Tuyisenge Christine w’imyaka 42 y’amavuko yamaze imyaka ibiri afungiranywe n’umugabo we mu nzu nyuma yo kumugara, anamushakiraho undi mugore, umuryango ntiwongera kumubona.
Mu 2010 Tuyisenge wari umuganga mu Bitaro bya Kigeme yarwaye ‘angine’ atinya ko zamuviramo umwingo, ajya kuzibagisha ku bitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB) ariko aza kugira ibyago byo kumugara kuko ikinya cyamuvuyemo nyuma y’amezi ane, nta rugingo na rumwe anyeganyeza n’amaso yarahumye.
Mukuru wa Tuyisenge witwa Mushimiyimana Thérèsie yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko umuvandimwe we yakomeje kwitabwaho n’abaganga ariko biba iby’ubusa nyuma aza gucyurwa iwe n’umugabo ariko ntiyanamwitaho uko bikwiye nubwo yari yarahawe impozamarira.
Ati “Byageze igihe ibitaro bya CHUB byumvikana n’umugabo we witwa Munyeshyaka Jean Damascene ko bazamuha impozamarira ingana na miliyoni 48 Frw. Umugabo akimara kumva ko bagiye kumuha amafaranga yahise akura murumuna wanjye aho yari yaragiye kurwarira mu Bitaro bya Kanombe, amujyana iwe mu rugo.”
Nk’uko yakomeje abivuga, ngo guhera mu 2015 kugeza muri Kamena 2018 ntibari bazi amakuru y’umuvandimwe wabo kuko umugabo we atabemereraga kumusura.
Ati “Ntiyatwemereraga kumusura hari n’umunsi musaza wacu mukuru yaje yirirwa muri gare Nyabugogo yamwemereye ko amusura arangije arabyanga, twe twibwiraga ko ubwo yabonye amafaranga menshi ari we ayakesha amwitaho nta kibazo kugeza mu minsi ishize ubwo abantu baziranye baduhaye amakuru y’uko bamwishe nabi.”
Igihe cyaje kugera biyambaza inzego z’ibanze kugira ngo babashe kumubona.
Mushimiyimana yagize ati “Inzego z’ibanze mu Murenge wa Nduba mu Karere ka Gasabo aho batuye ntibari bazi ko afite abagore babiri mu nzu kuko murumuna wanjye batamubonaga yahoraga mu nzu aho atagera hanze, twaragiye turabibabwira birabatungura cyane.”
Yakomeje ati “Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize nibwo twagiyeyo ndi kumwe n’abandi bantu hamwe n’umukuru w’umudugudu twahasanze umukozi hamwe n’umugore, umugabo yari yagiye ku kazi babanza kwanga kutwakira baduheza ku irembo. Bageze aho umugore yarafunguye atwereka icyumba umuvandimwe wanjye arimo nuko twinjiyemo ahita adufungirana ashyiraho ingufuri noneho umukuru w’umudugudu twari kumwe ahamagara izindi nzego zirimo na Polisi niko kuza baradufungura baduha umuvandimwe wacu turamutahana.”
Mushimiyimana Thérèsie yakomeje avuga ko Tuyisenge basanze yarahinamiranye kurusha uko yari ameze akiri kwa muganga kuko atitabwagaho.
Ati “Yari yarishwe n’inzara, umubiri we uvuvuka ubona ko atitabwaho. Ubu nahise mujyana iwanjye mu Karere ka Rubavu, ari kwitabwaho n’abaganga. Ibi nibyo twabonye byihutirwa nta kindi turatekereza.”
TV1 yifuje kumenya icyo umugabi w’uwo mugore avuga kuri ibi bibazo, asubiza agira ati “Nta makuru nshaka gutanga kuri icyo kibazo.”
Munyeshyaka Jean Damascene na Tuyisenge Christine babyaranye abana babiri, umuhungu n’umukobwa. Umuhungu akaba yaritabye Imana hasigaye umukobwa w’imyaka umunani y’amavuko akaba arerwa na mukase.