Perezida Paul Kagame yahishuye ko u Rwanda ruteganya gufungura ambasade i Maputo muri Mozambique, mu rwego rwo kuzamura umubano n’iki gihugu.
Perezida Kagame yabitangaje ubwo yakiraga ku meza Perezida w’iki gihugu, Filipe Nyusi, uri mu Rwanda, ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 20 Nyakanga 2018.
Yagize ati “Nabwiye Perezida Nyusi ko mu minsi iri imbere tuzafungura Ambassade i Maputo. Ibi bizadufasha gukomeza gushimangira ubuhahirane hagati y’ibihugu byacu.”
Perezida Kagame yemeza ko gukorera hamwe n’ibihugu ari yo nzira yo kugera ku iterambere ry’umugabane wa Afurika.
Ati “Nta yindi nzira izadufasha gukomeza urugamba rwo Kwibohora, uretse guhuza imbaraga n’ubushobozi tugamije guhindura ubuzima bw’abaturage bacu.”
Mozambique ni kimwe mu bihugu bya Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara gituwe n’Abanyarwanda benshi, kandi abenshi muri bo bahakorera ibikorwa bijyanye n’ubucuruzi.
Oswald Rukashaza
Umubano n’ibindi bihugu ni ingenzi. Gusa ntidushobora gufungura ambasade ahantu hose ngo tuzabashe kuzishyigikira mu mikoro dufite! Ikindi nuko mu bihe turimo abantu bashobora gushyikirana batagombye gufungura za ambasade hilya hino. Igiteye impungenge nuko akenshi ambasade zagiye zijandika mu bintu bidakwiye nko muri Afurika Yepfo maze bigatanga isura mbi y’igihugu. Aho ambasade zifitiye akamaro igihugu, usanga ariho habibwa urwango n’umwilyane mu banyarwanda!