Nyuma yo gutangaza ko azahatana mu matora y’Umukuru w’igihugu ateganyijwe mu mpera z’uyu mwaka, Moise Katumbi utavuga rumwe na Leta ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo akaba ari no mu buhungiro yamaze gushyiraho Guverinoma y’abantu bagera kuri 46 barimo abagore 23 n’abagabo 23 avuga ko bazamufasha kuyoborana no gutegura ibikorwa by’amatora.
Kuwa 2 Nyakanga 2018, nibwo Moise Katumbi yashyize umukono ku byemezo 6 yagendeyeho ashyiraho abanyamuryango ba Guverinoma ye (Cabinet) aho kugeza ubu amaze gushyiraho Abaminisitiri bagera kuri 46 barimo abagabo 23 n’abagore 23 bazamufasha gufata imyanzuro no gutegura ibikorwa by’amatora y’umukuru w’igihugu n’abayobozi b’Intara muri RDC ateganyijwe mu kwezi kw’Ukuboza uyu mwaka.
Jeunafrique dukesha iyi nkuru ivuga ko umunyamakuru wayo yirebeye kuri lisiti y’aba bayobozi bashyizweho na Katumbi, uwitwa Salomon Idi Kalonda Della akaba ari we uri ku isonga mu bagomba kumuba hafi (Bras Droit) mu bijyanye n’ubujyanama ndetse no gukora politiki bakaba baratangiye gukorana guhera mu myaka isaga 20 ishize, haba mu bijyanye na bizinesi, politiki ndetse bakanahurira ku ikipe y’umupira w’amaguru ya TP Mazembe.
Amakuru avuga ko aba bagabo bombi baranzwe no kuba hamwe ndetse bakanaganira ku mabanga yihariye batashakaga ko hari undi uyamenya, Salomon Idi Kalonda Della akaba yaranabaye umuyobozi w’intara ya Katanga imyaka igera ku 9 ndetse akaba yari no mu bantu baza ku ruhembe mu ishyaka ritavuga rumwe na leta . Parti national pour la démocratie et le développement (PND).
Aba bajyanama uko ari 46 bamaze kwemezwa na Katumbi bazayoborwa na Olivier Kamitatu.
Mu bandi bazakorana harimo Dominique Munongo Inamizi w’imyaka 57 wahoze ari umusirikare wa Sosiyete sivile, akaba azaba ashinzwe umuryango wa mbere mu gihugu, Anne-Emilie Poto, umuvandimwe w’umugore wa perezida wa Congo-Brazzaville, Francis Kalombo wahoze ari umudepite mu ishyaka riri ku butegetsi ndetse na François Hurstel w’umufaransa ndetse n’abandi 2 bazaherekeza Katumbi mu bikorwa byo kwiyamamaza.
Moise Katumbi, umuyobozi w’ikipe y’umupira w’amaguru ya TP Mazembe, yahoze ari umuyobozi w’ Intara ya Katanga ndetse ari n’inshuti ya Perezida Kabila, akaba amaze imyaka ibiri ari mu buhungiro.
Aganira na BBC, Katumbi yayitangarije ko ashaka kuzasubira muri RD Congo mu mezi abiri ari imbere kwiyandikisha mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe mu Ukuboza. Nyuma yo gutangaza ibi, iby’urubanza rwe bikaba byasubukuwe mbere y’uko agerayo.
Ati “ Nziyamamariza mu gihugu kuko ni uburenganzira bwanjye, ntacyo ntinya, hagati ya 24 Nyakanga na 8 Kanama nzaba ndi i Kinshasa muri ibyo bikorwa,…”.
Moise Katumbi aregwa ibyaha bitandukanye, amaze imyaka ibiri mu buhunzi, ku wa 19 Gicurasi 2016 nibwo yarezwe bwa mbere mu butabera icyaha cyo gushaka abacanshuro b’abanyamahanga ngo yashakaga kwifashisha mu guhungabanya umutekano w’igihugu n’ibindi byaha, ku ruhande rwe akabihakana avuga ko abigerekwaho ku mpamvu za politiki.
Titi
Uyu mukomisiyoneri wabayuda navanyamerika ndabona yamaze kwambara uruhu rw’inyamaswa atarica