Rayon Sports yatsinzwe ibitego bibiri kuri kimwe na USM Alger yari yakiriye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo mu mukino wa gatatu muri CAF Confederation Cup, bituma amahirwe yo kwizera kujya muri 1/4 atangira kuyoyoka.
Rayon Sports yagiye muri uyu mukino ifite ibibazo by’abakinnyi bo hagati mu kibuga bafasha ba myugariro kuko yaba Yannick Mukunzi na Niyonzima Olivier Sefu bose barwaye, naho Mugisha François ubasimbura yahagaritswe kubera amakarita. Byatumye umutoza ahitamo kuhakoresha Usengimana Faustin usanzwe ari myugariro.
USM Alger yatangiye umukino ishyira igitutu ku bakinnyi b’inyuma ba Rayon Sports, mu minota itanu ya mbere ibona koruneli ebyiri ebyiri ariko zitagize icyo zibyara.
Rayon Sports yakiniraga imbere y’abafana benshi cyane bari baje kuyishyigikira, yaje kubona uburyo bukomeye bwo gutsinda igitego cya mbere ku munota wa gatandatu, ku mupira wari uvuye kuri Manishimwe Djabel awuha Ismaila Diarra wari wasize na myugariro bose ba USM Alger.
Stade yose yari yamaze guhaguruka yiteguye ko atera mu rushundura ariko awushyira mu maboko y’umuzamu Mohamed Lamine.
Rayon Sports imaze kunanirwa gukoresha amahirwe yayo, USM Alger yongeye kuyirusha cyane irayisatira gusa ubwugarizi bwa Manzi Thierry, Ange Mutsinzi, Rwatubyaye Abdul na Usengimana Faustin wavaga hagati akaza kubafasha bakagenda banyitwaramo neza.
Nyuma y’iminota itari mike Rayon Sports ikinira inyuma, yaje kongera gukanguka irasatira biranayihira ku munota wa 35 ibona igitego cya mbere gitsinzwe na Ismaila Diarra ku ikosa ryari rikozwe na myugariro wa USM Alger washatse guha umupira umunyezamu we, ukigira kwa Diarra.
Iyi kipe yo mu barabu yatangiye gukina ishaka kwishyura iki gitego mbere y’uko igice cya mbere kirangira inabigeraho ku munota wa 45 ku gitego cyatsinzwe na Farouk Chafai ku mupira w’umuterekano, ba myugariro ba Rayon Sports bananirwa kuwohereza imbere ufatwa na Redouane Cherifi nawe awohereza kwa mugenzi we wahise anyeganyeza inshundura.
Amakipe yombi avuye kuruhuka, USM Alger yakomeje gukina neza ishaka igitego cya kabiri biba ngombwa ko umutoza Roberto Oliveira Goncalves de Calmo ’Robertinho’ wa Rayon Sports akora impinduka, akuramo Christ Mbondi utari wagize kinini akora aha umwanya Bimenyimana Bonfils Caleb kugira ngo afatanye na Ismaila Diarra gusatira izamu.
Thierry Froger utoza USM Alger nawe yahise akora impinduka akuramo Aymen Mahious aha umwanya Faouzi Yaya waje yongera imbaraga mu busatirizi bw’iyi kipe ndetse mu buryo butunguranye aza guhusha igitego cyari cyabazwe ku mupira yateye umunyezamu Bashunga Abouba yavuye mu izamu ariko uca hejuru gato.
Hagati aho rutahizamu Bonfils Caleb we mu minota irenga 30 yamaze mu kibuga ntiyigeze akora ku mupira cyangwa ngo agire ikindi gikorwa runaka yafasha ikipe ye. Byatumye umutoza afata icyemezo cyo kongera kumusimbuza ku munota wa 83 yinjiza Yassin Mugume.
USM Alger yagaragazaga ko iri ku rwego rwo hejuru cyane kandi itagira igihunga, yakomeje kurusha cyane Rayon Sports ku munota wa 90 ihusha ikindi gitego ku mupira wari utewe na Faouzzi Yaya uragenda uhura na Irambona Eric awukuriramo ku murongo neza.
Nk’ikipe nkuru, USM Alger yakomeje gukina no mu minota ine y’inyongera bigaragara ko ifite icyizere ko yatsinda igitego cya kabiri ndetse biza kuyihira ku makosa y’ubwugarizi bw’iyibkipe ihagarariye u Rwanda, itsindwa igitego na Abdelraouf Benguit cyatumye itakaza amanota yose.
Ni umukino wa mbere Rayon Sports itsinzwe muri iri rushanwa kuva yagera mu matsinda kuko uwa mbere yari yanganyije na Gor Mahia igitego 1-1 i Kigali inanganya na Young Africans muri Tanzania 0-0.
Mu wundi mukino wo muri iri tsinda, Gor Mahia yanyagiye Young Africans ibitego 4-0, iyi kipe yo muri Kenya ikaba yagize amanota atanu ifata umwanya wa kabiri inyuma ya USM Alger ifite arindwi naho Rayon Sports iguma ku mwanya wa gatatu n’amanota abiri mu gihe Young Africans ari iya nyuma n’inota rimwe.
Rayon Sports ifite akazi gakomeye kuko mu mikino itatu isigaye, ibiri izayikinira hanze yasuye USM Alger na Gor Mahia ikaba isabwa kuyitsinda, ibintu bisa n’ibigoye bitewe n’urwego aya makipe yagaragaje mu mikino yabereye i Kigali.