Brazil iri mu makipe ahabwa amahirwe yo kwegukana igikombe cy’Isi cy’uyu mwaka, yongeye kwigaragaza mu mukino wa nyuma w’amatsinda itsinda Serbia ibitego bibiri ku busa, ikaba igomba kuzahura na Mexique muri 1/8.
Ibihugu bimwe byaje mu gikombe cy’Isi bihabwa amahirwe yo kucyegukana ntibyabashije kugaragaza ishingiro ry’icyizere byagirirwanga harimo Argentine ya Lionel Messi yabonye itike ya 1/8 bigoranye naho u Budage bwari bufite iri rushanwa riheruka bukaba bwarasezerewe butarenze amatsinda.
Brazil nayo yageze ku munsi wa nyuma w’imikino y’amatsinda itarizera itike bidasubirwaho ndetse yari iri mu byago ko mu gihe yatsindwa na Serbia yahita itaha ariko ibifashijwemo na Paulinho na Thiago Silva yabyitwayemo neza itsinda ibitego 2-0 ihita yerekeza muri 1/8.
Iyi kipe yazamutse ari iya mbere n’amanota arindwi mu itsinda E ikurikiwe n’u Busuwisi bufite atanu, mu cyiciro gikurikira izahura na Mexique yazamutse ari iya kabiri mu itsinda F naho u Busuwisi bwisobanure na Suède.
Kuri uyu wa Kane saa 16h00, hategerejwe umukino ukomeye cyane hagati y’u Bwongereza n’u Bubiligi, aya makipe ataratakaza inota na rimwe akaba arwanira kuzamuka ayoboye itsinda G mu gihe Panama na Tunisia zamaze gusezererwa ziraba zikinira icyubahiro.
Harakurikiraho umukino utegerejwe n’Abanya-Afurika bose ubwo ikipe imwe rukumbi igifite amahirwe yo kurenga itsinda muri eshanu zari zaserukiye uyu mugabane, Sénégal iraba ikina na Colombia saa 20h 00, nta yindi mibare ibayemo itsinda ikaza guhita ibona itike ya 1/8 zanganya bikaba amahirwe ya Sénégal.
Mu gihe uyu mukino warangira amakipe yombi anganya, u Buyapani ntibubashe gutsinda Pologne mu mukino wa kabiri muri iri tsinda, byashyira Keisuke Honda na bagenzi be mu byago byo gusezererwa kuko Colombia yaba ifite amanota ane kandi ariyo izigamye ibitego byinshi.