• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Rayon Sports yatangaje umunya-Tunisia Yamen Zelfani nk’umutoza mukuru wayo mu gihe cy’umwaka 1

Rayon Sports yatangaje umunya-Tunisia Yamen Zelfani nk’umutoza mukuru wayo mu gihe cy’umwaka 1

Ubwanditsi 10 Jul 2023 Amakuru, IMIKINO

Mu gihe habura iminsi itageze ku kwezi gusa ngo Rayon Sports yizihize ibirori bifungura umwaka w’imikino, ‘UMUNSI W’IGIKUNDIRO 2023’, ikipe yishimiye ko yabonye umutoza mushya Yamen Zelfani ‘Alfani’ ukomoka muri Tunisia.

Kuri uyu wa Mbere tariki 10 Nyakanga 2023 nibwo ubuyobozi bwA Rayon Sports bwatangaje ku mugaragaro ko bwahaye akazi umutoza mpuzamahanga ukomoka muri Tunisia watoje amakipe anyuranye afite ibigwi muri Afurika no muri Asia.

Umunyamabanga wa Rayon Sports Patrick Namenye yatangaje impamvu yatumye bahitamo uyu mutoza agira ati: “Kuko twifuza kwitwara neza ku ruhando rwa Afurika tukanegukana igikombe cya Shampiyona uyu mwaka w’imikino tugiye gutangira, twatoranyije umutoza ufite ibigwi kandi umenyereye amakipe akomeye. Nyuma yo gutangaza umutoza turakurikizaho gutangaza abo bazakorana.”

Byitezwe ko uyu mutoza agera mu Rwanda mu mpera z’iki cyumweru agategura imyitozo itegura imikino ya gicuti izabanziriza Umunsi w’Igikundiro (Rayon Sports Day 2023). Iyi mikino ya gicuti irimo izaba ari mpuzamahanga n’iy’imbere mu gihugu.  

Yamen Zelfani yavutse tariki 4 Nzeri 1979, avukira muri Tunisia. Yigiye gutoza mu makipe y’abato b’ikipe ya Stade Tunisien y’iwabo. Nyuma yayibereye umutoza wungirije mbere yo kwerekeza muri Saudi Arabia.

Muri Saudi Arabia yatangiriye ubuzima muri Abha Club yo mu cyiciro cya mbere ‘Saudi Pro League’ ari umutoza wungirije nyuma akayitoza ari umutoza mukuru hagati ya 2012-2015.

2015 yagarutse muri Afurika atoza Nouadhibou yo muri Mauritanie ayitoza umwaka umwe mbere yo kwerekeza muri Al-Merrikh yo muri Sudan, aho yatwaye igikombe cya Shampiyona ‘Sudan Premier League 2018-19 n’igikombe cy’igihugu ‘Sudan Cup 2018’.

Mu 2019 yerekeje muri Dhofar FC yo muri Oman ayihesha Super Cup y’icyo gihugu 2019. Mu 2020 yagarutse muri Afurika atoza JS Kabylie yo muri Algeria aho yayifashije kurangiriza ku mwanya wa 3 muri Shampiyona ya Algeria anasohokera iki gihugu muri CAF Confederation Cup.

Mu 2021 yasubiye iwabo muri Tunisia atoza AS Soliman mbere yo gusubira muri Saudi Arabia aho yatoje Al-Kawkab yo mu cyiciro cya kabiri. Ubu aje mu Rwanda aturutse Al-Talaba yo muri Iraq yatozaga umwaka ushize w’imikino. 

2023-07-10
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abakinnyi 3 ba APR FC batijwe Marines FC, Bakame yasinyiye Bugesera FC mu gihe Bukuru yerekeje muri Rutsiro FC

Abakinnyi 3 ba APR FC batijwe Marines FC, Bakame yasinyiye Bugesera FC mu gihe Bukuru yerekeje muri Rutsiro FC

Ubwanditsi 11 Jan 2023
Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka

Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka

RUSHYASHYA 16 Jun 2026
Inkunga Kongo yahawe ngo izahure ubuzima bw’abaturage, yishyuwe abaharabika u Rwanda.

Inkunga Kongo yahawe ngo izahure ubuzima bw’abaturage, yishyuwe abaharabika u Rwanda.

Ubwanditsi 18 May 2023
Umukinnyi Bukuru Christopher yirukanywe mu mwiherero w’ikipe ya APR FC azira imyitwarire mibi.

Umukinnyi Bukuru Christopher yirukanywe mu mwiherero w’ikipe ya APR FC azira imyitwarire mibi.

Ubwanditsi 16 May 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

WASAC, REG, UR , na RAB mu batunzwe agatoki kubera guhombya Leta
Mu Rwanda

WASAC, REG, UR , na RAB mu batunzwe agatoki kubera guhombya Leta

Ubwanditsi 04 May 2017
’Army Week 2017’ mu isura nshya mu gufasha abaturage
Mu Rwanda

’Army Week 2017’ mu isura nshya mu gufasha abaturage

Ubwanditsi 04 May 2017
RECSA yasuzumye raporo ku byaha bikoreshwamo intwaro muri Afurika y’Iburasirazuba.
Mu Mahanga

RECSA yasuzumye raporo ku byaha bikoreshwamo intwaro muri Afurika y’Iburasirazuba.

Ubwanditsi 26 Jul 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru