir batumiwe mu nama izabera muri Arabia Soudite

Ubwanditsi 18 May 2017
Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya 1)

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya 1)

Ubwanditsi 11 Aug 2017
Urujijo k’ Urupfu rw’Umupolisi w’u Rwanda wirasiye muri Centrafrique

Urujijo k’ Urupfu rw’Umupolisi w’u Rwanda wirasiye muri Centrafrique

Ubwanditsi 09 Aug 2017
Umunyarwanda akurikiranyweho kubeshya inzego za Amerika asaba ubuhungiro

Umunyarwanda akurikiranyweho kubeshya inzego za Amerika asaba ubuhungiro

Ubwanditsi 09 Aug 2017

2 Ibitekerezo

  1. NELSON MANDELA
    April 19, 20184:01 pm -

    Yewe Uganda,DRC,ndetse Nabo Bafaransa Barabeshya Cyane Kuko Twese Abanyarwanda Abasirikare Nabasevile Tuzi Aho Urwanda Rwavuye Ntawadusenyera Tureba Tureba Nibiba Ngombwa Tuzanatanga Ubuzima Bwacu.

    Subiza
    • NKUND'URWANDA
      March 10, 20198:10 pm -

      Ibyo barishuka twebwe urwanda aho tuvuye naho tugeze turahazi tutavuze namenshi bage bamenyako lmana irara iwacu,.

      Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Wazalendo yarahiye ko nta mututsi ukwiye gutura muri Uvira
Amakuru

Wazalendo yarahiye ko nta mututsi ukwiye gutura muri Uvira

Ubwanditsi 22 Sep 2025
Kwivuguruza kwa Donald Trump biramwambura amahirwe yo gutsinda amatora
POLITIKI

Kwivuguruza kwa Donald Trump biramwambura amahirwe yo gutsinda amatora

Ubwanditsi 29 Aug 2016
Burundi : Umunyarwandakazi  Uwimana Florence afungiwe  mu kasho mu Ntara ya Gitega ashinjwa ubutasi
ITOHOZA

Burundi : Umunyarwandakazi  Uwimana Florence afungiwe  mu kasho mu Ntara ya Gitega ashinjwa ubutasi

Ubwanditsi 10 Oct 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru