• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Perezida Kagame ari muri Namibia aho yitabiriye inama ya SADC [ AMAFOTO ]

Perezida Kagame ari muri Namibia aho yitabiriye inama ya SADC [ AMAFOTO ]

Editorial 17 Aug 2018 INKURU NYAMUKURU

Perezida Paul Kagame yageze mu Mujyi wa Windhoek muri Namibia, aho yatumiwe mu nama ya 38 y’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma bihuriye mu Muryango w’Ubukungu muri Afurika yo mu Majyepfo (SADC) izamara iminsi ibiri.

Perezida Kagame yageze muri Namibia kuri uyu wa 16 Kanama 2018, yakiriwe ku Kibuga cy’Indege cya Hosea Kutako International Airport na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Netumbo Nandi-Ndaitwah, nyuma y’aho yakirwa na Perezida w’iki gihugu Hage Geingob.

Inama ya SADC, Perezida Kagame yatumiwemo nk’umushyitsi w’imena, iteganyijwe ku wa 17 na 18 Kanama 2018. Ifite insanganyamatsiko yibanda ku “Guteza imbere ibikorwa remezo no kongerera urubyiruko ubushobozi mu iterambere rirambye.” Mu nama enye ziheruka SADC yibanze ku iterambere ry’inganda.

Abayobozi bageze muri Namibia barimo; Perezida wa Zambia, Edgar Lungu; uwa Botswana, Mokgweetsi Eric Keabetswe Masisi; Minisitiri w’Intebe wa Lesotho, Tom Thabane. Perezida mushya wa Zimbabwe, Emmerson Dambudzo Mnangagwa, yitabira iyi nama mu gihe igihugu cyasigaranwe na Constantino Guveya Dominic Nyikadzino Chiwenga usanzwe ari Visi Perezida.

Iyi nama y’abakuru b’ibihugu yabanjirijwe n’iyahuje abayobozi bakuru na ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga yabaye hagati yo ku wa 9 na 14 Kanama 2018. Biteganyijwe ko izasozwa Perezida wa Namibia, Hage Geingob, afata inkoni y’ubuyobozi bwa SADC ifitwe na Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo.

Inama ya SADC yaherukaga kubera muri Namibia mu 1992 aho abayobozi bayitabiriye basinye amasezerano yahinduye Umuryango witwaga SADCC (Southern African Development Coordination Conference) ukaba SADC (Southern African Development Community).

Isinywa ry’aya masezerano ryahinduye uko imiryango ihuriweho n’ibihugu yakoraga. Mbere ya 1992, gahunda zegerezwaga igihugu kikaba gifite ububasha bwo kugenzura umutungo wacyo. Nyuma yo kuyashyiraho umukono, ibikorwa n’ibihugu by’ibinyamuryango byo muri SADC byatangiye kugenzurirwa mu Bunyamabanga bwayo buri mu Mujyi wa Gaborone muri Botswana.

SADC igizwe n’ibihugu 15 by’ibinyamuryango birimo Angola, Botswana, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Lesotho, Malawi, Madagascar, Mauritius, Mozambique, Namibia, Afurika y’Epfo, Seychelles, Swaziland [eSwatini], Tanzania, Zambia na Zimbabwe.

Iyi nama igiye gukurikira iheruka guhuza abakuru b’ibihugu bihuriye muri SADC, yabereye mu Mujyi wa Luanda muri Angola ku wa 14 Kanama 2018. Yasojwe bashimira Perezida Joseph Kabila, wemeye kuva ku butegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, agaharira abandi ngo biyamamaze mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe ku wa 23 Ukuboza 2018.

Ubwo Perezida Kagame yakirwaga ku kibuga cy’indege cya ‘Hosea Kutako International Airport
Ababyinnyi bakiraga Perezida Kagame ku kibuga cy’indege
Perezida Kagame, Louise Mushikiwabo na Gatete Claver bakirwa mu biro bya Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, Netumbo Nandi-Ndaitwah
Ingabo z’igihugu cya Namibia ku kibuga cy’indege aho zakiraga Perezida Kagame
Mu ndirimbo n’umudiho bakira Perezida Kagame nk’umushyitsi w’imena
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Namaibia, Hage Geingob
Perezida Kagame na Min. Netumbo Nandi-Ndaitwah
Perezida Kagame na Hage Geingob

 

2018-08-17
Editorial

IZINDI NKURU

Madamu Jeannette Kagame yashishikarije urubyiruko kwitabira urugamba rwo kubaka igihugu

Madamu Jeannette Kagame yashishikarije urubyiruko kwitabira urugamba rwo kubaka igihugu

Editorial 08 Dec 2017
Iryavuzwe riratashye : Uganda yarunze ingabo n’ibikoresho by’intambara  ku mupaka wa DRC

Iryavuzwe riratashye : Uganda yarunze ingabo n’ibikoresho by’intambara  ku mupaka wa DRC

Editorial 15 Dec 2017
Basabose Filipo uyoboye igikorwa cyo gucamo ibice abacitse ku icumu no gusebya ubuyobozi bw’u Rwanda ni muntu ki?

Basabose Filipo uyoboye igikorwa cyo gucamo ibice abacitse ku icumu no gusebya ubuyobozi bw’u Rwanda ni muntu ki?

Editorial 01 Aug 2021
Umuhungu wa Yuvenali Habyarimana ashimangiye ko “Jambo Asbl” ari agatsiko k’abakomoka ku bajenosideri, karwana no gutagatifuza abicanyi

Umuhungu wa Yuvenali Habyarimana ashimangiye ko “Jambo Asbl” ari agatsiko k’abakomoka ku bajenosideri, karwana no gutagatifuza abicanyi

Editorial 02 Feb 2022

Igitekerezo kimwe

  1. Rebero Jeremy
    August 17, 20189:09 am -

    Natuye nakora mu bihugu byombi: Namibia n’u Rwanda. nabonyeko ibi bihugu byombi bitandukanye cyane mu mikorere. Ubusanzwe bizwiko Namibia aricyo gihugu gifite imijyi ifite isuku kurusha indi mijyi muri Afurika. Aho bitandukaniye n’u Rwanda nuko usuye Namibia ashobora kujya aho ashaka hose akaba yaganira n’abaturage. Nta munamibiya ufite aho akumirwa. Yewe no muri State House ariyo twakwita Urugwiro, abaturage bajyayo, bakafitoreza, bakahakorera amakwe n’ibindi. Barakize yuko bafite Uranium nyinshi n’andi mabuye y’agaciro ariko ntibiririmbwa nka hano iwacu, ndetse bihagije ku ngengo y’imari igihugu gikoresha. Imfashanyo Ubulayi na Amerika biha Namibia biri munsi ya 10% ari nayo mpamvu ntawe ubavugiramo. Igishimishije ariko nuko inzego z’ubutegetsi zikora zikigenga. Ibi bishoboka kuberako amashyaka yigenga, ntarikorera mu kwaha kw’irindi. Kuba bafite abaperezida babiri barangije igihe kandi bakomeza guhabwa icyubahiro bitera ubwuzu. Ibi igihugu cyacu gikwiye kubyigiraho. Hari n’utundi twinshi tudutandukanya: ntavuze nko kuba umuturage wejeje yajya ku muhanda akagurisha ibye kandi akabipfunyika muri plastiki ifite isuku. Simvuze caguwa yambika benshi yuko ubutegetsi bwafunze Lamatex – usine yakoraga imyenda ariko igahenda abaturage. icyanteye ariko kubonako hari henshi tudahuza ni ukuntu abategetsi bifata, Munitegereze uko Minisitiri wabo w’ububanyi n’amahanga – umubyeyi w’imyaka irenze 60 – yitwara ativunderejeho ibirungo ku nzara no ku minywa n’ibindi. Twishimire rero urugendo rwa Perezida w’u Rwanda muri Namibia yuko azavanayo byinshi byo kwigisha abo bakorana.

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uko Perezida Kagame yagiriye impuhwe Kizito, Ingabire na Bizimungu
INKURU NYAMUKURU

Uko Perezida Kagame yagiriye impuhwe Kizito, Ingabire na Bizimungu

Editorial 17 Sep 2018
Umurundi akaba n’Umunyamabanga Mukuru wa EAC akomeje kuvugwaho kunyereza umutungo
INKURU NYAMUKURU

Umurundi akaba n’Umunyamabanga Mukuru wa EAC akomeje kuvugwaho kunyereza umutungo

Editorial 22 Feb 2018
APR FC na Mukura VS mu makipe yasezerewe muri 1/4 cy’igikombe cy’Amahoro, Police, Rayon na Gasogi mu yageze muri 1/2
Amakuru

APR FC na Mukura VS mu makipe yasezerewe muri 1/4 cy’igikombe cy’Amahoro, Police, Rayon na Gasogi mu yageze muri 1/2

Editorial 21 Feb 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru