Perezida Paul Kagame yageze mu Mujyi wa Windhoek muri Namibia, aho yatumiwe mu nama ya 38 y’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma bihuriye mu Muryango w’Ubukungu muri Afurika yo mu Majyepfo (SADC) izamara iminsi ibiri.
Perezida Kagame yageze muri Namibia kuri uyu wa 16 Kanama 2018, yakiriwe ku Kibuga cy’Indege cya Hosea Kutako International Airport na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Netumbo Nandi-Ndaitwah, nyuma y’aho yakirwa na Perezida w’iki gihugu Hage Geingob.
Inama ya SADC, Perezida Kagame yatumiwemo nk’umushyitsi w’imena, iteganyijwe ku wa 17 na 18 Kanama 2018. Ifite insanganyamatsiko yibanda ku “Guteza imbere ibikorwa remezo no kongerera urubyiruko ubushobozi mu iterambere rirambye.” Mu nama enye ziheruka SADC yibanze ku iterambere ry’inganda.
Abayobozi bageze muri Namibia barimo; Perezida wa Zambia, Edgar Lungu; uwa Botswana, Mokgweetsi Eric Keabetswe Masisi; Minisitiri w’Intebe wa Lesotho, Tom Thabane. Perezida mushya wa Zimbabwe, Emmerson Dambudzo Mnangagwa, yitabira iyi nama mu gihe igihugu cyasigaranwe na Constantino Guveya Dominic Nyikadzino Chiwenga usanzwe ari Visi Perezida.
Iyi nama y’abakuru b’ibihugu yabanjirijwe n’iyahuje abayobozi bakuru na ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga yabaye hagati yo ku wa 9 na 14 Kanama 2018. Biteganyijwe ko izasozwa Perezida wa Namibia, Hage Geingob, afata inkoni y’ubuyobozi bwa SADC ifitwe na Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo.
Inama ya SADC yaherukaga kubera muri Namibia mu 1992 aho abayobozi bayitabiriye basinye amasezerano yahinduye Umuryango witwaga SADCC (Southern African Development Coordination Conference) ukaba SADC (Southern African Development Community).
Isinywa ry’aya masezerano ryahinduye uko imiryango ihuriweho n’ibihugu yakoraga. Mbere ya 1992, gahunda zegerezwaga igihugu kikaba gifite ububasha bwo kugenzura umutungo wacyo. Nyuma yo kuyashyiraho umukono, ibikorwa n’ibihugu by’ibinyamuryango byo muri SADC byatangiye kugenzurirwa mu Bunyamabanga bwayo buri mu Mujyi wa Gaborone muri Botswana.
SADC igizwe n’ibihugu 15 by’ibinyamuryango birimo Angola, Botswana, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Lesotho, Malawi, Madagascar, Mauritius, Mozambique, Namibia, Afurika y’Epfo, Seychelles, Swaziland [eSwatini], Tanzania, Zambia na Zimbabwe.
Iyi nama igiye gukurikira iheruka guhuza abakuru b’ibihugu bihuriye muri SADC, yabereye mu Mujyi wa Luanda muri Angola ku wa 14 Kanama 2018. Yasojwe bashimira Perezida Joseph Kabila, wemeye kuva ku butegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, agaharira abandi ngo biyamamaze mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe ku wa 23 Ukuboza 2018.
Rebero Jeremy
Natuye nakora mu bihugu byombi: Namibia n’u Rwanda. nabonyeko ibi bihugu byombi bitandukanye cyane mu mikorere. Ubusanzwe bizwiko Namibia aricyo gihugu gifite imijyi ifite isuku kurusha indi mijyi muri Afurika. Aho bitandukaniye n’u Rwanda nuko usuye Namibia ashobora kujya aho ashaka hose akaba yaganira n’abaturage. Nta munamibiya ufite aho akumirwa. Yewe no muri State House ariyo twakwita Urugwiro, abaturage bajyayo, bakafitoreza, bakahakorera amakwe n’ibindi. Barakize yuko bafite Uranium nyinshi n’andi mabuye y’agaciro ariko ntibiririmbwa nka hano iwacu, ndetse bihagije ku ngengo y’imari igihugu gikoresha. Imfashanyo Ubulayi na Amerika biha Namibia biri munsi ya 10% ari nayo mpamvu ntawe ubavugiramo. Igishimishije ariko nuko inzego z’ubutegetsi zikora zikigenga. Ibi bishoboka kuberako amashyaka yigenga, ntarikorera mu kwaha kw’irindi. Kuba bafite abaperezida babiri barangije igihe kandi bakomeza guhabwa icyubahiro bitera ubwuzu. Ibi igihugu cyacu gikwiye kubyigiraho. Hari n’utundi twinshi tudutandukanya: ntavuze nko kuba umuturage wejeje yajya ku muhanda akagurisha ibye kandi akabipfunyika muri plastiki ifite isuku. Simvuze caguwa yambika benshi yuko ubutegetsi bwafunze Lamatex – usine yakoraga imyenda ariko igahenda abaturage. icyanteye ariko kubonako hari henshi tudahuza ni ukuntu abategetsi bifata, Munitegereze uko Minisitiri wabo w’ububanyi n’amahanga – umubyeyi w’imyaka irenze 60 – yitwara ativunderejeho ibirungo ku nzara no ku minywa n’ibindi. Twishimire rero urugendo rwa Perezida w’u Rwanda muri Namibia yuko azavanayo byinshi byo kwigisha abo bakorana.