• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bombori bombori hagati ya Kayumba Placide na Pierre Celestin Rwalinda wamusimbuye ku buyobozi bwa FDU Inkingi   |   15 May 2026

  • APR FC na Rayon Sports zageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro 2026, zizahatanira miliyoni 12 z’Amafaranga y’u Rwanda   |   14 May 2026

  • Habura iminsi 3 ngo shampiyona irangire, Al Hilal yegukanye igikombe cy’icyubahiro cya BK Pro League 2025-2026   |   13 May 2026

  • Rwanda Premier League yemeje ko hazatangwa ibikombe bibiri bya shampiyona, bitandukanye n’ibyo FERWAFA yari yatangaje   |   12 May 2026

  • Itangazamakuru si inzira yo gushakiramo amaronko binyuze mu gukora ibyaha, ubutabera bugomba gukora akazi kabwo   |   11 May 2026

  • U Rwanda rwegukanye ibikombe bibiri bya Men’s IHF Trophy Africa/Zone 5 mu batarengeje imyaka 18 na 20   |   09 May 2026

You are at :Home»IMIKINO»Ferguson wahoze atoza Manchester United yajyanywe mu bitaro igitaraganya
Sir Alex Ferguson wabaye umutoza wa Manchester United imyaka 27 ari mu bitaro

Ferguson wahoze atoza Manchester United yajyanywe mu bitaro igitaraganya

Ubwanditsi 06 May 2018 IMIKINO

Sir Alex Ferguson wabaye umutoza wa Manchester United imyaka 27 akayihesha ibikombe byinshi, kuri uyu wa Gatandatu tariki 5 Gicurasi yajyanywe mu bitaro igitaraganya nyuma yo gufatwa n’indwara ituma amaraso avira mu bwonko.

Ikinyamakuru Daily Mail cyanditse ko Ferguson w’imyaka 76 yagize impanuka yitura hasi iwe mu rugo ahita ajyanwa ku bitaro bya Macclesfield District igitaraganya atangira kwitabwaho n’abaganga nyuma aza koherezwa ku bindi bitaro bya Salford Royal.

Yahise ajyanwa kubagwa kubera ikibazo yari yagize cyo kuvira mu bwonko gusa umuryango we waje gutangaza ko byagenze neza kandi hari icyizere ko azakira.

Ikipe ya Manchester United yahoze atoza ndetse n’ubu akaba umwe mu bavuga rikijyana, yasohoye itangazo ivuga ku kubagwa kwa Sir Alex Ferguson.

Muri iryo tangazo, yanavuze ko mbere y’uko ikibazo uyu musaza yagize gitangazwa mu binyamakuru, abakinnyi ba Manchester United babanje kubimenyeshwa.

Ferguson yari amaze iminsi ameze neza ndetse mu mpera z’icyumweru gishize yari umushyitsi mukuru ku mukino wa shampiyona Manchester United yakiriyemo Arsenal ndetse icyo gihe akaba yaranashyikirije impano umutoza Arsene Wenger bahoze bahangana cyane nawe uzatandukana na Arsenal uyu mwaka nurangira.

Amakipe nka Manchester City, Chelsea, Tottenham Hotspur, Swansea City na Arsenal zahise zimwifuriza kumererwa neza kimwe n’abakinnyi benshi barimo abakinira Manchester United ubu n’abo mu gihe cyahise nka Cristiano Ronaldo na Wayne Rooney, Thiery Henry wahoze akinira Arsenal, kapiteni wa Manchester City Vincent Kompany n’abandi.

Ferguson ni umwe mu batoza bakomeye babayeho mu mateka ya ruhago ku Isi dore ko yasezeye muri Manchester United ku itariki ya 08 Gicurasi 2013 , hari nyuma y’imyaka 27 muri iyi kipe akaba yaratoje imikino 1500 atwara ibikombe bigera kuri 38 harimo ibya shampiyona 13, Champions League bibiri n’ibindi.

2018-05-06
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

AS Kigali WFC yatsinze Inyemera WFC ibitego 3-0, yegukana Igikombe cyo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore

AS Kigali WFC yatsinze Inyemera WFC ibitego 3-0, yegukana Igikombe cyo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore

Ubwanditsi 16 Mar 2024
Police Handball Club yatangiye imyiteguro y’imikino ya nyuma ya Shampiyona

Police Handball Club yatangiye imyiteguro y’imikino ya nyuma ya Shampiyona

Ubwanditsi 15 Aug 2016
APR BBC irayoboye mu mikino ya kamarampaka 2024 ihanganyemo na Patriots BBC

APR BBC irayoboye mu mikino ya kamarampaka 2024 ihanganyemo na Patriots BBC

Ubwanditsi 17 Sep 2024
Urban Boyz ntibazitabira ibirori bya Hipipo Awards muri Uganda

Urban Boyz ntibazitabira ibirori bya Hipipo Awards muri Uganda

Ubwanditsi 24 Jan 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Lionel Messi yanenze Umuyobozi wa Siporo muri FC Barcelone
IMIKINO

Lionel Messi yanenze Umuyobozi wa Siporo muri FC Barcelone

Ubwanditsi 06 Feb 2020
Uganda: Nixon Karuhanga ushinjwa gushimuta Joel Mutabazi, ibye byose byashyizwe hanze
ITOHOZA

Uganda: Nixon Karuhanga ushinjwa gushimuta Joel Mutabazi, ibye byose byashyizwe hanze

Ubwanditsi 03 Jun 2018
FRC, umutwe w’inyeshyamba uri mu nzira zo gucumbukura ikivi cya M23
Mu Mahanga

FRC, umutwe w’inyeshyamba uri mu nzira zo gucumbukura ikivi cya M23

Ubwanditsi 29 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru