• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

  • AMAFOTO : She-Amavubi yageze muri Ethiopia, yatangiye kwitegura umukino wo kwishyura na Ethiopia mu gushaka itike y’imikino Olempiki 2028   |   11 Oct 2026

  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

You are at :Home»IMIKINO»Rayon Sports yatsindiwe mu rugo na USM Alger muri CAF Confederation Cup

Rayon Sports yatsindiwe mu rugo na USM Alger muri CAF Confederation Cup

Ubwanditsi 19 Jul 2018 IMIKINO

Rayon Sports yatsinzwe ibitego bibiri kuri kimwe na USM Alger yari yakiriye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo mu mukino wa gatatu muri CAF Confederation Cup, bituma amahirwe yo kwizera kujya muri 1/4 atangira kuyoyoka.

Rayon Sports yagiye muri uyu mukino ifite ibibazo by’abakinnyi bo hagati mu kibuga bafasha ba myugariro kuko yaba Yannick Mukunzi na Niyonzima Olivier Sefu bose barwaye, naho Mugisha François ubasimbura yahagaritswe kubera amakarita. Byatumye umutoza ahitamo kuhakoresha Usengimana Faustin usanzwe ari myugariro.

USM Alger yatangiye umukino ishyira igitutu ku bakinnyi b’inyuma ba Rayon Sports, mu minota itanu ya mbere ibona koruneli ebyiri ebyiri ariko zitagize icyo zibyara.

Rayon Sports yakiniraga imbere y’abafana benshi cyane bari baje kuyishyigikira, yaje kubona uburyo bukomeye bwo gutsinda igitego cya mbere ku munota wa gatandatu, ku mupira wari uvuye kuri Manishimwe Djabel awuha Ismaila Diarra wari wasize na myugariro bose ba USM Alger.

Stade yose yari yamaze guhaguruka yiteguye ko atera mu rushundura ariko awushyira mu maboko y’umuzamu Mohamed Lamine.

Rayon Sports imaze kunanirwa gukoresha amahirwe yayo, USM Alger yongeye kuyirusha cyane irayisatira gusa ubwugarizi bwa Manzi Thierry, Ange Mutsinzi, Rwatubyaye Abdul na Usengimana Faustin wavaga hagati akaza kubafasha bakagenda banyitwaramo neza.

Nyuma y’iminota itari mike Rayon Sports ikinira inyuma, yaje kongera gukanguka irasatira biranayihira ku munota wa 35 ibona igitego cya mbere gitsinzwe na Ismaila Diarra ku ikosa ryari rikozwe na myugariro wa USM Alger washatse guha umupira umunyezamu we, ukigira kwa Diarra.

Iyi kipe yo mu barabu yatangiye gukina ishaka kwishyura iki gitego mbere y’uko igice cya mbere kirangira inabigeraho ku munota wa 45 ku gitego cyatsinzwe na Farouk Chafai ku mupira w’umuterekano, ba myugariro ba Rayon Sports bananirwa kuwohereza imbere ufatwa na Redouane Cherifi nawe awohereza kwa mugenzi we wahise anyeganyeza inshundura.

Amakipe yombi avuye kuruhuka, USM Alger yakomeje gukina neza ishaka igitego cya kabiri biba ngombwa ko umutoza Roberto Oliveira Goncalves de Calmo ’Robertinho’ wa Rayon Sports akora impinduka, akuramo Christ Mbondi utari wagize kinini akora aha umwanya Bimenyimana Bonfils Caleb kugira ngo afatanye na Ismaila Diarra gusatira izamu.

Thierry Froger utoza USM Alger nawe yahise akora impinduka akuramo Aymen Mahious aha umwanya Faouzi Yaya waje yongera imbaraga mu busatirizi bw’iyi kipe ndetse mu buryo butunguranye aza guhusha igitego cyari cyabazwe ku mupira yateye umunyezamu Bashunga Abouba yavuye mu izamu ariko uca hejuru gato.

Hagati aho rutahizamu Bonfils Caleb we mu minota irenga 30 yamaze mu kibuga ntiyigeze akora ku mupira cyangwa ngo agire ikindi gikorwa runaka yafasha ikipe ye. Byatumye umutoza afata icyemezo cyo kongera kumusimbuza ku munota wa 83 yinjiza Yassin Mugume.

USM Alger yagaragazaga ko iri ku rwego rwo hejuru cyane kandi itagira igihunga, yakomeje kurusha cyane Rayon Sports ku munota wa 90 ihusha ikindi gitego ku mupira wari utewe na Faouzzi Yaya uragenda uhura na Irambona Eric awukuriramo ku murongo neza.

Nk’ikipe nkuru, USM Alger yakomeje gukina no mu minota ine y’inyongera bigaragara ko ifite icyizere ko yatsinda igitego cya kabiri ndetse biza kuyihira ku makosa y’ubwugarizi bw’iyibkipe ihagarariye u Rwanda, itsindwa igitego na Abdelraouf Benguit cyatumye itakaza amanota yose.

Ni umukino wa mbere Rayon Sports itsinzwe muri iri rushanwa kuva yagera mu matsinda kuko uwa mbere yari yanganyije na Gor Mahia igitego 1-1 i Kigali inanganya na Young Africans muri Tanzania 0-0.

Mu wundi mukino wo muri iri tsinda, Gor Mahia yanyagiye Young Africans ibitego 4-0, iyi kipe yo muri Kenya ikaba yagize amanota atanu ifata umwanya wa kabiri inyuma ya USM Alger ifite arindwi naho Rayon Sports iguma ku mwanya wa gatatu n’amanota abiri mu gihe Young Africans ari iya nyuma n’inota rimwe.

Rayon Sports ifite akazi gakomeye kuko mu mikino itatu isigaye, ibiri izayikinira hanze yasuye USM Alger na Gor Mahia ikaba isabwa kuyitsinda, ibintu bisa n’ibigoye bitewe n’urwego aya makipe yagaragaje mu mikino yabereye i Kigali.

Ikipe ya USM Alger yakuye amanota atatu i KIgali

Amahirwe ya Rayon Sports yo kurenga amatsinda akomeje kuyoyoka

2018-07-19
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Nyuma y’imikino ine Rayon Sports yaboye intsinzi, Police itsinda Marines FC

Nyuma y’imikino ine Rayon Sports yaboye intsinzi, Police itsinda Marines FC

Ubwanditsi 28 May 2021
I Rubavu hasojwe amarushanwa y’abari munsi y’imyaka 15 yiswe CAF African Schools Championship 2022

I Rubavu hasojwe amarushanwa y’abari munsi y’imyaka 15 yiswe CAF African Schools Championship 2022

Ubwanditsi 25 Jul 2022
Rutahizamu Usengimana Dany uherutse kwimukira muri Canada yasinyiye ikipe ya AS Laval yo mu cyiciro cya gatatu muri icyo gihugu

Rutahizamu Usengimana Dany uherutse kwimukira muri Canada yasinyiye ikipe ya AS Laval yo mu cyiciro cya gatatu muri icyo gihugu

Ubwanditsi 02 Apr 2024
CHAN 2018: Maroc yatangiye itanga isomo rya ruhago, u Rwanda ruritegura Nigeria

CHAN 2018: Maroc yatangiye itanga isomo rya ruhago, u Rwanda ruritegura Nigeria

Ubwanditsi 14 Jan 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Cecafa: U Rwanda ruracakirana na Tanzania mbere yo kugaruka i Kigali
IMIKINO

Cecafa: U Rwanda ruracakirana na Tanzania mbere yo kugaruka i Kigali

Ubwanditsi 09 Dec 2017
U Rwanda rwakoze amavugurura mu bwubatsi n’umuriro w’amashanyarazi mu korohereza ubucuruzi
UBUKUNGU

U Rwanda rwakoze amavugurura mu bwubatsi n’umuriro w’amashanyarazi mu korohereza ubucuruzi

Ubwanditsi 18 Apr 2018
Ishingwa rya CDR, Hutu Power n’igurwa rya toni 581 z’imihoro yakoreshejwe muri Jenoside
POLITIKI

Ishingwa rya CDR, Hutu Power n’igurwa rya toni 581 z’imihoro yakoreshejwe muri Jenoside

Ubwanditsi 25 Feb 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru