• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Perezida Kagame yakurikiye umukino wa UEFA Super Cup wahuje amakipe ya PSG na Aston Villa yamamaza u Rwanda   |   12 Aug 2026

  • Myugariro Imanishimwe Emmanuel watandukanye na AEL Limassol yo muri Chypre yerekeje mu ikipe ya Chennaiyin FC yo mu Buhinde   |   11 Aug 2026

  • Rayon Sports yaguze myugariro w’Umunya-Côte d’Ivoire, Mohamed Ouattara wakiniye Wydad Casablanca, Simba SC na Al Hilal   |   10 Aug 2026

  • Kuki Jean Bosco Gasasira yapfuye umuryango we ukabimenya nyuma y’icyumweru?     |   09 Aug 2026

  • Inganda z’inzoga zitujuje ubuziranenge nk’Ibyuma zarimo ibibazo byinshi bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage   |   09 Aug 2026

  • AMAFOTO: Amateka aranditswe, bisabye imyaka 28 ngo Rayon Sports itware CECAFA Kagame Cup ya kabiri mu mateka yayo   |   07 Aug 2026

 
You are at :Home»IMIKINO»Indoto za Areruya ugiye gusiganwa bwa mbere mu Bufaransa mu mwambaro wa Delko Marseille

Indoto za Areruya ugiye gusiganwa bwa mbere mu Bufaransa mu mwambaro wa Delko Marseille

Ubwanditsi 03 May 2018 IMIKINO

Nyuma yo gutera intambwe akava mu ikipe ya Dimension Data yo muri Afurika y’Epfo akerekeza muri Delko Marseille Provence KTM yo mu Bufaransa, Joseph Areruya yahize kwigaragaza mu isiganwa rya mbere azayikinira kuva kuri uyu wa Kane tariki 3 Gicurasi 2018.

Areruya yatangiye kumenyekana mu 2013 azamuwe na Les Amis Sportif, mu 2017 agurwa na Dimension Data for Qhubeka yo muri Afurika y’Epfo ayikoramo byiza birimo kwegukana igihembo cy’umunsi muri Giro Ciclistico d’Italia U23, Tour du Rwanda 2017, La Tropicale Amissa Bongo 2018, Tour de l’Espoir 2018, imidali ibiri muri Shampiyona ya Afurika n’ibindi.

Mu kwezi gushize nibwo Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda, Ferwacy, ryemeje ko uyu musore w’imyaka 23 yaguzwe n’ikipe y’ababigize umwuga mu Bufaransa ya Delko Marseille Provence KTM akaba yarayigezemo ku wa Mbere tariki 30 Mata yerekwa bagenzi be anatambagizwa aho ikipe iba.

Nyuma y’imyitozo y’iminsi itatu, uyu mukinnyi uzwi nka ‘Kimasa’ ari kumwe na bagenzi be, agomba kwitabira isiganwa rya mbere kuri uyu wa Kane tariki 3 Gicurasi 2018 rya Rhône-Alpes Isère Tour rizamara iminsi ine.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yagaragaje ko yishimiye bikomeye ikipe nshya yagiyemo, uburyo ibayeho ndetse n’uko yamwakiriye avuga ko intego ze nk’ibisanzwe ashaka gutangira amarushanwa yitwara neza kugira ngo adatenguha abamugiriye icyizere.

Yagize ati «Ni ikipe ubona ko ikomeye, ibayeho neza nk’amakipe akomeye y’ababigize umwuga. Banyakiriye neza nanjye ubu icyo nshaka ni uko ngiye gukora cyane kugira ngo nzitware neza mu isiganwa rya mbere tuzakina kuva kuva Kane. »

Yakomeje agira ati «Ku giti cyanjye nigirira icyizere ariko ntangiye neza n’abayobozi banjye babona ko batanyibeshyeho ndetse na bagenzi banjye bakabona ko hari ibyo dushobora gufatanya kugira ngo duheshe ikipe yacu intsinzi. Ntabwo byoroshye kuko haba hari amakipe akomeye ariko mfite icyizere. »

Ikipe ya Delko Marseille Provence KTM ibarirwa mu rwego rwa UCI Professional Continental Teams rufatwa nk’icyiciro cya kabiri nyuma y’icya mbere cyitwa UCI World Teams kibamo amakipe 18 gusa ya mbere ku Isi hakurikijwe amanota n’ubushobozi bwayo naho Dimension Data for Qhubeka yari asanzwe akinira yo iba mu cyiciro cya gatatu cya Continental Teams.

UCI Professional Continental Teams zikina amarushanwa atandukanye yo ku migabane ‘UCI Continental Circuits’ ari naho zihatanira amanota ya UCI azihesha kurangiza umwaka zihagaze neza ku rwego rw’Isi. Ikipe zo muri iki cyiciro zishobora no gutumirwa zikitabira World Tours [amasiganwa akomeye ku Isi nka Tour de France].

Isiganwa Areruya azaheraho akinira Delko Marseille Provence KTM riri ku rwego rwa 2.2 kimwe na Tour du Rwanda rikazamara iminsi ine.

Imihanda izakoreshwa muri Rhône-Alpes Isère Tour 2018

Tariki 3 Gicurasi 2018 – Etape 1: Charvieu-Chavagneux – Chateauvilain (143,3 km)

Tariki 4 Gicurasi 2018 – Etape 2: Aéroport-Saint-Exupéry – Saint-Bonnet-de-Mure (142,2 km)

Tariki 5 Gicurasi 2018- Etape 3: Vaulx-Milieu – Saint-Maurice-l’Exil (171,4 km)

Tariki 6 Gicurasi 2018- Etape 4: Bourgoin-Jailleu – Charvieu-Chavagneux (171,7 km)

Akanyamuneza kari kose ubwo yambikwaga umwambaro wa Delko Marseille Provence KTM

Areruya Jpseph avuga ko iyi kipe ibayeho neza ndetse yasanze ikomeye cyane

Areruya mu myitozo mbere yo gutangira gusiganwa mu ikipe ye nshya

Areruya Joseph yitwaye neza mu marushanwa atandukanye harimo na Shampiyona ya Afurika aho yegukanye umudali wa zahabu

2018-05-03
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

U Bufaransa bwakatishije itike ya ½ mu gikombe cy’Isi busezereye Uruguay

U Bufaransa bwakatishije itike ya ½ mu gikombe cy’Isi busezereye Uruguay

Ubwanditsi 07 Jul 2018
Visit Rwanda yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’amakipe ya LA Clippers na Los Angeles Rams zo muri Amerika

Visit Rwanda yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’amakipe ya LA Clippers na Los Angeles Rams zo muri Amerika

Ubwanditsi 29 Sep 2025
APR FC yagabanye amanota na Club Africain i Kigali

APR FC yagabanye amanota na Club Africain i Kigali

Ubwanditsi 29 Nov 2018
Ubwambuzi bushobora gutuma Ikipe y’Igihugu ya Uganda y’umukino wa basketball  yirukanwa mu irushanwa rya Afro-basket ririmo kubera mu Rwanda

Ubwambuzi bushobora gutuma Ikipe y’Igihugu ya Uganda y’umukino wa basketball yirukanwa mu irushanwa rya Afro-basket ririmo kubera mu Rwanda

Ubwanditsi 30 Aug 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Tanzania : Ni iki cyatumye Ise w’umuhanzi Diamond  adatumurwa mu birori by’umwuzukuru we
IMIKINO

Tanzania : Ni iki cyatumye Ise w’umuhanzi Diamond adatumurwa mu birori by’umwuzukuru we

Ubwanditsi 16 Feb 2016
Nyir’ikirimi kibi! Freeman Bikorwa Singirankabo, wonse amashereka ya PARMEHUTU aracyahumanya urubyiruko
Amakuru

Nyir’ikirimi kibi! Freeman Bikorwa Singirankabo, wonse amashereka ya PARMEHUTU aracyahumanya urubyiruko

Ubwanditsi 08 Sep 2022
RWANDA: NATION BRANDING AND STATE CRAFT
Mu Mahanga

RWANDA: NATION BRANDING AND STATE CRAFT

Ubwanditsi 19 Jan 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru