• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Daphrose Gauthier: Intwari Rukangaranyababisha interahamwe zatinyaga azahora avugwa Ibigwi nk’Inkotanyi byahamye   |   05 Oct 2026

  • Tura tugabane: Mu Myigaragambyo ya Ingabire Victoire Yizeye Abamotali Baramutenguha hanyuma Imyitozo y’Ingabo zabo mu Burundi isiga Ubusa   |   05 Oct 2026

  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Aba FDLR bari kugenda bashira uruhongohongo, Gen. Sinayobye Barnabe Alias Morane yaburiwe irengero muri Tanzania

Aba FDLR bari kugenda bashira uruhongohongo, Gen. Sinayobye Barnabe Alias Morane yaburiwe irengero muri Tanzania

Ubwanditsi 01 Oct 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Amakuru yizewe aturuka muri Congo aravuga ko kuri uyu wa mbere 30 Nzeli saa mbiri za mu gitondo Colonel Sinayobye Barnabe alias Morani yaburiwe irengero aho yaratuye mu mujyi wa Dar salam mu gihugu cya Tanzaniya.

Umugore we w’umurundikazi avuga ko umugabo we yasohotse mu gitondo sakumi n’ebyiri za mugitondo nk’ugiye kureba umuntu hafi aho nyuma y’aho ntiyongeye kumuca iryera nkuko rwandatribune.com ibitangaza.

Yagize ati: ” yasohotse nk’ugiye hano ku irembo,yari yambaye inkweto za kamambiri anavugira kuri telefone sambiri n’igice nibwo  namuhamagaye nsanga telefoni ye itakiri k’umurongo.”

kuwa 06/08/2016 nibwo hatangajwe umutwe mushya wa CNRD UBWIYUNGE ,uwukuriye akaba ari Gen.Irategeka Wilson alias Lumbago,igisirikare cy’uyu mutwe kikaba cyarahawe izina rya FLN Umuvugizi wawo agirwa Gen Sinayobye Barnabe.

Muri Kanama 2016 Generali Morane yoherejwe mu gihugu cy’u Burundi nka Military attached wa CNRD Ubwiyunge kandi akomeza inshingano ze nk’umuvugizi aho yakoreraga mu biro by’iperereza SNR hamwe n’ikipe ya RNC irimo Cpt.Mugisha Sande Rachid,Tharcice Biraguma na Col.Rihard bose bari akadasohoka mu biro bya Gen.Gervais Ndirakobuca alias Ndakugarika.

Mu mpera z’umwaka wa 2018 Urwego rw’ubutasi rw’u Burundi SNR rwafashe icyemezo cyo kwirukana abayobozi b’imitwe yose usibye aba FDLR, mubirukanwe twavuga nk’abari bari kuruhande rwa RNC nka Cpt.Mugisha Sande Rachid,Tharcice Biraguma na Col.Rihard,ku ruhande rwa CNRD UBWIYUNGE hirukanwe Generali Morane,kuruhande rwa FDU INKINGI hirukanwa Martin Ntavuka n’abandi bari bahagarariye CFCR INVEJURU.

Iyi mitwe yose yirukanwe i Bujumbura kubera ko inzego z’ubutasi z’u Burundi zasangaga nta murongo ngenderwaho bagira ko icyo bakora ari ukwirirwa mu tubare no mu ndaya z’i Bujumbura basesagura amafaranga y’imisanzu atangwa n’impunzi z’abanyarwanda zahunze muri 1994 ziba mu bihugu by’i Burayi n’ahandi.

Ikindi cyashyingiweho n’amacakubiri atarasibaga muri yi mitwe yiyitaga ko ari opozisiyo Leta y’u Burundi isanga arukwanduranyiriza ubusa.

Cpt.Mugisha Sande Rachid,Tharcice Biraguma na Col.Rihard bifashishaga RNC ya Kayumba Nyamwasa nk’icyambu ku bantu bavaga mu gihugu cya Uganda berekeza mu Nkambi y’imyitozo ya Minembwe yari icungiwe umutekano n’umutwe w’abarwanyi w’abanyamurenge witwa MAI MAI GUMINO ukuriwe na Gen.Nyamusaraba.

Bakimara kwirukanwa Col.Richard yoherejwe i Minembwe,naho Cpt.Mugisha Sande Rachid na Tharcice Biraguma boherezwa i Bugande ubu Biraguma Tharcice akaba ari nawe ushinzwe kwinjiza urubyiruko muri RNC mu Nkambi ya CAKA 1 na CAKA 2 naho Col.Richard ubu akaba ari hamwe n’ingabo za RUD URUNANA ahitwa Nyabanira muri Gurupoma ya Binza muri DRC.

Generali Morane we yahise yirukanwa muri CNRD UBWIYUNGE ahungira muri Tanzania ariho yabaga,yinjiye igisikikare cya EX FAR mu kwezi kwa gatatu 1994 yinjira mu Ishuri rikuru rya gisilikare ESM aho yahunze muri 1994 afite ipeti rya Adjident Eleve,akomereza i Burongi mu Ishuri rya ESM ryari ryarashinzwe na ALIR yaje guhinduka FDLR, ni muri Kivu y’Amajyepfo muri Repubilika iharanira demokarasi ya Congo.

Generali SINAYOBYE BARNABE  Morane yavutse mu mwaka wa 1971 avukira ahitwa Komini Mudasomwa,Perefegitura ya Gikongoro ubu ni mu Karere ka Nyamagabe Intara y’Amajyepfo.

2019-10-01
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Uganda : Abafite abana bari bajyanywe mu gisirikare cya RNC  basaba ko Rugema Kayumba abiryozwa

Uganda : Abafite abana bari bajyanywe mu gisirikare cya RNC basaba ko Rugema Kayumba abiryozwa

Ubwanditsi 30 Jan 2018
Ubutabera mpuzamahanga bwateye utwatsi ubusabe bw’abunganizi ba Kabuga Felisiyani basabaga ko urubanza rw’umukiliya wabo rukurwaho kuko ngo nta mbaraga agifite zo kuburana.

Ubutabera mpuzamahanga bwateye utwatsi ubusabe bw’abunganizi ba Kabuga Felisiyani basabaga ko urubanza rw’umukiliya wabo rukurwaho kuko ngo nta mbaraga agifite zo kuburana.

Ubwanditsi 02 Jun 2021
Perezida Kagame yashimye agaciro Afurika yahawe mu nama y’ibihugu bikize ku isi

Perezida Kagame yashimye agaciro Afurika yahawe mu nama y’ibihugu bikize ku isi

Ubwanditsi 27 Aug 2019
Rudasingwa, asubiza ibaruwa ya Museveni mu ruhe rwego ?

Rudasingwa, asubiza ibaruwa ya Museveni mu ruhe rwego ?

Ubwanditsi 19 Dec 2018

Igitekerezo kimwe

  1. Alexis
    October 2, 20198:21 am -

    Ntawagambanira u Rwanda ngo agire amahoro.

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Areruya yegukanye igihembo ku munsi wa nyuma wa ‘Tour de France U 23’
IMIKINO

Areruya yegukanye igihembo ku munsi wa nyuma wa ‘Tour de France U 23’

Ubwanditsi 27 Aug 2018
“Ndabasaba  gufata neza ibikoresho muhawe no kubikoresha neza kugira ngo mwiteze imbere” Busingye.
Mu Rwanda

“Ndabasaba  gufata neza ibikoresho muhawe no kubikoresha neza kugira ngo mwiteze imbere” Busingye.

Ubwanditsi 23 May 2018
Uganda: Christine Mbabazi Wari Ihabara Rya Kaweesi Arasaba Uburenganzira Bwo Kwidegembya
ITOHOZA

Uganda: Christine Mbabazi Wari Ihabara Rya Kaweesi Arasaba Uburenganzira Bwo Kwidegembya

Ubwanditsi 11 Sep 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru