• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

You are at :Home»IMIKINO»Rayon Sports yatsindiwe mu rugo na USM Alger muri CAF Confederation Cup

Rayon Sports yatsindiwe mu rugo na USM Alger muri CAF Confederation Cup

Ubwanditsi 19 Jul 2018 IMIKINO

Rayon Sports yatsinzwe ibitego bibiri kuri kimwe na USM Alger yari yakiriye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo mu mukino wa gatatu muri CAF Confederation Cup, bituma amahirwe yo kwizera kujya muri 1/4 atangira kuyoyoka.

Rayon Sports yagiye muri uyu mukino ifite ibibazo by’abakinnyi bo hagati mu kibuga bafasha ba myugariro kuko yaba Yannick Mukunzi na Niyonzima Olivier Sefu bose barwaye, naho Mugisha François ubasimbura yahagaritswe kubera amakarita. Byatumye umutoza ahitamo kuhakoresha Usengimana Faustin usanzwe ari myugariro.

USM Alger yatangiye umukino ishyira igitutu ku bakinnyi b’inyuma ba Rayon Sports, mu minota itanu ya mbere ibona koruneli ebyiri ebyiri ariko zitagize icyo zibyara.

Rayon Sports yakiniraga imbere y’abafana benshi cyane bari baje kuyishyigikira, yaje kubona uburyo bukomeye bwo gutsinda igitego cya mbere ku munota wa gatandatu, ku mupira wari uvuye kuri Manishimwe Djabel awuha Ismaila Diarra wari wasize na myugariro bose ba USM Alger.

Stade yose yari yamaze guhaguruka yiteguye ko atera mu rushundura ariko awushyira mu maboko y’umuzamu Mohamed Lamine.

Rayon Sports imaze kunanirwa gukoresha amahirwe yayo, USM Alger yongeye kuyirusha cyane irayisatira gusa ubwugarizi bwa Manzi Thierry, Ange Mutsinzi, Rwatubyaye Abdul na Usengimana Faustin wavaga hagati akaza kubafasha bakagenda banyitwaramo neza.

Nyuma y’iminota itari mike Rayon Sports ikinira inyuma, yaje kongera gukanguka irasatira biranayihira ku munota wa 35 ibona igitego cya mbere gitsinzwe na Ismaila Diarra ku ikosa ryari rikozwe na myugariro wa USM Alger washatse guha umupira umunyezamu we, ukigira kwa Diarra.

Iyi kipe yo mu barabu yatangiye gukina ishaka kwishyura iki gitego mbere y’uko igice cya mbere kirangira inabigeraho ku munota wa 45 ku gitego cyatsinzwe na Farouk Chafai ku mupira w’umuterekano, ba myugariro ba Rayon Sports bananirwa kuwohereza imbere ufatwa na Redouane Cherifi nawe awohereza kwa mugenzi we wahise anyeganyeza inshundura.

Amakipe yombi avuye kuruhuka, USM Alger yakomeje gukina neza ishaka igitego cya kabiri biba ngombwa ko umutoza Roberto Oliveira Goncalves de Calmo ’Robertinho’ wa Rayon Sports akora impinduka, akuramo Christ Mbondi utari wagize kinini akora aha umwanya Bimenyimana Bonfils Caleb kugira ngo afatanye na Ismaila Diarra gusatira izamu.

Thierry Froger utoza USM Alger nawe yahise akora impinduka akuramo Aymen Mahious aha umwanya Faouzi Yaya waje yongera imbaraga mu busatirizi bw’iyi kipe ndetse mu buryo butunguranye aza guhusha igitego cyari cyabazwe ku mupira yateye umunyezamu Bashunga Abouba yavuye mu izamu ariko uca hejuru gato.

Hagati aho rutahizamu Bonfils Caleb we mu minota irenga 30 yamaze mu kibuga ntiyigeze akora ku mupira cyangwa ngo agire ikindi gikorwa runaka yafasha ikipe ye. Byatumye umutoza afata icyemezo cyo kongera kumusimbuza ku munota wa 83 yinjiza Yassin Mugume.

USM Alger yagaragazaga ko iri ku rwego rwo hejuru cyane kandi itagira igihunga, yakomeje kurusha cyane Rayon Sports ku munota wa 90 ihusha ikindi gitego ku mupira wari utewe na Faouzzi Yaya uragenda uhura na Irambona Eric awukuriramo ku murongo neza.

Nk’ikipe nkuru, USM Alger yakomeje gukina no mu minota ine y’inyongera bigaragara ko ifite icyizere ko yatsinda igitego cya kabiri ndetse biza kuyihira ku makosa y’ubwugarizi bw’iyibkipe ihagarariye u Rwanda, itsindwa igitego na Abdelraouf Benguit cyatumye itakaza amanota yose.

Ni umukino wa mbere Rayon Sports itsinzwe muri iri rushanwa kuva yagera mu matsinda kuko uwa mbere yari yanganyije na Gor Mahia igitego 1-1 i Kigali inanganya na Young Africans muri Tanzania 0-0.

Mu wundi mukino wo muri iri tsinda, Gor Mahia yanyagiye Young Africans ibitego 4-0, iyi kipe yo muri Kenya ikaba yagize amanota atanu ifata umwanya wa kabiri inyuma ya USM Alger ifite arindwi naho Rayon Sports iguma ku mwanya wa gatatu n’amanota abiri mu gihe Young Africans ari iya nyuma n’inota rimwe.

Rayon Sports ifite akazi gakomeye kuko mu mikino itatu isigaye, ibiri izayikinira hanze yasuye USM Alger na Gor Mahia ikaba isabwa kuyitsinda, ibintu bisa n’ibigoye bitewe n’urwego aya makipe yagaragaje mu mikino yabereye i Kigali.

Ikipe ya USM Alger yakuye amanota atatu i KIgali

Amahirwe ya Rayon Sports yo kurenga amatsinda akomeje kuyoyoka

2018-07-19
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Tuyisenge Jacques wifuzwaga na Police FC yerekeje muri AS Kigali, Shaban Shabalala yongereye amasezerano , APR FC yihariye ibikombe by’abakinnyi bitwaye neza

Tuyisenge Jacques wifuzwaga na Police FC yerekeje muri AS Kigali, Shaban Shabalala yongereye amasezerano , APR FC yihariye ibikombe by’abakinnyi bitwaye neza

Ubwanditsi 01 Aug 2022
Hitegurwa shampiyona ya Besketball 2023, abakinnyi 6 bongerewe amasezerano muri APR WBBC

Hitegurwa shampiyona ya Besketball 2023, abakinnyi 6 bongerewe amasezerano muri APR WBBC

Ubwanditsi 12 Jan 2023
Ikipe ya AS Kigali yatangaje ko Mike Muteebi ari umutoza wayo mushya naho Bugesera FC itangaza Ndayiragije Etienne

Ikipe ya AS Kigali yatangaje ko Mike Muteebi ari umutoza wayo mushya naho Bugesera FC itangaza Ndayiragije Etienne

Ubwanditsi 19 Jan 2022
FRVB yaciwe amande asaga miliyoni 120 Frw kubera gukinisha abanyamahanga badafite ibyangombwa mu gikombe cya Afurika cy’Abagore

FRVB yaciwe amande asaga miliyoni 120 Frw kubera gukinisha abanyamahanga badafite ibyangombwa mu gikombe cya Afurika cy’Abagore

Ubwanditsi 17 Mar 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda: Umuhungu wa Rujugiro arindiwe umutekano mu buryo bukomeye
ITOHOZA

Uganda: Umuhungu wa Rujugiro arindiwe umutekano mu buryo bukomeye

Ubwanditsi 10 Dec 2017
Gukoresha agakingirizo neza birinda kwandura virusi itera SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina
Amakuru

Gukoresha agakingirizo neza birinda kwandura virusi itera SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina

RUSHYASHYA 24 Oct 2025
Congo-Brazaville: Louise Mushikwabo yatangiye gushimira abamushyigikiye
POLITIKI

Congo-Brazaville: Louise Mushikwabo yatangiye gushimira abamushyigikiye

Ubwanditsi 01 Nov 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru