• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bizimana Djihad yasezeye Al Ahli yo muri Libya yari amazemo umwaka, Hakim Sahabo mu nzira zimujyana mu Bugereki   |   31 Jan 2026

  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

 
You are at :Home»IMIKINO»Brazil yongeye kwigaragaza mu gikombe cy’Isi isanga Mexique muri 1/8

Brazil yongeye kwigaragaza mu gikombe cy’Isi isanga Mexique muri 1/8

Editorial 28 Jun 2018 IMIKINO

Brazil iri mu makipe ahabwa amahirwe yo kwegukana igikombe cy’Isi cy’uyu mwaka, yongeye kwigaragaza mu mukino wa nyuma w’amatsinda itsinda Serbia ibitego bibiri ku busa, ikaba igomba kuzahura na Mexique muri 1/8.

Ibihugu bimwe byaje mu gikombe cy’Isi bihabwa amahirwe yo kucyegukana ntibyabashije kugaragaza ishingiro ry’icyizere byagirirwanga harimo Argentine ya Lionel Messi yabonye itike ya 1/8 bigoranye naho u Budage bwari bufite iri rushanwa riheruka bukaba bwarasezerewe butarenze amatsinda.

Brazil nayo yageze ku munsi wa nyuma w’imikino y’amatsinda itarizera itike bidasubirwaho ndetse yari iri mu byago ko mu gihe yatsindwa na Serbia yahita itaha ariko ibifashijwemo na Paulinho na Thiago Silva yabyitwayemo neza itsinda ibitego 2-0 ihita yerekeza muri 1/8.

Iyi kipe yazamutse ari iya mbere n’amanota arindwi mu itsinda E ikurikiwe n’u Busuwisi bufite atanu, mu cyiciro gikurikira izahura na Mexique yazamutse ari iya kabiri mu itsinda F naho u Busuwisi bwisobanure na Suède.

Kuri uyu wa Kane saa 16h00, hategerejwe umukino ukomeye cyane hagati y’u Bwongereza n’u Bubiligi, aya makipe ataratakaza inota na rimwe akaba arwanira kuzamuka ayoboye itsinda G mu gihe Panama na Tunisia zamaze gusezererwa ziraba zikinira icyubahiro.

Harakurikiraho umukino utegerejwe n’Abanya-Afurika bose ubwo ikipe imwe rukumbi igifite amahirwe yo kurenga itsinda muri eshanu zari zaserukiye uyu mugabane, Sénégal iraba ikina na Colombia saa 20h 00, nta yindi mibare ibayemo itsinda ikaza guhita ibona itike ya 1/8 zanganya bikaba amahirwe ya Sénégal.

Mu gihe uyu mukino warangira amakipe yombi anganya, u Buyapani ntibubashe gutsinda Pologne mu mukino wa kabiri muri iri tsinda, byashyira Keisuke Honda na bagenzi be mu byago byo gusezererwa kuko Colombia yaba ifite amanota ane kandi ariyo izigamye ibitego byinshi.

2018-06-28
Editorial

IZINDI NKURU

Abakinnyi 4 ba banyarwanda berekeje gukina muri  Slovakia

Abakinnyi 4 ba banyarwanda berekeje gukina muri Slovakia

Editorial 07 Jul 2016
Indoto za Areruya ugiye gusiganwa bwa mbere mu Bufaransa mu mwambaro wa Delko Marseille

Indoto za Areruya ugiye gusiganwa bwa mbere mu Bufaransa mu mwambaro wa Delko Marseille

Editorial 03 May 2018
Mu mukino wa gicuti, ikipe y’u Rwanda mu mukino w’intoki wa Basketball yatsinze Misiri bitegura gukina amajonjora y’igikombe cy’isi 2023

Mu mukino wa gicuti, ikipe y’u Rwanda mu mukino w’intoki wa Basketball yatsinze Misiri bitegura gukina amajonjora y’igikombe cy’isi 2023

Editorial 23 Feb 2022
Niba uribwa mu nda mu gihe cy’imihango? Dore inama

Niba uribwa mu nda mu gihe cy’imihango? Dore inama

Editorial 02 Mar 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kantore Sandra uzwi nka Do Mi yerekeje muri APR WBBC avuye muri REG BBC yahise yishumbusha abandi 4 ba The Hoops
Amakuru

Kantore Sandra uzwi nka Do Mi yerekeje muri APR WBBC avuye muri REG BBC yahise yishumbusha abandi 4 ba The Hoops

Editorial 03 Jan 2023
Judith Suminwa Tuluka, umugore wa mbere ugizwe Minisitiri w’intebe mu mateka ya Kongo-Kinshasa.
Amakuru

Judith Suminwa Tuluka, umugore wa mbere ugizwe Minisitiri w’intebe mu mateka ya Kongo-Kinshasa.

Editorial 01 Apr 2024
Impamvu Ronaldo ashima Zidane zirumvikana
IMIKINO

Impamvu Ronaldo ashima Zidane zirumvikana

Editorial 05 Sep 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru