Ku itariki ya 10 Kamena 2018, abagize Inama y’Igihugu y’Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa Buri Muntu/PL bakoze inama yayobowe na Perezida w’Ishyaka PL, MUKABALISA Donatille. Atangiza inama, Perezida w’Ishyaka PL yavuze ku matora y’Abadepite ateganyijwe mu ntangiriro z’ukwezi kwa Nzeri 2018 aho yagaragaje ko imyiteguro yayo ikomeje kandi ko abari mu nzego z’ubuyobozi za PL babimenyeshejwe kugira ngo abayoboke ba PL babyifuza bazatange kandidatire zabo muri ayo matora.
Yagaragaje ko Ishyaka PL ryateguye amabwiriza yerekeye ishyirwaho ry’urutonde rw’abakandida mu matora akaba yaremejwe na Komite Nyobozi y’Ishyaka PL yasabye ko agezwa ku bayoboke ba PL kugira ngo bamenye ibishingirwaho mu kujya ku rutonde rw’abakandida. Izindi ngingo Perezida w’Ishyaka PL yagarutseho ni izari kuri gahunda y’inama zijyanye n’imirongo migari ya gahunda ya Politiki y’Ishyaka PL y’imyaka itanu (2018-2023) n’ikiganiro ku “ruhare rw’umuturage mu miyoborere myiza”.
Yagaragaje ko Ishyaka PL ryateguye politiki rizagenderaho kugeza mu 2023 asaba ko bayinoza kuko ariyo izashingirwaho ibikorwa by’Ishyaka PL mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere. Yagaragaje ko ikiganiro ku bijyanye n’imiyoborere cyateguwe kugira ngo abayobozi ba PL barusheho bo ubwabo n’abo bahagarariye kugira uruhare muri gahunda z’Igihugu, bakazigira izabo, ari na byo bituma bagira uruhare rufatika mu itegurwa, ishyirwa mu bikorwa n’isuzuma ry’izo gahunda.
Ikiganiro ku ruhare rw’umuturage mu miyoborere myiza cyatanzwe na Dr Usta KAITESI, Umuyobozi Wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) wagaragaje ko imiyoborere myiza ishingira ku guha agaciro umuturage kandi ko iterambere ry’Igihugu ariwe rigomba gushingiraho. Yagaragaje ko Leta y’u Rwanda yashyizeho politiki n’ingamba bigamije guteza imbere imiyoborere myiza no gufasha umuturage kugira uruhare mu bimukorerwa.
Yasabye abayoboke ba PL gushyira imbere indangagaciro z’umuco nyarwanda, gukunda Igihugu bitabira gahunda za Leta, kurangwa n’ubwangamugayo, guharanira guhindura imibereho y’Abanyarwanda bafashwa guhindura imyumvire kuri bimwe mu bidindiza imibereho yabo, kubatoza kugira uruhare mu kwikemurira ibibazo no guharanira ubumwe bwabo.
Abagize Inama y’Igihugu y’Ishyaka Riharanira ukwishyira ukizana kwa Buri Muntu/PL bagejejweho imirongo migari ya gahunda ya Politiki y’Ishyaka y’imyaka itanu (2018-2023) yubakiye ku ngingo zirimo imiyoborere myiza ijyanye no gutanga serivisi nziza, umutekano n’ubusugire bw’Igihugu, ububanyi n’amahanga, guteza imbere ubukungu harimo guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, ubucuruzi n’inganda, ibikorwa remezo, ingufu, amazi n’itumanaho, uburenganzira bwa muntu n’ubutabera, imibereho myiza y’abaturage hibandwa ku buzima, uburezi, umurimo, ubwiteganyirize, urubyiruko, Umuco na Siporo, uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’umugore n’umugabo, kurengera ibidukikije, ubushakashatsi n’ikoranabuhanga (ICT).
Abagize Inama y’Igihugu y’Ishyaka Riharanira ukwishyira ukizana kwa Buri Muntu/PL basoje inama y’Inama y’Igihugu biyemeje gukomeza kugira uruhare rugaragara mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zose zigamije iterambere ry’Igihugu.
Bikorewe i Kigali, kuwa 10 Kamena 2018.
MUKABALISA Donatille
Perezida w’Ishyaka PL