• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»POLITIKI»Nairobi : Kenyatta na Odinga bahuye bumvikana ko bagiye kurangiza ibitanya Abanyakenya

Nairobi : Kenyatta na Odinga bahuye bumvikana ko bagiye kurangiza ibitanya Abanyakenya

Ubwanditsi 09 Mar 2018 POLITIKI

Uhuru Kenyatta, Perezida wa Kenya kuri uyu wa gatanu mu biro bye Harambe House yahuye na mukeba we Raila Odinga na we warahiye nka Perezida uhagarariye abatavugarumwe n’ubutegetsi.

Aba bagabo batangaje ko baganiriye ku kubaka ubumwe bw’Abanyakenya, bakubaka igihugu kimwe bakarangiza ibibatanya.

Bagiranye ibiganiro byabereye mu muhezo ariko nyuma yo kuganira babwiye abanyamakuru ibyo baganiriye birimo gushyira ku ruhande ibibatandukanya bishingiye kuri politike.

Perezida Uhuru Kenyatta yavuze ko Raila Odinga ari umuvandimwe we, ko batangiye urugendo rwo kubaka ubumwe bw’Abanyakenya.

Ngo mu biganiro babashije kumva kimwe ko igihugu cyabo cya Kenya ari cyo gifite agaciro kurenza buri umwe muri bo.

Yavuze ko bazafasha buri Munyakenya ku buryo bazubaka igihugu kimwe gihamye ngo nta munyakenya n’umwe uzaba atakisangamo.

Raila Odinga na we mu magambo yagejeje ku banyamakuru yavuze ko ari igihe cyo kwirengagiza no gusiga inyuma ikibatandukanya

Ati : “Igihe cyo kurangiza ibidutandukanije kirageze. Turashaka guhuza Kenya ibe igihugu kimwe.”

Ni ku nshuro ya mbere aba bagabo bamaze igihe kirekire mu ihangana bahuye kuva amatora ya kabiri yabo abaye Odinga yari yakuyemo kandidature.

Aya matora yabaye mu kwezi kwa cumi umwaka ushize akurikiye ayari yabaye mu kwezi kwa munini, ariko aza guteshwa agaciro n’Urukiko rw’Ikirenga.

Uhuru Kenyatta yatsinze ikiciro cya kabiri n’amajwi 98%, kuko Odinga bari guhangana yari yarakuyemo kandidature ye.

Bahuye mu masaha make mbere y’uko Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ububanyi n’amahanga wa Amerika Rex Tillerson agera muri iki gihugu mu ruzinduko arimo mu bihugu bitanu bya Africa.

Kenyatta yavuze ko Odinga ari umuvandimwe kandi ko Kenya isumba inyungu zabo bombi

Perezida wa Tanzania Joseph Pombe Magufuli yagerageje kunga aba bavandimwe

2018-03-09
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Advance Party ya Padiri Nahimana na First lady  we yaba yageze mu Rwanda

Advance Party ya Padiri Nahimana na First lady we yaba yageze mu Rwanda

Ubwanditsi 29 Jan 2016
Perezida Nyusi mu Rwanda arasura Gasabo, Nyanza na Rubavu

Perezida Nyusi mu Rwanda arasura Gasabo, Nyanza na Rubavu

Ubwanditsi 19 Jul 2018
Ibyemezo bya Trump ku kubungabunga ibidukikije bizahombya Amerika miliyari $500 ku mwaka

Ibyemezo bya Trump ku kubungabunga ibidukikije bizahombya Amerika miliyari $500 ku mwaka

Ubwanditsi 26 Nov 2018
Chairman: Mu ntare, intare y’ingore ni yo ihiga, agaragaza ko mu rugamba rw’iterambere, abagore bakwiye kuza imbere mu kubaka igihugu.

Chairman: Mu ntare, intare y’ingore ni yo ihiga, agaragaza ko mu rugamba rw’iterambere, abagore bakwiye kuza imbere mu kubaka igihugu.

Ubwanditsi 25 Jun 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Shampiyona y’u Rwanda irakomeza hakinwa umukino wa 11, Rayon Sports ibura abakinnyi barenze 5 irerekeza i Gicumbi
Amakuru

Shampiyona y’u Rwanda irakomeza hakinwa umukino wa 11, Rayon Sports ibura abakinnyi barenze 5 irerekeza i Gicumbi

Ubwanditsi 28 Dec 2021
Habura umunsi umwe, ikipe ya Gasabo United yikuye mu irushanwa ryo guhatanira gukina ikiciro cya mbere umwaka w’imikino wa 2021-2022
Amakuru

Habura umunsi umwe, ikipe ya Gasabo United yikuye mu irushanwa ryo guhatanira gukina ikiciro cya mbere umwaka w’imikino wa 2021-2022

Ubwanditsi 17 Sep 2021
Brazil yabaye indi kipe isezerewe mu gikombe cy’Isi
IMIKINO

Brazil yabaye indi kipe isezerewe mu gikombe cy’Isi

Ubwanditsi 07 Jul 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru