Muri Kivu y’Amajyepfo muri RDC, ahitwa Bijabo, mu misozi yo muri Teritwari ya Fizi, haravugwa abiyita ingabo za Kayumba Nyamwasa uyu wahoze ari Jenerali watorotse ubutabera mu Rwanda agahungira muri Afrika y’Epfo, akomeje umugambi we wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda. Pierrot Karuba Umwe mu banyamurenge waganiriye n’ijwi ry’Amerika, asobanura ikibazo cy’umutekano muke n’ubwicanyi buvugwa mu karere ka Bijombo yagize ati :“
Iyo mitwe bavuga ngo ni Bironze- Bishambuke n’umutwe wabaye ahantu hitwa Mirimba ariko hariya mu Bijombo izo nsoreresore zabonye ko bagumutse nazo zirigumura ziyita local Defense nyuma yaho haza Gumino b’Abanyamurenge bashyigikiwe n’ingabo z’abanyarwanda za Kayumba Nyamwasa zirikumwe n’izindi ngabo za Warfunr zishyize hamwe kugirango zirwanye Abapfurebo, izindi ngabo za Mayimayi nazo ziratabara.
Ingabo z’Abanyarwanda zirahari baratubwira ngo ni iza Kayumba Nyamwasa zikorera imyitozo yazo hariya muri Bijabo niho zikorera ,kuko tuzi ko Kayumba Nyamwasa ari umunyarwanda nti tuzi izo ngabo yaje gushyira muri kongo icyo zigamije niba arizo gutera u Rwanda nti tubizi ariko izo ngabo zishyigikiwe na ba Gumino b’Abanyamurenge bari muri Kongo.
Kayumba Nyamwasa
Dufite gihamya kubera ko ahantu hitwa Bijabo niho bakorera abantu benshi barababona n’abasivile bahunga barabihamya n’ubu turikumwe n’impunzi abahungu benshi barabihamya.
Mu minsi ishize mu majyaruguru ya Uganda hatahuwe inkambi, ikorerwamo imyitozo ya gisilikare n’abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda byaje gutahurwa ko ari iza RNC umutwe wa Kayumba Nyamwasa kubufatanye n’umucuruzi w’umunyarwanda Rujugiro Ayabatwa Tribert ushyigikiwe n’abagize leta ya Uganda n’abahoze mu gisilikare cya Habyarimana [ Ex. FAR].
Amakuru Rushyashya yahawe n’umwe mu bakorera urwego rw’ubutasi muri Congo, agaragaza ko mu mezi make ashize iyi nkambi yimuriwe Lubero -Nord Kivu, ikaba iyobowe na Maj. (Rtd) Habib Mudathir na Capt (Rtd) Sibo Charles, batorotse inkambi ya Rhino muri Arua, binjira muri Congo gutoza gisilikare urubyiruko rwa RNC .
Uyu mugambi wo gutoza abasilikare benshi ba RNC na FDLR, uyobowe na Gen. Maj. BEM Habyarimana Emmanuel , wabaye Minisitiri w’ingabo w’u Rwanda k’ubufatanye n’umufaransa w’umujenerali wayoboye Zone Turquoise, Jean-Claude Lafourcade, ari nawe muterankunga mukuru , ariko amafaranga akayahabwa na Perezida Kabila ufite ubwoba ko u Rwanda rushobora kumuhirika k’ubutegetsi nyuma y’aho Perezida Paul Kagame w’u Rwanda akaba n’umuyobozi mukuru w’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), na mugenzi we wa Angola, João Lourenço bahura n’abayobozi batandukanye mu Bubiligi aho bigiye hamwe ikibazo cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). Nk’uko byagenze mu Bubiligi , mu biganiro Perezida Kagame yagiranye na Emmanuel Macro, byagarutse ku bibazo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo irimo muri ibi bihe, mbere y’amatora ya Perezida wa Repubulika.
Gen. BM Habyarimana Emmanuel
Nyuma y’ibi biganiro Emmanuel Macro w’u Bufaransa, yatangarije itangazamakuru ko yaganiriye na Kagame aho AU ihagaze n’ibihugu byo mu karere mu kibazo cya RDC, ndetse ko u Bufaransa bushyigikiye gahunda yo gushaka umuti w’ibi bibazo byugarije iki gihugu. Perezida Kabila afite impungenge z’ibi biganiro akaba yarashyizeho uyu mu Jenerali Jean-Claude Lafourcade nk’umucanshuro kuko mugihe cya Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu Rwanda ni nawe washyizeho bariyeri mu majyepfo y’Uburengerazuba bw’u Rwanda mu rwego rwo gukingira ikibaba no gufasha abasilikare bakoze Jenoside guhungira mu cyitwaga Zaire.
Jenerali Jean-Claude Lafourcade
Uyu mu Jenerali yaherukaga guhura mu ibanga rikomeye n’abayobozi ba Uganda, barimo Perezida Museveni na murumunawe Gen. Salim Saleh, iyo nama yari igamije kurebera hamwe ibirebana n’uyu mutwe wa gisilikare nyuma y’aho abahoze muri M23, barimo Gen. Makenga bari barahungiye muri Uganda bamwangiye gutera u Rwanda. Ikindi n’ibirebana n’imyitozo ya gisilikare iri hagati y’Ubufaransa na Uganda, uko hakoherezwa bataillons ishatu z’Ingabo za Uganda zatorejwe mu misozi miremire ya Ruwenzori n’ingabo z’Ubufaransa [special force ] byitwa ko zinjiye muri Congo guhashya umutwe w’inyeshyamba za ADF/Nalu , ariko mu byukuri ikigamijwe ari ugetera u Rwanda no gukuraho ubutegetsi buriho bugahabwa umwe mu bakomiseli bakuru bagize ishyaka RPF, wakomeje kwigaragaza ko yasimbura Kagame ari nako arema udutsiko mu bayobozi nkuko aya makuru ava muri Congo avuga.
Musoni James
Amakuru yizewe ava mu nzego z’ubutasi za Congo avuga ko abo basirikare 2 [ Habib na Sibo], bagerageje kenshi, kwiyegereza bamwe mu bahoze mu gisirikare mu cy’u Rwanda (RDF) ngo babasange mu nkambi yo muri Congo, bikaba ibyubusa. Ari nayo mpamvu barimo kugerageza kwinjira mu Rwanda banyuze I Burundi bagamije kwica no gusahura abaturage ngo berekane ko bahari.
Twabonye kandi amakuru ko Rugema udashobora gusohoka muri Norvege kubera ko yambuwe ibyangombwa akorana n’inzego z’ubutasi bwa gisirikare [CMI ] muri Uganda, ibikorwa byabo bigakurikiranwa na Minisitiri w’Umutekano muri Congo nyuma bigashyikirizwa Joseph Kabila.
Shimon
Namwe nimundebere koko. Ubu se Musoni abijemo ate? Iyi foto ye muyishyize hano kubera iki?? Muracyamwiyenzaho kweri??
Icya 2. Ibi mwanditse ni amakuru yizewe? Ubu se aba bose ntimwabakubita inshuro??Ibihugu byose duturanye+Abafransa+Rujugiro+n abandi…
Intambara irasenya ntiyubaka Bavandimwe!
Eric
Murikirigita mugaseka,ntimwabibasha ,iyo muba mubishoboye muba mwaraje kera,uko twahoze nubu Niko tukiri,uwaduhangara yabihomberamo mwabaswa