• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

 
You are at :Home»IMIKINO»Indoto za Areruya ugiye gusiganwa bwa mbere mu Bufaransa mu mwambaro wa Delko Marseille

Indoto za Areruya ugiye gusiganwa bwa mbere mu Bufaransa mu mwambaro wa Delko Marseille

Ubwanditsi 03 May 2018 IMIKINO

Nyuma yo gutera intambwe akava mu ikipe ya Dimension Data yo muri Afurika y’Epfo akerekeza muri Delko Marseille Provence KTM yo mu Bufaransa, Joseph Areruya yahize kwigaragaza mu isiganwa rya mbere azayikinira kuva kuri uyu wa Kane tariki 3 Gicurasi 2018.

Areruya yatangiye kumenyekana mu 2013 azamuwe na Les Amis Sportif, mu 2017 agurwa na Dimension Data for Qhubeka yo muri Afurika y’Epfo ayikoramo byiza birimo kwegukana igihembo cy’umunsi muri Giro Ciclistico d’Italia U23, Tour du Rwanda 2017, La Tropicale Amissa Bongo 2018, Tour de l’Espoir 2018, imidali ibiri muri Shampiyona ya Afurika n’ibindi.

Mu kwezi gushize nibwo Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda, Ferwacy, ryemeje ko uyu musore w’imyaka 23 yaguzwe n’ikipe y’ababigize umwuga mu Bufaransa ya Delko Marseille Provence KTM akaba yarayigezemo ku wa Mbere tariki 30 Mata yerekwa bagenzi be anatambagizwa aho ikipe iba.

Nyuma y’imyitozo y’iminsi itatu, uyu mukinnyi uzwi nka ‘Kimasa’ ari kumwe na bagenzi be, agomba kwitabira isiganwa rya mbere kuri uyu wa Kane tariki 3 Gicurasi 2018 rya Rhône-Alpes Isère Tour rizamara iminsi ine.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yagaragaje ko yishimiye bikomeye ikipe nshya yagiyemo, uburyo ibayeho ndetse n’uko yamwakiriye avuga ko intego ze nk’ibisanzwe ashaka gutangira amarushanwa yitwara neza kugira ngo adatenguha abamugiriye icyizere.

Yagize ati «Ni ikipe ubona ko ikomeye, ibayeho neza nk’amakipe akomeye y’ababigize umwuga. Banyakiriye neza nanjye ubu icyo nshaka ni uko ngiye gukora cyane kugira ngo nzitware neza mu isiganwa rya mbere tuzakina kuva kuva Kane. »

Yakomeje agira ati «Ku giti cyanjye nigirira icyizere ariko ntangiye neza n’abayobozi banjye babona ko batanyibeshyeho ndetse na bagenzi banjye bakabona ko hari ibyo dushobora gufatanya kugira ngo duheshe ikipe yacu intsinzi. Ntabwo byoroshye kuko haba hari amakipe akomeye ariko mfite icyizere. »

Ikipe ya Delko Marseille Provence KTM ibarirwa mu rwego rwa UCI Professional Continental Teams rufatwa nk’icyiciro cya kabiri nyuma y’icya mbere cyitwa UCI World Teams kibamo amakipe 18 gusa ya mbere ku Isi hakurikijwe amanota n’ubushobozi bwayo naho Dimension Data for Qhubeka yari asanzwe akinira yo iba mu cyiciro cya gatatu cya Continental Teams.

UCI Professional Continental Teams zikina amarushanwa atandukanye yo ku migabane ‘UCI Continental Circuits’ ari naho zihatanira amanota ya UCI azihesha kurangiza umwaka zihagaze neza ku rwego rw’Isi. Ikipe zo muri iki cyiciro zishobora no gutumirwa zikitabira World Tours [amasiganwa akomeye ku Isi nka Tour de France].

Isiganwa Areruya azaheraho akinira Delko Marseille Provence KTM riri ku rwego rwa 2.2 kimwe na Tour du Rwanda rikazamara iminsi ine.

Imihanda izakoreshwa muri Rhône-Alpes Isère Tour 2018

Tariki 3 Gicurasi 2018 – Etape 1: Charvieu-Chavagneux – Chateauvilain (143,3 km)

Tariki 4 Gicurasi 2018 – Etape 2: Aéroport-Saint-Exupéry – Saint-Bonnet-de-Mure (142,2 km)

Tariki 5 Gicurasi 2018- Etape 3: Vaulx-Milieu – Saint-Maurice-l’Exil (171,4 km)

Tariki 6 Gicurasi 2018- Etape 4: Bourgoin-Jailleu – Charvieu-Chavagneux (171,7 km)

Akanyamuneza kari kose ubwo yambikwaga umwambaro wa Delko Marseille Provence KTM

Areruya Jpseph avuga ko iyi kipe ibayeho neza ndetse yasanze ikomeye cyane

Areruya mu myitozo mbere yo gutangira gusiganwa mu ikipe ye nshya

Areruya Joseph yitwaye neza mu marushanwa atandukanye harimo na Shampiyona ya Afurika aho yegukanye umudali wa zahabu

2018-05-03
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Amakipe 12 yo ku mugabane w’i Burayi yishyize hamwe ashinga irushanwa rishya ryiswe Super League, FIFA na UEFA zitera utwatsi icyo gitekerezo.

Amakipe 12 yo ku mugabane w’i Burayi yishyize hamwe ashinga irushanwa rishya ryiswe Super League, FIFA na UEFA zitera utwatsi icyo gitekerezo.

Ubwanditsi 19 Apr 2021
Amafoto – APR FC yatsinze Rayon Sports 2-0 ishyiramo ikinyuranyo cy’Amanota 13

Amafoto – APR FC yatsinze Rayon Sports 2-0 ishyiramo ikinyuranyo cy’Amanota 13

Ubwanditsi 09 Mar 2024
Amavubi yaguye miswi na Benin ku mukino wa kane wo mu itsinda L wogushaka itike y’igikombe cya Afurika 2023

Amavubi yaguye miswi na Benin ku mukino wa kane wo mu itsinda L wogushaka itike y’igikombe cya Afurika 2023

Ubwanditsi 29 Mar 2023
Miss2016:haraye hatoranyijwe 15 bagomba kujya mu mwiherero

Miss2016:haraye hatoranyijwe 15 bagomba kujya mu mwiherero

Ubwanditsi 15 Feb 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda: Abo Mu Muryango Wa Gen. Kayihura Baramagana Amakuru Y’uko Yaba Ashaka Kwiyahura
HIRYA NO HINO

Uganda: Abo Mu Muryango Wa Gen. Kayihura Baramagana Amakuru Y’uko Yaba Ashaka Kwiyahura

Ubwanditsi 31 Jul 2018
Uganda yavuye ku izima  yahagaritse pasiporo ya Mukankusi  Charlotte ushinzwe dipolomasi muri RNC
INKURU NYAMUKURU

Uganda yavuye ku izima yahagaritse pasiporo ya Mukankusi Charlotte ushinzwe dipolomasi muri RNC

Ubwanditsi 21 Feb 2020
Bosebabireba uherutse gukubitirwa i Kampala yavuze ku makuba yaciyemo
Mu Mahanga

Bosebabireba uherutse gukubitirwa i Kampala yavuze ku makuba yaciyemo

Ubwanditsi 07 Feb 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru