• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»IKORANABUHANGA»Ikoranabuhanga ririfashishwa mu kurwanya isuri mu Rwanda

Ikoranabuhanga ririfashishwa mu kurwanya isuri mu Rwanda

Ubwanditsi 11 Oct 2018 IKORANABUHANGA

Ikoranabuhanga ryiswe ‘CROM DSS’, ryifashisha mudasobwa na internet, ryatangiye gukoreshwa mu kubona ibice bya buri karere bishobora kwibasirwa n’isuri, kugira ngo bibungabungwe ndetse hanozwe n’igenamigambi ryabyo.

Ubu buryo bwashyizweho n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gucunga no guteza imbere amazi n’amashyamba gifatanyije na Minisiteri y’ibidukikije.

Bukoresha mudasobwa mu gufata ibipimo, ibibonetse bigashyirwa ku ikarita ikohererezwa uturere tukerekwa uko bizaba bimeze hagafatwa ingamba.

Abakozi bo mu turere twose two mu Ntara y’Iburengerazuba bafite mu nshingano kurengera ibidukikije, bari mu mahugurwa yatangiye kuwa 8 -15 Ukwakira, ku ikoreshwa ry’iri koranabuhanga.

Umukozi mu kigo cy’Igihugu cyo guteza imbere amazi n’amashyamba, Remy Ngoga Mugunga, avuga ko ubu buryo bwizewe kandi buzabafasha guhangana n’ikibazo cy’ibiza byibasira ahantu hatandukanye.

Ati “Ubu buryo bwo kurwanya isuri hifashishijwe ikoranabuhanga ry’amakarita, riduha amakuru ahagije atarimo kwibeshya, tukamenya ngo ahakeneye kurwanywa isuri ni aha, birakorwa gutya hakenewe ibi, bikanadufasha kunoza igenamigambi ryaho”.

Bamwe mu bitabiriye aya mahugurwa bemeza ko ubu buryo buje nk’igisubizo kuko busimbuye ubwo bitaga nko kugenekereza bwatumaga bibeshya mu mibare n’ahagomba kurindwa isuri.

Musabyimana Assia ati“Ubu buryo buje nk’igisubizo kirambye mu kurwanya ibiza, ubwo twakoreshaga mbere byari nko kugenekereza byatumaga twibeshya mu mibare cyangwa hagakorwa ahatihutirwa, ariko ibi ntibizongera kubaho kubera iri koranabuhanga.”

Bavuga ko mbere bajyaga bapima ahazarwanywa isuri bakorersheje dekametero, bakibeshya mu mibare, ugasanga ahakagombye gukorwa amaterasi hatewe ibiti kuko nta makuru ahagije yaho bafite.

Ubu buryo bw’ikoranabuhanga ry’amakarita bumaze gukusanya amakuru ku hantu hangana na hegitari zirenga 50 000 mu gihugu hose hazibasirwa n’ibiza, hakaba harashyizweho ingamba zo kuhabungabunga binyuze mu ngengo y’imari ya 2018-2019.

Bahuguwe mu buryo ikoranabuhanga ryifashishwa mu kurwanya isuri, hagakorwa ikarita hifashishijwe mudasobwa

Uburyo bwo gukoresha amakarita hifashishijwe ikoranabuhanga

2018-10-11
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Urubuga rwa Facebook rwaciwe akayabo ka Miliyari 5 z’Amadollari

Urubuga rwa Facebook rwaciwe akayabo ka Miliyari 5 z’Amadollari

Ubwanditsi 16 Jul 2019
Instagram igiye kujya igenzura amafoto ayishyirwaho yanyujijwe muri Photoshop

Instagram igiye kujya igenzura amafoto ayishyirwaho yanyujijwe muri Photoshop

Ubwanditsi 20 Jan 2020
Ikigo gikomeye cyo mu Bwongereza, Inmarsat, cyatangiye inzira iganisha u Rwanda ku ikoranabuhanga rihambaye

Ikigo gikomeye cyo mu Bwongereza, Inmarsat, cyatangiye inzira iganisha u Rwanda ku ikoranabuhanga rihambaye

Ubwanditsi 09 Feb 2018
Perezida Kagame yasabye REG korohereza abakeneye serivisi z’amashanyarazi mu buryo bwihutirwa

Perezida Kagame yasabye REG korohereza abakeneye serivisi z’amashanyarazi mu buryo bwihutirwa

Ubwanditsi 05 May 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Police fc yabonye itike kugera muri 1/16, izahura na Vita Club Mokanda
IMIKINO

Police fc yabonye itike kugera muri 1/16, izahura na Vita Club Mokanda

Ubwanditsi 29 Feb 2016
Ababiligi bemerera abagizi ba nabi gukorera politiki ku butaka bwabo amateka azabarega ubufatanyacyaha
Amakuru

Ababiligi bemerera abagizi ba nabi gukorera politiki ku butaka bwabo amateka azabarega ubufatanyacyaha

Ubwanditsi 30 Sep 2022
U Bubiligi bwasabye abaturage babwo kuva ku butaka bwa RDC
POLITIKI

U Bubiligi bwasabye abaturage babwo kuva ku butaka bwa RDC

Ubwanditsi 12 Jan 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru