Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, itangaza ko umunyapolitiki Jean-Pierre Bemba warekuwe n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rw’i Hague mu Buholandi, afunguriwe amarembo mu gihe cyose yaba ashaka gutaha mu gihugu.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga muri RDC, Léonard She Okitundu avuga ko mu gihe cyose Bemba yaba ashaka gutaha ko nta wamubuza, ati “Jean-Pierre Bemba agenda yagiye ku bushake bwe, nakenera no gutaha, azataha”.
Aganira na Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI), Min. Léonard yabajijwe niba azataha ntakurikiranwe n’iNkiko zo muri Congo, asubiza ko ibyo nta makuru abifitiye.
Ati “Ntabwo niteguye kubasubiza, nta makuru mfite niba hari ibyaha inkiko zimukirikiranyeho inaha”.
Jean-Pierre Bemba wahoze ari umukuru w’inyeshyamba, yari amaze imyaka 10 afunze ashinjwa ibyaha by’intambara. Nyuma yo kugirwa umwere ku byaha yashinjwaga, Leta y’u Bubiligi yemeye kumwakira, ku wa Gatanu tariki ya 15 Kamena 2018, nibwo yakiriwe n’umuryango we muri iki gihugu cy’u Bubiligi.