• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»POLITIKI»Ishyaka PL rirashishikariza abayoboke bayo babyifuza gutanga kandidatire zabo mu matora y’Abadepite .

Ishyaka PL rirashishikariza abayoboke bayo babyifuza gutanga kandidatire zabo mu matora y’Abadepite .

Ubwanditsi 11 Jun 2018 POLITIKI

Ku itariki ya 10 Kamena 2018, abagize Inama y’Igihugu y’Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa Buri Muntu/PL bakoze inama yayobowe na Perezida w’Ishyaka PL, MUKABALISA Donatille. Atangiza inama, Perezida w’Ishyaka PL yavuze ku matora y’Abadepite ateganyijwe mu ntangiriro z’ukwezi kwa Nzeri 2018 aho yagaragaje ko imyiteguro yayo ikomeje kandi ko abari mu nzego z’ubuyobozi za PL babimenyeshejwe kugira ngo abayoboke ba PL babyifuza bazatange kandidatire zabo muri ayo matora.

Yagaragaje ko Ishyaka PL ryateguye amabwiriza yerekeye ishyirwaho ry’urutonde rw’abakandida mu matora akaba yaremejwe na Komite Nyobozi y’Ishyaka PL yasabye ko agezwa ku bayoboke ba PL kugira ngo bamenye ibishingirwaho mu kujya ku rutonde rw’abakandida. Izindi ngingo Perezida w’Ishyaka PL yagarutseho ni izari kuri gahunda y’inama zijyanye n’imirongo migari ya gahunda ya Politiki y’Ishyaka PL y’imyaka itanu (2018-2023) n’ikiganiro ku “ruhare rw’umuturage mu miyoborere myiza”.

Yagaragaje ko Ishyaka PL ryateguye politiki rizagenderaho kugeza mu 2023 asaba ko bayinoza kuko ariyo izashingirwaho ibikorwa by’Ishyaka PL mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere. Yagaragaje ko ikiganiro ku bijyanye n’imiyoborere cyateguwe kugira ngo abayobozi ba PL barusheho bo ubwabo n’abo bahagarariye kugira uruhare muri gahunda z’Igihugu, bakazigira izabo, ari na byo bituma bagira uruhare rufatika mu itegurwa, ishyirwa mu bikorwa n’isuzuma ry’izo gahunda.

Ikiganiro ku ruhare rw’umuturage mu miyoborere myiza cyatanzwe na Dr Usta KAITESI, Umuyobozi Wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) wagaragaje ko imiyoborere myiza ishingira ku guha agaciro umuturage kandi ko iterambere ry’Igihugu ariwe rigomba gushingiraho. Yagaragaje ko Leta y’u Rwanda yashyizeho politiki n’ingamba bigamije guteza imbere imiyoborere myiza no gufasha umuturage kugira uruhare mu bimukorerwa.

Yasabye abayoboke ba PL gushyira imbere indangagaciro z’umuco nyarwanda, gukunda Igihugu bitabira gahunda za Leta, kurangwa n’ubwangamugayo, guharanira guhindura imibereho y’Abanyarwanda bafashwa guhindura imyumvire kuri bimwe mu bidindiza imibereho yabo, kubatoza kugira uruhare mu kwikemurira ibibazo no guharanira ubumwe bwabo.

Abagize Inama y’Igihugu y’Ishyaka Riharanira ukwishyira ukizana kwa Buri Muntu/PL bagejejweho imirongo migari ya gahunda ya Politiki y’Ishyaka y’imyaka itanu (2018-2023) yubakiye ku ngingo zirimo imiyoborere myiza ijyanye no gutanga serivisi nziza, umutekano n’ubusugire bw’Igihugu, ububanyi n’amahanga, guteza imbere ubukungu harimo guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, ubucuruzi n’inganda, ibikorwa remezo, ingufu, amazi n’itumanaho, uburenganzira bwa muntu n’ubutabera, imibereho myiza y’abaturage hibandwa ku buzima, uburezi, umurimo, ubwiteganyirize, urubyiruko, Umuco na Siporo, uburinganire n’ubwuzuzanye hagati  y’umugore n’umugabo, kurengera ibidukikije, ubushakashatsi n’ikoranabuhanga (ICT).

Abagize Inama y’Igihugu y’Ishyaka Riharanira ukwishyira ukizana kwa Buri Muntu/PL basoje inama y’Inama y’Igihugu biyemeje gukomeza kugira uruhare rugaragara mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zose zigamije iterambere ry’Igihugu.

Bikorewe i Kigali, kuwa 10 Kamena 2018.

MUKABALISA Donatille

Perezida w’Ishyaka PL

2018-06-11
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Bombori bombori hagati ya FARDC na Wazalendo

Bombori bombori hagati ya FARDC na Wazalendo

Ubwanditsi 22 Nov 2024
Abatavuga rumwe na Leta y’Uburundi bamaze kugera Arusha mu biganiro ariko Leta y’Uburundi ntirahagera

Abatavuga rumwe na Leta y’Uburundi bamaze kugera Arusha mu biganiro ariko Leta y’Uburundi ntirahagera

Ubwanditsi 25 Oct 2018
Perezida Kagame yashimangiye uruhare rwo gukemura ibibazo by’ingufu mu guteza imbere Afurika

Perezida Kagame yashimangiye uruhare rwo gukemura ibibazo by’ingufu mu guteza imbere Afurika

Ubwanditsi 29 Feb 2016
Perezida Kagame  yageze i Kinshasa aho  yitabiriye umuhango w’ishyingurwa na Etienne Tshisekedi

Perezida Kagame yageze i Kinshasa aho yitabiriye umuhango w’ishyingurwa na Etienne Tshisekedi

Ubwanditsi 31 May 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ikipe ya Bugesera FC yanyagiye AS Muhanga ikatisha itike mu makipe 8 agomba guhatanira igikombe.
Amakuru

Ikipe ya Bugesera FC yanyagiye AS Muhanga ikatisha itike mu makipe 8 agomba guhatanira igikombe.

Ubwanditsi 21 May 2021
Gereza zarekuye abagororwa 870, barimo abahawe imbabazi na Perezida
Mu Mahanga

Gereza zarekuye abagororwa 870, barimo abahawe imbabazi na Perezida

Ubwanditsi 15 Dec 2016
Aline Gahongayire yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Ni yo yabikoze’ ivuga ku buzima yaciyemo-VIDEO
Mu Rwanda

Aline Gahongayire yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Ni yo yabikoze’ ivuga ku buzima yaciyemo-VIDEO

Ubwanditsi 14 Aug 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru