• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Baker Byatsi yafungiwe ubujura imyaka ine afungurwa kuko yisiramuje nabi muri gereza bikamugwa nabi-Mushiki wa Byatsi byose yabivuze   |   28 May 2026

  • AMAFOTO – Mu mukino wakurikiwe na Perezida Kagame, RSSB Tigers BBC yageze ku mukino wa nyuma wa BAL 2026 itsinze AL Ahyly yo mu Misiri   |   28 May 2026

  • Stephen Constantine yatangaje urutonde rw’abakinnyi 24 bazifashishwa mu mikino ibiri ya gicuti mpuzamahanga izahuza u Rwanda na Comoros ndetse na Tanzania   |   27 May 2026

  • Ambassadeur Thérence Ntahiraja yemeje ko u Rwanda rugomba guterwa   |   27 May 2026

  • Rayon Sports yatsinze Bugesera FC yiyongerera amahirwe yo kuzahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika   |   26 May 2026

  • Nyuma y’imyaka irindwi, APR VC yegukanye Igikombe cya Memorial Rutsindura itsinze REG VC ku mukino wa nyuma   |   26 May 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Imbonerakure za CNDD zikomeje gucengera mu Nkambi y’impunzi ya Nakivale muri Uganda

Imbonerakure za CNDD zikomeje gucengera mu Nkambi y’impunzi ya Nakivale muri Uganda

Ubwanditsi 08 May 2018 INKURU NYAMUKURU

Abagabo babiri bakekwaho kuba mu rubyiruko rw’ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi ruzwi nk’Imbonerakure guhera mu mpera z’iki cyumweru gishize bafungiye mu nkambi y’impunzi ya Nakivale iri mu gihugu cya Uganda nyuma yo gufatwa bafata amafoto y’impunzi z’Abarundi zo muri iyi nkambi zijya mu gikorwa cyo kwibaruza.

Amakuru aturuka mu Nkambi ya Nakivale agera ku kinyamakuru RPA dukesha iyi nkuru, ngo umwe mu batawe muri yombi aba I Kampala, mu murwa mukuru wa Uganda. Mu gihe rero ngo kuri uyu wa Gatanu w’icyumweru gishize impunzi zajyaga kwibaruza, zabonye umusore uri gufotora ariko yibanda ku mpunzi z’Abarundi.

Nyuma yo kumukeka, yatawe muri yombi yamburwa telephone yakoreshaga basanga amaze koherereza ayo mafoto indi mpunzi y’Umurundi uba mu Nkambi ya Nakivale, wari wamaze kumushimira akazi arimo gukora.

Uwahaye iki kinyamakuru amakuru aragira ati: “Umwe mu bashinzwe kubarura yabonye hari umuntu wafataga amafoto buri kanya. Ubwo yabimenyesheje izindi mpunzi. Bamufashe, twabonye ko yari yamaze kohereza amafoto menshi. Abo bantu uko ari babiri batawe muri yombi na polisi. Bafungiye muri kasho iri mu nkambi.”

Impunzi z’Abarundi ziranavuga ko aba bantu bacengezwa mu nkambi n’intumwa z’u Burundi zifite umugambi wo guteza umutekano mukeya mu nkambi.

Bati: “Baraza bakibaruza nk’impunzi mu gihe mu by’ukuri bari mu butumwa. Izi mbonerakure ni intumwa za guverinoma y’u Burundi nubwo zimaze igihe muri iyi nkambi.”

Hagati aho haravugwa ko hashyizweho itsinda rigizwe n’impunzi z’Abarundi rigiye gukurikiranira hafi iyi dosiye.

2018-05-08
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abarwanyi ba RNC basubiranyemo muri Congo

Abarwanyi ba RNC basubiranyemo muri Congo

Ubwanditsi 24 Dec 2018
Rulindo: Imbaga yitabiriye itangizwa ryo kwamamaza abakandida ba FPR Inkotanyi

Rulindo: Imbaga yitabiriye itangizwa ryo kwamamaza abakandida ba FPR Inkotanyi

Ubwanditsi 13 Aug 2018
Kayumba Nyamwasa ucumbikiwe nk’impunzi muri Afurika y’epfo akomeje ingendo nyinshi muri Congo aho inyeshyamba afasha zitoreza

Kayumba Nyamwasa ucumbikiwe nk’impunzi muri Afurika y’epfo akomeje ingendo nyinshi muri Congo aho inyeshyamba afasha zitoreza

Ubwanditsi 02 Jan 2019
Moïse Katumbi yagize icyo avuga ku mpapuro yashyiriweho zo kumuta muri yombi.

Moïse Katumbi yagize icyo avuga ku mpapuro yashyiriweho zo kumuta muri yombi.

Ubwanditsi 21 Aug 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida ntabwo azahangana n’ibibazo by’Ababiligi ngo yongereho n’ibibazo by’Umunywarumogi w’umudozi – Djihad
Amakuru

Perezida ntabwo azahangana n’ibibazo by’Ababiligi ngo yongereho n’ibibazo by’Umunywarumogi w’umudozi – Djihad

Ubwanditsi 13 Apr 2025
“Ntimuzane Abatutsi kuko simbakunda, mwibande mu bahutu cyane cyane abahoze mu ngabo.” -Ingabire Victoire
ITOHOZA

“Ntimuzane Abatutsi kuko simbakunda, mwibande mu bahutu cyane cyane abahoze mu ngabo.” -Ingabire Victoire

Ubwanditsi 13 May 2019
Ambasaderi Rugwabiza  yatanze  ikiganiro muri LONI mu mihango yo #kwibuka23
ITOHOZA

Ambasaderi Rugwabiza yatanze ikiganiro muri LONI mu mihango yo #kwibuka23

Ubwanditsi 08 Apr 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru