• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Myugariro Imanishimwe Emmanuel watandukanye na AEL Limassol yo muri Chypre yerekeje mu ikipe ya Chennaiyin FC yo mu Buhinde   |   11 Aug 2026

  • Rayon Sports yaguze myugariro w’Umunya-Côte d’Ivoire, Mohamed Ouattara wakiniye Wydad Casablanca, Simba SC na Al Hilal   |   10 Aug 2026

  • Kuki Jean Bosco Gasasira yapfuye umuryango we ukabimenya nyuma y’icyumweru?     |   09 Aug 2026

  • Inganda z’inzoga zitujuje ubuziranenge nk’Ibyuma zarimo ibibazo byinshi bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage   |   09 Aug 2026

  • AMAFOTO: Amateka aranditswe, bisabye imyaka 28 ngo Rayon Sports itware CECAFA Kagame Cup ya kabiri mu mateka yayo   |   07 Aug 2026

  • Jambo ASBL yongeye kwerekana ko ari umuvugizi wa FDLR, ntiyifuza ko uyu mutwe wamburwa intwaro ku ngufu   |   07 Aug 2026

You are at :Home»IMIKINO»APR FC yagabanye amanota na Club Africain i Kigali

APR FC yagabanye amanota na Club Africain i Kigali

Ubwanditsi 29 Nov 2018 IMIKINO

Umukino ufungura irushanwa rya CAF Champions League, wabereye kuri stade ya Kigali, hagati ya APR FC na Club Africain yo muri Tunisia, warangiye nta kipe ishoboye kureba mu izamu ry’iyindi.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Ugushyingo 2018 nibwo APR FC yatangiye urugendo rwo gushaka uko yakuraho amateka yanditswe na mukeba wayo Rayon Sports mu marushanwa ya CAF.

Yagiye muri uyu mukino idafite ba rutahizamu babiri bayo; Sugira Ernest wagize ikibazo cy’imvune mu itako na Byiringiro Lague urwaje umubyeyi (nyina), byatumye umutoza Jimmy Mulisa ahitamo kubanza Muhadjiri Hakizimana nka rutahizamu rukumbi muri uyu mukino.

Igice cya mbere APR FC yagitangiranye ishyaka no gushaka igitego hakiri kare. Ku munota wa kabiri gusa iyi kipe y’ingabo z’u Rwanda yashoboraga gufungura amazamu ubwo Ombolenga Fitina yahinduraga umupira usanga Savio imbere y’izamu ariko umunyezamu Saifedine Charfi aratabara.

Nyuma y’iminota icumi yo gusatira kwa APR FC ikipe ya Club Africain, nayo yatangiye kwinjira mu mukino cyane ku bakinnyi bayo bakina ku mpande Bilel Khefifi na Yassine Chamakhi.

Impande zombi zasatiranye ariko ntizitegure uburyo bwabyara ibitego bwinshi byatumye abanyezamu nta kazi gakomeye bakora mu gice cya mbere.

Mu gice cya kabiri Jimmy Mulisa yongereye imbaraga mu busatirizi; yinjiza Issa Bigirimana mu mwanya wa Fiston Nkinzingabo, Moustapha Nsengiyumva asimbura Iranzi Jean Claude naho Savio Nshuti asimburwa na Mugunga Yves.

Kongera mo umubare munini wa ba rutahizamu byagabanyije imbaraga mu kibuga hagati bituma Club Africain itangira kuyirusha guhererekanya neza ariko nayo ntigere ku izamu rya Kimenyi Yves.

Umukino warangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa ariko Jimmy Mulisa afite icyizere cyo gukomeza mu cyiciro gikurikiraho.

Ati “Nari nasabye abakinnyi banjye kwitonda kuko ikipe tutari tuyizi. Ubu ikipe twayibonye n’abakinnyi bo kwitondera turabazi. Mu mukino wo kwishyura tuzagenda dushaka intsinzi. Nta gitutu kituriho kuko tutsinzwe igitego kandi twe nitukibona iwabo bizadufasha cyane.”

Umukino wo kwishyura uzabera kuri Stade Olympique de Radès iri mu Mujyi wa Tunis muri Tunisia tariki 5 Ugushyingo 2018.

Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku mpande zombi

APR FC: Kimenyi Yves, Ombolenga Fitina, Herve Rugwiro, Buregeya Prince, Emmanuel Imanishimwe, Mugiraneza Jean Baptiste ‘Migi’ (c), Iranzi Jean Claude, Butera Andrew, Dominique Savio Nshuti, Fiston Nkinzingabo na Muhadjiri Hakizimana.

Club Africain: Saifedine Charfi, Bilel Efa (c), Bilel Khefifi, Ibrahim Mouchili, Yassine Chamakhi, Ayoub Ben Mcharek, Ali Abdi, Mokhtar Belkhithel, Derrick Sasraku, Ghazi Ayadi na Fakherddine Jaziri

2018-11-29
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Cristiano Ronaldo yegukanye ‘Ballon d’Or’ ya gatanu anganya amateka na Messi (Amafoto)

Cristiano Ronaldo yegukanye ‘Ballon d’Or’ ya gatanu anganya amateka na Messi (Amafoto)

Ubwanditsi 08 Dec 2017
Ferguson wahoze atoza Manchester United yajyanywe mu bitaro igitaraganya

Ferguson wahoze atoza Manchester United yajyanywe mu bitaro igitaraganya

Ubwanditsi 06 May 2018
Minisiteri ya Siporo mu Rwanda yahaye FERWAFA uburenganzira bwo gusubukura amarushanwa y’ikiciro cya 2 mu bagabo ndetse n’ayo mu kiciro cya 1 n’icya 2 mu bagore (2021)

Minisiteri ya Siporo mu Rwanda yahaye FERWAFA uburenganzira bwo gusubukura amarushanwa y’ikiciro cya 2 mu bagabo ndetse n’ayo mu kiciro cya 1 n’icya 2 mu bagore (2021)

Ubwanditsi 17 Aug 2021
Hahamagawe abakinnyi 26 b’Amavubi bitegura gukina na Guinea mu mikino ibiri ya gicuti izabera i Kigali

Hahamagawe abakinnyi 26 b’Amavubi bitegura gukina na Guinea mu mikino ibiri ya gicuti izabera i Kigali

Ubwanditsi 30 Dec 2021

Igitekerezo kimwe

  1. Musengimana Jean Claude Ruhango Mbuye Rugarama
    November 29, 201811:02 am -

    Biragoye Gutsindira Iyikipe Iwabo Amahirwe Menshi Twari Tuyafite Inaha Gusa Imana Izadufashe

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Bufaransa: Gen. Kabarebe yatanzwe nk’umutangabuhamya wa Ngenzi na Barahirwa baregwa ibyaha bya jenoside
ITOHOZA

U Bufaransa: Gen. Kabarebe yatanzwe nk’umutangabuhamya wa Ngenzi na Barahirwa baregwa ibyaha bya jenoside

Ubwanditsi 03 May 2018
AMANOTA YASOHOTSE : “SMS” n’urubuga rwa REB nibyo biri kwifashishwa mu kureba amanota y’bizamini
INKURU NYAMUKURU

AMANOTA YASOHOTSE : “SMS” n’urubuga rwa REB nibyo biri kwifashishwa mu kureba amanota y’bizamini

Ubwanditsi 09 Jan 2018
Umukino Nkurunziza na Museveni barimo wo kuvanga u Rwanda mu bibazo byabo uzabageza he?
INKURU NYAMUKURU

Umukino Nkurunziza na Museveni barimo wo kuvanga u Rwanda mu bibazo byabo uzabageza he?

Ubwanditsi 07 Dec 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru